Lt Gen Karenzi Karake yaba yaratawe muri yombi

Mu 2015 ubwo. bamwe mu banyarwanda basabwaga n'ubutegetsi kwigaragambya basaba ko Karenzi Karake arekurwa.

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Kanama 2018 aravuga ko Lt Gen Rtd Emmanuel Karenzi Karake yatawe muri yombi akaba agiye kumara hafi ibyumweru bibiri afunze.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Lt Gen Rtd Karenzi Karake yafatiwe igihe kimwe na Denis Karera ku buryo benshi bahamya ko ibyo bafungiwe ari bimwe.

Nabibutsa ko Denis Karera yafashwe tariki ya 25 Nyakanga 2018 nk’uko bitangazwa n’abo mu muryango we. Nyamara ariko ari Polisi y’u Rwanda mu ijwi ry’umuvugizi wayo Théos Badege cyangwa ikigo gishimzwe ubugenzacyaha (RIB) mu ijwi ry’umuvugizi wacyo Modetse Mbabazi bose barahakana bakarengwa ko nta makuru bafite kw’ifungwa rya Denis Karera ndetse izo nzego ngo ntizigeze zinamukurikirana.

Abamenyereye imikorere y’ubutegetsi bw’i Kigali bahamya badashidikanya ko aba bagabo bafungiye muri ya magereza atemewe n’amategeko azwi kw’izina rya “Safe House”.

Mu gihe hari benshi bemezaga ko Denis Karera yafunzwe kubera impamvu zijyaye n’ubucuruzi n’imali, ifungwa rya Karenzi Karake ryo rije rituma benshi batangira kubona ko ifungwa ry’aba bagabo ryaba rishingiye ku kindi kitari ukuba baribye Perezida Kagame dore ko Denis Karera yabarwaga mubo bita abashumba bakora akazi ko gucunga imitungo ya Perezida Kagame.

Umuntu nka Karenzi Karake utagaragaraga mu bucuruzi gufungirwa rimwe na Karera Denis kandi bose barakoze cyane mu bijyanye n’iperereza bituma umuntu yibaza ikindi cyabahuza ku buryo icyaha baba baregwa cyagirwa ubwiru ku buryo ubutegetsi butinya kubashinja ku mugaragaro. Ikindi aba bagabo bahuriyeho ni uko bose bashakishwa na Espagne kubera ibyaha by’ubwicanyi n’ibyaha byo mu ntambara ndetse bakaba barakoreye ingendo mu Bwongereza vuba aha Karera we ntiyafashwe ubwo yariyo muri Nyakanga 2018 ariko Karenzi we yarafashwe mu 2015.

Kuba Karenzi Karake igihe yategekaga inzego z’igihugu z’iperereza NISS yaragize uruhare runini mu bwiyunge hagati ya Perezida Kagame na Perezida Museveni byatuma umuntu akeka ko gufungwa kwe kwaba gushingiye ku kuba afite uko abona umubano w’u Rwanda na Uganda ku buryo butandukanye n’abandi nka Perezida Kagame ubwe.

Kuba wenda nka Karenzi Karake yaragaragaje gushima Perezida Museveni ku bintu bimwe na bimwe ndetse akaba yanenga bimwe mu bikorwa bibi byibasira Uganda na Perezida Museveni bikorwa na Leta ya Kigali ubu bishobora gutuma hari abamwijundika mu gihe baba banasanzwe bazi umurongo we wo gukora ibishoboka byose ngo umubano w’u Rwanda na Uganda uzahore umeze neza igihe cyose.

Nk’umuntu nka Karenzi Karake ntayobewe ko kuba u Rwanda rufitanye ibibazo n’abaturanyi barwo bose bishobora kuvamo amakuba akomeye mu gihe ibyo bihugu byose byaruviraho inda imwe.

Birakekwa cyane ko Karenzi Karake na Denis Karera baba baragaragaje aho bahagaze ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda ndetse hakagira n’ibikorwa bakora byeruye byo kugaya iyi politiki yo gushondana na Uganda ku buryo bishoboka ko baba barateye Intambwe bakavugana na bamwe mu bayobozi ba Uganda mu rwego rwo koroshya ikibazo ariko nta ruhushya rwa Perezida Kagame, ibi bikaba ari nabyo byabaviriyemo gufungwa.

Nabibutsa ko Karenzi Karake ibyo gufungwa no gufungurwa nk’urugi ari ibintu amaze kugiramo uburambe dore ko uretse gufungwa na Kagame ubwe rimwe na rimwe ngo amuziza “agasuzuguro” yanafungiwe mu Bwongereza mu 2015 ubwo yari yagiyeyo kwivuza indwara y’imbyiko, akurikiranyweho ubwicanyi n’ibyaha byo mu ntambara yaregwaga n’igihugu cya Espagne.

Ugufungurwa kwe kukaba kwarabijije icyuya Kagame byabaye ngombwa ko yitabaza umugore Tony Blair, imyigaragambyo imbere y’ibiro bihagarariye u Bwongereza ndetse hashingwa n’ikigega kiswe “Ishema ryacu”. Ibi ariko ngo Kagame ntiyabikoreye urukundo yari afitiye Karake ahubwo hari abemeza byari ukwirinda ko hagira amabanga Karenzi Karake amena ndetse no kwirinda ko byaba no gufungurira inzira ubutabera ngo bitinyure bamwe mu batinya gufata abakekwaho ibyaha by’ubwicanyi bo muri FPR habe hafatwa n’abandi.

Igikomeje gutangaza abantu benshi ni ukuntu umuvandimwe wa Ministre w’ubutabera ashimutwa akanafungirwa ahantu hatemewe n’amategeko ariko Ministre akaruca akarumira! Ubwo se umuturage washimutiwe umuntu we nyamenya ayo acira n’ayo amira?

Twiyibutse uko byari bimeze mu 2015 ubwo Lt Gen Karenzi Karake yafatirwa mu Bwongereza: