KIGALI NGO IRIBUTSA ABANYAMERIKA IBYO BIRENGAGIZA KURI FDLR

Dr Vincent Biruta

Yanditswe na Valentin Akayezu

Hari imvugo abantu bajya bavuga ngo “akumiro ni itushi”!!!
Mu Itangazo ryashyizwe ahagarara na Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, hagaragayemo ibisubizo bikubiyemo kwiheba, Leta ya Kagame itanga ku byo ikomeje kuregwa mu buryo bufatika mu guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo. Mu by’ingezi bivugwa muri iryo tangazo, harimo ko:

*Leta ya Kagame iti, mwibagiwe ko arimwe mwise FDLR umutwe w’iterabwoba igihe cy’ubwicanyi bwa Rwindi, none gute mwayita gusa umutwe witwaje intwaro!!

Nyamara ibi bikomeje kugaragaza ubugufi bw’imitekerereze ya diplomacy y’U Rwanda. Kuko abantu babiri b’abanyarwanda barezwe muri affaire Bwindi, u Rwanda rukabaha USA rubita abaterabwoba bakorera FDLR, baje kugaragarwaho ko ari abere, bahita banoherezwa muri Australiya. Akaba ari naho bituriye ubu mu mahoro.

Ibivugwa mu itangazo rya Kigali, rero bigaragaza ubutamenya no kwitesha agaciro kwa diplomatie y’ U Rwanda. Nibutse ko affaire Bwindi, ari igihe muri parike y’Ibirunga hicirwaga ba mukerarugendo babiri b’Abanyamerika, maze Kigali ikabibonamo uburyo bwo kwikururira Favors z’abanyamerika, ihita yitirira icyo gikorwa umutwe wa ALIR kuko FDLR yari itaranabaho. Ikindi ni uko kugeza ubu, U Rwanda arirwo rwise FDLR umutwe w’iterabwoba ruhereye kuri ibyo, ariko nta hantu na hamwe, haba kuri liste zitangazwa na Leta ya USA, cyangwa izindi mpuzamahanga, zaba zita FDLR umutwe w’iterabwoba, bikaba gusa ari igihimbano Leta y’U Rwanda yiremeye ikakitirira umuryango mpuzamahanga!!!

*U Rwanda rubabajwe n’uko KongoDR iri kubaka igisirikare cyayo;

*Rubabajwe nuko ngo KongoDR ikomeje kurwanya umutwe wa M23/RDF ngo n’Abatutsi.

Nyamara, mu nama ya 34 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Ubumwe bw’Afurika, aho mu mirimo yayo, hanabaye indi nama nto(mini sommet) yigaga ku kibazo cy’intambara ibera mu burasirazuba bwa KongoDR, Kagame we yarisararanze ngo ntawe u Rwanda ruzasaba uburenganzira bwo kwirengera!! None kuki KongoDR yo igomba gusaba kaga uburenganzira bwo kurengera ubusugire bwayo!!

Uyu mwijima urimo uranga dipolomasi ya Kagame na Biruta kubera kutagira impamvu yo kurwana intambara zabo uretse kwitwaza ibintu bitagifatika byakoreshejwe na AFDL mu 1996, ukongeraho “arrogance-based stupid supremacy mentality” niyo itumye haba icyo nakwita “a very powerful coordinated regional stronghold against Kigali and allies’ madness”.
Ba shebuja ba Kagame birabagoye cyane ubu kumushyigikira mu gihe:

1)UBurundi buvuga ko bufite ikibazo cy’umutekano muke giterwa na Kigali,
2)DRC ihora igaragaza ko nta M23 ibaho, hariho ivogerwa na Kigali,
3)Tanzania nayo ikaba yaravuze ko ifite ikibazo cy’umutekano muke ku mupaka wayo na Mozambike aho igihugu cy’umuturanyi cyohereje ingabo ndetse mu nkambi z’impunzi icumbikiye habaye base de recrutement yo guhungabanya amahoro mu karere!!,
4)South Africa nayo ifite impamvu zikomeye kubera “transnational repression manœuvres” Kigali ihora ikorera ku butaka bwayo igiye kwica Abanyarwanda n’abandi banyamahanga ngo bayibangamiye.

