M23 irashyira ku ngufu abantu mu gisirikare cyayo

Amakuru atangazwa na Radio Okapi aravuga ko abakuru b’imiryango benshi bo mu mirenge yo mu duce twa Jomba na Busanza muri Kivu y’amajyaruguru, bemeza ko inyeshyamba za M23 zirimo gushyira ku ngufu abasore mu gisirikare cyayo.

Amakuru aturuka i Rutshuru kuri Centre aravuga ko hamaze kugera abasore benshi bahunga inyeshyamba za M23 zigenda zifata abasore bose mu duce zigenzura.

Inyeshyamba za M23 zagose umurenge wa Kabaya, kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2012, nyuma yegeranya abasore bose bashobora kurwana. Amakuru aturuka mu baturage bahatuye aravuga ko abasore bagera kuri 50 bashyizwe mu gisirikare cya M23 ku ngufu.

Amakuru ava ku bantu bari hafi y’ubutegetsi bwa Territoire ya Rutshuru, aravuga ko ibyo bikorwa bya M23 byo gushyira abasore ku ngufu mu gisirikare byakozwe no mu yindi mirenge. Abo basore ngo bajyanwa mu duce turi kure y’aho bakomoka.

Mu rwego rwo guhunga ibyo bikorwa, abasore benshi bahungiye mu duce twa Rutshuru Centre na Kiwanja turi mu maboko y’ingabo za Congo.

Umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru, colonel Olivier Hamuli, aramagana ibyo bikorwa bya M23.

Akavuga ko ikibabaje kurushaho ari uko n’abana bato bashyirwa mu gisirikare. Akomeza avuga ko mu baantu bashizwe ku ngufu mu gisirikare, nyuma bagashobora gutoroka harimo umwana ufite imyaka 12.

Aya makuru ateye inkeke cyane mu gihe bizwi ko M23 ikorana na Leta ya FPR. Ntawe utazi abasore bagiye bafatwa n’ingabo za FPR mu duce yabaga imaze kwigarurira mu bihe bitandukanye. Byaba ku bushake cyangwa babihatiwe bajyanwaga n’abasirikare ba FPR bagiye baburirwa irengero kugeza ubu. Ku buryo hari imiryango myinshi yategereje abantu bitwaga ko bagiye mu gisirikare cya FPR amaso agahera mu kirere. Hari amakuru menshi yemeza ko ababuriwe irengero bose bataguye ku rugamba, ahubwo bwari uburyo bwo kureshya abo bashaka kwica mu mayeri cyane cyane abasore n’abagabo bo mu bwoko bw’abahutu.

Twizere ko M23 atari yo mayeri irimo gukoresha mu kwikiza abasore n’abagabo baturuka mu bwoko bw’abahutu n’andi moko atuye muri Rutshuru.

Epimaque Nticyicumutindi