KINSHASA: uvugwa kuba umuhungu wa Gen Eric Murokore ari mu bafashwe bashinjwa ubutasi

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Ubundi ubutasi ni iki?

Ubutasi ni ijambo rivugwa, rigakangaranya abantu kuko ubwaryo rivuga gukusanya amakuru mu ibanga rikomeye, mu buryo bwa gihanga buhanitse harimo guhimba ubucuti, gushyingirana se, ruswa, kwikiza ubangamiye igikorwa, kwinjira ahantu mu ibanga hamenwe cyangwa gufungura bya kijura, n’ibindi. Ayo mabanga akusanyijwe mu butasi aba agamije inyungu z’utata mu gihombo cy’utatwa. Ibihugu byose, ibigo bikomeye by’ubucuruzi, ndetse n’abantu ku giti cyabo, bigira intasi ndetse bihora byifuza kugira intasi z’amanyama zakora ubutumwa neza. Aha niho uzumva ibigo by’ibihangange ku isi mu gutata nka CIA y’Abanyamerika, MOSSAD y’Abanyayisiraheli, FSB y’Abarusiya, M16 y’Abongereza, DGSE y’Abafaransa….n’ibindi. Ibi bigo bibamo abahanga b’ingeri zose, mu ikoranabuhanga no gusesengura, indwanyi karundura zica vuba, neza, mu ibanga. Ibi bigo bishyirwamo ingengo y’imari akayabo, akenshi y’ibanga nk’uko n’ibikorwa byayo biba ari ibanga rikomeye.

Muri Afurika u Rwanda ni Igihugu cyashyize imbere ubutasi no kuneka mu rwego rwo gusigasira inyungu za Leta y’igisirikare n’igitugu iyobowe na Paul Kagame. Uburyo bwose kuri Kigali burashoboka, uhereye ku mafaranga ajojoba muri izo nzego, gushyira ubwoba ku bantu ngo bavuge cyangwa batange ababo, ubucuruzi bw’abakobwa, ubu basigaye bahabwa akazi mu nzego zose bagashingwa “kwakira” abashyitsi n’ibindi. Kugira ikibazo n’u Rwanda ni uguha urwaho serivisi zarwo z’ubutasi, maze rukakujagajaga kugera ikambere.

Ngo Kinshasa irajagata intasi z’u Rwanda

Inkuru yatangarijwe i Kinshasa, kuri uyu wa kabiri tariki ya 27/12/2022, iragaraza ibyo byose mvuze haruguru bijyanye no gutata, nkaba nakwemeza ntashidikanya ko biriya ari akotsi gato cyane, kavumbutse ku muriro w’igishyito cyangwa se agasongero kagaragara konyine nyamara kari ku nzu nini cyane.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 27/12/2022, Inzego za Leta ya Kongo zashyize ahagaragara ako kotsi k’ubutasi bw’u Rwanda maze bashyira hanze amakuru arebana n’intasi z’u Rwanda zafatiwe i Kinshasa mu murwa Mukuru wa Kongo. Amakuru atangazwa, nubwo ari make, ku buryo izo ntasi zinjiye muri Kongo, uko zikora mu bwiyoberanye buhanitse, abo aribo ndetse n’uburyo bakorana n’Abanyekongo bakomeye, biragaraza ko Kongo Kinshasa yinjiwe ko yicariye igisasu kiri hafi guturika.

Imyirondoro y’izo ntasi yashyizwe ahagaragara ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ari kumwe n’abavugizi b’Ingabo na Polisi mu kiganiro cyatanzwe ku ya 27 Ukuboza 2022 kikanyura kuri Televiziyo y’Igihugu.

Icya mbere na mbere hari intasi ebyiri (02) z’Abanyarwanda nyabo, umwe muri bo akaba ari n’umusirikare mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), uvuga ko ngo yagiye gukorera Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira guteza imbere urwego rw’ubuzima muri Kongo witwa “African Health Development Organization” (AHDO), n’abandi babiri b’Abanyekongo harimo Colonel mu ngabo za Kongo (FARDC).