Ba shebuja ba Kagame ubu rero ntaho bafite bahera kuko ntibashobora kuvuga ko gashoza ntambara kagame ariwe victime uri kurenganywa na regional coalition yose.

Kagame nta base diplomacy mu karere afite kuko:

-M7 umufashe akaboko mu bwihisho, arabizi ko nta mpamvu na nkeya zo gusobanura ubusazi bwa Kagame ashobora gushyira ku meza ahuriraho n’amahanga;

-William Ruto nawe yiyunze kuri Kagame yibwira ko bizamuha imbaraga zo guhangana na Uhuru Kenyata, ariko niba afite amaso abona, yakagombye kubona ko yihaye gufata mu ntoki urubuto rwaboze!!

Kuba Uhuru Kenyata ariwe ufatwa nka Parrain wa Fatchi, ndetse kuba Uhuru yari yarashoye imari itubutse muri DRC binyuze mu mabanki ya Kenya yagiye gukorera DRC nandi ma services y’ubucuruzi atandukanye (Twibutse ko 50% by’umutungo wa Kenya biri mu maboko ya Uhuru Family), bigakubitiraho ko imbere mu gihugu, Ruto afite ibibazo bikomeye cyane, kugeza aho amaze gutakaza imbaraga bigaragara nka Perezida.

Urugero, Ruto aherutse kugaragara yibasira bikomeye inzego z’ubucamanza avuga ko zimubangamira, amasezerano yari yakoze na Loni yo kohereza polisi ya Kenya mu bikorwa bya Loni muri Haiti yaburijwemo n’inzego za Kenya, abwirwa ko Polisi ya Kenya ifite inshingano gusa zo kurinda umutekano wa Kenya, imyigaragambyo itagihagarara muri Kenya ikorwa n’ibyiciro bitandukanye. Ruto, akaba atabona neza, uburyo ashobora gutsinda mandat ya Kabiri ndetse byose akaba abyitirira Uhuru ko ariwe ubiri inyuma.

Intambara ya Ruto na Uhuru kandi yagaragaye ubwo Uhuru nka “mentor and mediator” mu kibazo cya KongoDR yatangizaga ibiganiro bya Nairobi mu kiswe Nairobi process, ari nabyo byaje kuvamo iyoherezwa ry’ingabo za EAC Force yari ifite mandat yo kurwanya umutwe wa M23/RDF. Muri rya hangana rya Uhuru-Ruto, Ruto yahisemo kwegera Kagame maze mandat ya EAC-Force bayiburizamo, ubwo General w’Umunyakenya Nyaga yavugaga ko bataje kurwanya M23/RDF. Ntibyahagarariye aho, Uhuru nawe yatangiye gufunga ishoramari rye mu Rwanda, EquitBank, za MountKenya University no mu mahotel n’ibindi.

Ruto yaje kugaca ubwo yiyemezaga gutangiriza muri Kenya ikiswe AFC ya Corneille Nanga’a yahise ipfira mu iterura. Uwareba ubukonje Ruto yajyanye mu irahira rya Fatchi n’akanyamuneza kari mu maso ya Uhuru ahita yumva neza ikibazo cy’intambara y’ubutita iri hagati yabo bagabo bombi hejuru ya DRC na M23/RDF.

Muri make, nta rufatiro ruhari diplomasi ya Kagame yubakiyeho mu karere, ari nayo mpamvu Kigali yamaze kumera nk’itera ikiyikiriza, kuko n’inshuti za Kagame zisigaye zimubwirira mu byongorerano ko ziri kumwe nawe ariko nta wutinyuka kubivugira ku mugaragaro.