Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe na Minisiteri y’Ubutabera

Assinapol Rwigara

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Rumwe mu manza Umuryango wa Rwigara ukomeje kujujubywamo n’ubutegetsi bw’i Kigali, rwasubitswe kuwa Kane tariki ya 04 Ugushyingo 2021, nyuma yo gusabwa /gutegekwa na Minisiteri y’Ubutabera.

Umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara ntiwahwemye guhozwa ku nkeke y’imanza zitarangira, kandi hafi ya zose z’amahugu. Mu gihe bari bakiburana urubanza rw’Ubucuruzi bajuririye icyemezo cy’urubanza RCOM01219/2021/TC rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Kigali kuwa 15/10/2021, urubanza rwatambamiraga icyamunara y’umutungo wabo yagombaga gukorwa na COGEBANQUE.

Ubu noneho mu rundi rubanza rw’ubutegetsi RADA 00168/2018/HC/KIG mu Rukiko rw’Ubujurire, rwagombaga kuburanishwa none, ntibyashobotse kubera ko Minisiteri yasabye ko itariki yarwo yakwimurwa, kuko ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali ngo hari impapuro n’ibimenyetso bagikusanya.

Urwandiko Minisiteri y’Ubutabera yandikiye Perezida w’Urukiko: 

Ku ruhande rw’Umuryango wa Rwigara, bo bavuga ko ntacyo bashakisha kindi kuko ibimenyetso by’ibyo baburana babifite bihagije.