Bikaba bivugwa ko izi ntasi zitacengeye gusa mu basirikare bakuru b’Ingabo za Kongo (FARDC), ko ahubwo zinjiriye abanyapolitiki bakomeye cyane, abashinzwe ubukungu ndetse na sosiyete sivile.

Telefone y’uwo musirikare w’u Rwanda wafashwe, yarasesenguwe, yerekana ko, nk’intasi yagiye agera ahantu hari ibikorwa bitandukanye mu Murwa Mukuru wa Kinshasa abifashijwemo n’Abasirikare bakuru ndetse n’Abayobozi mu Gisirikare cya Kongo(FARDC).

Inzego z’umutekano za Kongo cyaba igisirikare na Polisi bakaba bavugo ko igikorwa cyo gushakisha izindi ntasi gikomeje, cyane cyane ko uyu muryango utegamiye kuri Leta wavuzwe haruguru wa AHDO wafunguye amashami mu Ntara za Kwango, Kwilu, Kasai, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Hejuru y’ibyo abaturage barasabwa kuba maso bakajya batanga amakuru ku bantu cyangwa ibintu babona bidasanzwe.

Igikorwa cyo kugura ubutaka (Bungana na hegitari 50), cyakozwe n’ako gatsiko k’intasi mu nkengero z’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Kibomango byatumye haba amakenga yibutsa ishusho y’itegurwa rya gahunda y’ubugome yavuyemo ubwicanyi bwa Perezida w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana na mugenzi we w’Uburundi.

Iperereza rirakomeje hashingiwe ku nkora, ibirari n’ibimenyetso byatanzwe n’abafashwe.

Inzego z’umutekano za Kongo zijeje abaturage ko zirimo gukora cyane kugira ngo zisenye iki kiguri cy’abagizi ba nabi kandi bakumire ibikorwa byose by’ibyitso byabo byose, byaba mu basivili cyangwa n’abasirikare.

Izo intasi zivugwa na Leta ya Kongo ni bande?

Ifoto Leta ya Congo ivuga ko yasanze muri telefone igendanwa ya MUROKORE MUSHABE Moses imugaragaza yambaye gisirikare

Dukurikije ikiganiro cyatanzwe n’umuvugizi wa FARDC, Jenerali Sylvain Ekenge, izo ntasi ni:

1.NSHIMIYIMANA BISERUKA Juvenali (Yavutse 1964, mu Rwanda arubatse). Arashinjwa ubutasi, uburiganya, kugumura igisirikare na ruswa. Uyu mugabo akaba yarakoreye imiryango mpuzamahanga myinshi akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda.

2.MUROKORE MUSHABE Moses (Imyaka 33, Umunyarwanda). Amafoto yakuwe kuri mudasobwa ye amwerekana yambaye imyenda ya gisirikare ya RDF hamwe na bagenzi be. Araregwa ubutasi. Amakuru dukesha ikinyamakuru Imvaho Nshya cyo kuri uyu munsi 28/12/2023, avuga ko iyo myenda agaragara yambaye ari imyenda yambarwaga n’abanyeshuri bitegura kujya muri kaminuza bitabiriye ingando cyangwa Itorero ry’Igihugu mu myaka yashize. Ubu akaba yakoreraga umuryango AHDO. Twakongeraho ariko ko uyu MUROKORE MUSHABE Moses Leta ya Kongo igaragaza ko afite impamyabushobozi y’ikirenga mu by’imari, ko ari n’umuhungu wa Jenerali MUROKORE wo mu Rwanda. Uyu Jenerali MUROKORE akaba azwi cyane muri ba ba Jenerali bafashe u Rwanda, buvugwa ko batazi no kwandika. Umuntu akaba yakwibaza akazi ka Dogiteri mu by’imari mu Muryango muto nk’uwo ko guteza imbere Abanyekongo, asize u Rwanda rukeneye abahanga nk’abo. Ari muri Kongo ku buryo bunyuranyije n’amategeko Arashinjwa ubutasi.

