Lt Gen Nyamwasa ati: ntabwo mvugira abaregwa, FPR cyangwa Paul Kagame

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2012 muri Jeppe Magistrate Court i Johannesburg, urubanza rw’abaregwa gushaka kwica Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa no gutunga intwaro ku buryo butemewe n’amategeko rwakomeje hahabwa ijambo abunganira abaregwa.

Mu kwezi kwa Kamena 2012, mu buhamya Lt Gen Kayumba yari yahaye urukiko yatangaje ko uwari umushoferi we witwa Richard Bachisa ari mu bagize uruhare mu gushaka kumwivugana, ndetse ngo n’igihe yaraswaga ntabwo yigeze amutabara cyangwa ngo amutabarize.

Mu rukiko uyu munsi, uburanira Richard Bachisa witwa Joe Strauss yashatse gusa nk’aho yerekana ko Lt Gen Kayumba ari we munyabyaha. Yatangiye avuga ko uwo mushoferi yazanywe muri Afrika y’Epfo ngo yabwiwe ko Lt Gen Kayumba ashobora kuba umukuru w’igihugu mu gihe kidatinze. Ibyo urukiko rwabibajije Lt Gen Kayumba arabihakana avuga ko iyo gahunda ntayo afite.

Abagabo 6 baregwa gushaka kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa

Ntabwo yagarukiye aho yakomeje ashaka kwerekana ko Lt Gen Kayumba ari umuntu ushakishwa n’ubutabera bw’ibihugu byinshi, aho bavugaga ko ashakishwa na Espagne ndetse bakavuga ko ashakishwa mu bagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Ntabwo byaciriye aho kuko banavuze ko yirukanwe mu gisirikare cy’u Rwanda aregwa kudakora akazi ke neza no gukora ibikorwa by’iterabwoba nko gutera za grenades bityo ngo akaba yarakatiwe n’inkiko z’u Rwanda adahari. Ngo ibyo bihugu byose bikaba byarasabye Afrika y’Epfo kumufata akoherezwa muri ibyo bihugu ngo yitabe ubutabera.

Umuryango wa Lt Gen Kayumba wari waje kumutera ingabo mu bitugu

Ibisobanuro n’ibibazo by’uwo mugabo Joe Strauss wunganira Richard Bachira byageze aho bitera benshi kwibaza ku buryo n’abacamanza bageze aho babaza uwo mugabo Strauss bati: “ Uri kutuganisha he n’ibibazo byawe”?
Ibi byose Lt Gen Kayumba Nyamwasa akaba we yavuze ko nta shingiro bifite, ahubwo bakabaye baryoza abashinjwa kuba baramurashe bagamije kumwivugana. Hari n’ibibazo Lt Gen Kayumba yavuze ko asanga atari we wagombye kubibazwa ahubwo byabazwa abashatse kumuhitana.

Mu kubaza ibibazo byageze naho abo bagabo bivamo, ubwo bageraga aho bavugana mu cyongereza nabo bahagarariye kandi bari bamaze iminsi bashaka kwerekana ko abo baburanira batazi icyongereza.

Urubanza rw’uyu munsi rwatumye buri wese wari waje kurukukirana ataha yibaza byinshi ku bibazo bitumvikana abo bunganira ababurana babazaga. Ikindi na none cyatangaje abitabiriye urwo rubanza ni uko ushinjwa kurasa Lt Gen Kayumba Nyamwasa ariwe uzwi nk’uregwa numero 5, uyu munsi yaje yambaye umupira w’imbeho wanditse ho ngo “ As I lay dying” bivunga ngo “ndimo ndasamba”. Urubanza ruzakomeza ejo tariki ya 11 Nyakanga 2012.