Amerika yasabye u Rwanda gukura muri Congo misile zihanura indege rwahashyize!

Perezida Félix Tshisekedi, yahuye na Molly Phee, umunyamabanga wungirije ushinzwe ibibazo bya Afurika muri leta ya Amerika

Mu itangazo ryatanzwe n’umuvugizi wa Departement ya Leta ya Amerika, Matthew Miller, ku itariki ya 17 Gashyantare 2024, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko zikomeje kwamagana urugomo rwiyongera rukorwa n’uyu mutwe, harimo n’ibitero biherutse kugabwa mu mujyi wa Sake. Ibi bikorwa by’urugomo byatumye abaturage benshi bahura n’ibibazo birimo guhunga, kubura iby’ibanze by’ubuzima, n’ibitero.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye umutwe wa M23 guhagarika ibitero no kuva mu birindiro byawo biri hafi ya Sake na Goma, bikurikije amasezerano ya Luanda na Nairobi. Zanenze kandi inkunga ya Rwanda ku mutwe wa M23, zisaba ko ingabo za Leta y’U Rwanda ziva muri RDC kandi zigakuraho sisitemu zazo za misile zishobora guhungabanya umutekano w’abasivili, abakozi b’amahoro ba UN n’abandi, ndetse n’indege z’ubucuruzi mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni ingenzi ko ibihugu byose byubahiriza ubusugire bw’ibindi bihugu n’ubutaka bwabyo, bigahana ibikorwa byose by’ihohoterwa rya muntu mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisaba leta ya RDC gukomeza gushyigikira ingamba zo kubaka icyizere, harimo no guhagarika imikoranire na FDLR.

Ku itariki ya 18 Gashyantare, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yahuye na Molly Phee, umunyamabanga wungirije ushinzwe ibibazo bya Afurika muri leta ya Amerika, i Addis-Abeba. Muri uyu mubonano, impande zombi zaganiriye ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC. Molly Phee yemeje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye guverinoma ya Congo mu gukemura iki kibazo. Ubu butumwa bwagarutsweho kandi n’umuvugizi wa Perezida, Tina Salama, agaragaza ko Amerika ishyigikiye abaturage ba Congo.