3.NGANJI NSENGIYUMWA Remy alias Djuma (Imyaka 42, akekwa ko ari umunyekongo). Uyu afite ibyangombwa by’ibihugu byinshi harimo n’iby’igihugu cya Kongo aho avuga ko akomoka mu bwoko bw’Abahunde nyamara ntavuga ururimi kavukire rw’igihunde yenda n’agaswahiri gake; yivugira Ikinyarwanda gusa. Avuga ko yavukiye i Goma mu gihe Inyandiko y’imyirondoro yafatiwe mu bintu bye yerekana ko yavukiye muri Uvira mu gihe na none afite ikarita y’impunzi y’Abarundi baba muri Uganda. Aravuga ko acuruza inkweto ariko ari muri Kongo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Araregwa ubutasi.

4. Colonel MUGISHA RUYUMBU Santos (Imyaka 42, umusirikare wa Kongo).
Mu byamuvuzwemo harimo gucumbikira NGANJI NSENGIYUMVA Remy mu Kigo cya gisirikare ubuyobozi bw’Ikigo butabizi. Agaragara kandi mu igurwa ry’ubutaka mu nkengero z’ikibuga cy’indege cya N’DJILI, ndetse no guhuza aba bantu b’aka gatsiko. Araregwa ubugambanyi no Kurenga ku mabwiriza.

Uko byavuzwe mu kiganiro cyatanzwe n’Inzego z’Umutekano za Kongo, aba bantu bose cyane cyane babanza 3, bakorera Umuryango AHDO, ikindi ni uko abagiye i Kinshasa bavuye mu Rwanda, bakirwaga kandi bagacumbikirwa na Bwana NSHIMIYIMANA BISERUKA Juvenali, muri etaje ya 14, mu nzu yitegeye ahandi habera ibikorwa by’igisirikare cya Kongo (FARDC).

Gen Eric Murokore

Umwanzuro

Icyo umuntu yavuga ni uko nta gitangaza kuba hari intasi z’u Rwanda muri Kongo muri iki gihe u Rwanda rushyigikiye M23; mu gihe cy’intambara ubutasi ni intwaro ikomeye. No mu gihe cy’amahoro ubutasi burakorwa kuko “Ushaka amahoro, ategura intambara”. M23 nk’ishami ry’igisirikare cy’u Rwanda rishinzwe guhungabanya Kongo kugira ngo u Rwanda rusahurire muri ako kavuyo, rigomba kugira amakuru. Igitangaza ahubwo ni ukubona inzego z’umutekano za Kongo Polisi n’Ingabo (FARDC), zibasha gufata intasi karundura za Kagame mu gihugu cyamunzwe na ruswa nka Kongo. Ikindi umuntu yavuga ni uko abo bafashwe ari agatonyaga mu nyanja cyangwa agatwetwe k’igiti cy’inganzamarumbo. U Rwanda ni igihugu gushyira imbere ubutasi nk’uko Perezida Paul Kagame yabivuze, ariko ahakana ibyashinjwaga u Rwanda birebana no kumviriza Abayobozi b’ibindi bihugu hakoreshejwe Pegasus. Intasi ziri hose muri Kongo kandi ku butumwa bunyuranye cyane cyane ubwo guteza isubiranamo rishingiye ku moko cyangwa uturere. Intego akaba ari iyo gusenya Kongo, igacikamo ibice byazagera ubwo bikarwanira kwigenga. Kongo rero igomba kwitonda igatekereza ko igikorwa cyategurwaga ahubwo kigiye kwihutishwa kuko intasi zatangiye gufatwa. Nkaba nemeza ko Perezida wa Kongo Tshisekedi ari mu mazi abira, natareba neza Kagame aramubika aho yabitse Kabila Mukuru. Gusa kimwe Abanyekongo bagomba kwirinda ni ugutoteza cyangwa kwibasira ku buryo ubwo aribwo bwose Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda. Abanyekongo nibibeshya bakabikora, impamvu izaba ibonetse.