Lt Col Tharcisse Muvunyi yitabye Imana.

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kamena 2023 ni avuga ku rupfu rwą Lt Col Tharcisse Muvunyi waguye mu gihugu cya Niger aho yari acumbikiwe n’umuryango w’abibumbye nyuma yo kurekura n’urukiko rw’Arusha.

Lt Col Muvunyi yavukiye muri Komini Mukarange i Byumba mu 1953, arangije amashuri ye yisumbuye mu ishuri rya Mutagatifu Andereya i Kigali (Collège Saint André) mu 1973 yinjiye mu ishuri rikuru rya Gisirikare (ESM) i Kigali muri kiciro (Promotion) ya 13, yaje kurangiza muri iryo shuri mu 1977 afite ipeti rya Sous-Lieutenant. Yahise yoherezwa gukorera muri Bataillon Commando Sabyinyo (Ruhengeri) mbere yo kujya kwiga iby’ingororamubiri mu Bubiligi ahitwa Eupen muri Institut Royal d’Education Physique (IRMEP) aho yavuye mu 1979 agaruka mu Rwanda aho yakoze mu bigo bya gisirikare bitandukanye nk’ushinzwe imyitozo ngororamubiri (EPS) nka CI Bugesera, Camp Kanombe, ESM, Camp Kigali..

Guhera mu Ukwakira muri 1990 yayoboye ingabo ku rugamba mu bice bitandukanye by’amajyaruguru ahanganye n’ingabo za FPR kugeza mu 1993 ubwo yoherezwaga i Butare mu ishuri rya ESO (Ecole des Sous-Officiers) ari S1-S4 (ushinzwe abakozi n’ibikoresho). Tariki ya 6 Mata 1994 ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga, Gen Marcel Gatsinzi wayoboraga ESO yoherejwe i Kigali gusimbura Gen Déogratias Nsabimana wari waguye mu ndege, bituma Lt Col Muvunyi ahita amusimbura ku buyobozi bwa ESO ndetse no kuyobora akarere k’imirwano ka Butare-Gikongoro.

Nyuma y’ho FPR ifatiye ubutegetsi mu 1994 yahungiye muri Congo nyuma yerekeza mu gihugu cy’Ubwongereza aho yafatiwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu muri Gashyantare 2000 agahita yoherezwa gufungirwa Arusha.

Nyuma y’imyaka 5 afunze urubanza rwe rwatangiye tariki ya 28 Gashyantare 2005 aho yarezwe ibyaha bine ari byo: Gukora Genocide, Ubufatanyacyaha muri Genocide, Gukangurira abantu gukora Genocide n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Lt Col Muvunyi mu rukiko rw’ibanze yakatiwe imyaka 25 mu 2006 ariko yarajuriye maze mu 2008 urukiko rusesa ibihano bya mbere rutegeka ko urubanza rusubirwamo. Urubanza rwe rwongeye gutangira muri Kamena 2009 aregwa icyaha kimwe gusa cyo gukangurira abantu gukora Genocide.

Muri Mata 2011 urukiko rwamukatiye imyaka 15 y’igifungo ariko muri Werurwe 2012 urukiko rwategetse ko arekurwa arangije 3/4 by’igihano yahawe.

Nyuma yo kurekurwa yakomeje kuba Arusha aho yari acumbikiwe n’urukiko dore ko urukiko rutashoboye kumubonera igihugu kimwakira cyangwa ngo asange umuryango we.

Mu mpera za 2011, Lt Col Muvunyi na bagenzi be 7 boherejwe mu gihugu cya Niger biturutse ku masezerano Urwego rwasigaranye imanza z’urukiko rw’Arusha rwagiranye n’igihugu cya Niger, ariko imibereho yabo yakomeje kuba nk’iya Arusha kuko kugeza ubu bakiri mu gihirahiro dore ko kugeza ubu bafashwe nk’imfungwa kandi nyamara bamwe bararangije ibihano byabo abandi bakagirwa abere.

Lt Col Muvunyi yitabye Imana ku buryo butunguranye azize uburwayi aguye muri Niger  kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Kamena 2023. Ni nyuma y’uko ubusabe bwe bwo kujya kwivuriza mu Bwongereza budashubijwe nkuko byatangajwe n’uwamwunganiraga mu mategeko. Abbe Jolles yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko ababanaga na Muvunyi bamusanze mu bwiyuhagiriro yapfuye.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko yari amaze iminsi arwaye. Muri Gicurasi 2023 ngo ababanaga nawe bamusanze yataye ubwenge ajyanwa mu bitaro bamucisha mu cyuma bareba uko ubwonko bwe bumeze. Iryo suzuma ntiryarangiye.

Bamusezereye taliki 10 Gicurasi 2023. Nyuma y’iminsi itandatu Abbe Jolles umwunganira mu mategeko yasabye Umuryango w’Abibumbye ko yavurizwa mu Bwongereza ariko ntubamusubiza.

Asize umugore n’abana batatu, umukobwa n’abahungu babiri.

Imana imuhe iruhuko ridashira.