Lt Mutabazi wahoze urinda Kagame yararusimbutse

Nk’uko tubikesha urubuga Inyenyeri, i Kampala mu mugoroba wo ku wa kane tariki ya 12 Nyakanga 2012, Lt Joel Mutabazi alias Tobulende, wigeze kurinda Perezida Kagame yaratewe harashwe n’amasasu menshi hagamijwe kumuhitana.

Abasore babili, Lt Mutabazi yabonaga basa n’abanyarwanda, barakomanze bahita bamwinjirana basuhuza. Umugore wa Lt Mutabazi wari utwite yarebaga televiziyo naho Lt Mutabazi yumvaga BBC mu kindi cyumba. Lt Mutabazi yumvise urugi rukinguka yinjiye muri salon aho yahise akubitana n’abo basore babiri bafite imbunda bahita bamurasaho ako kanya. Lt Mutabazi yahise yikubita hasi atabaza, abaturanyi baratabaye maze abo basore bahita biruka. Lt Mutabazi yagize Imana ntacyo yabaye nta n’ubwo yigeze akomereka.

Polisi ya Uganda yahise itabara kuva icyo gihe Lt Mutabazi arinzwe n’abapolisi. Igihe ikinyamakuru Inyenyeri dukesha iyi nkuru cyavuganaga na Lt Mutabazi, ngo byumvikanaga ko ahangayitse cyane. Yagize icyo avuga muri aya magambo ”Kagame n’abakuru b’inzego ze z’iperereza ndabahangayikishije, bumva ko imyaka irenze 20 namaze nkorera Kagame, ntagombye kuba naravuye mu gihugu, bumva ko umunsi umwe nzamena amabanga nkavuga ibyo nabonye byose igihe nakoreraga Perezida Kagame. Ntabwo ndi umunyapolitiki. Ndi umuntu usanzwe ugerageza gusa gushaka kirengera n’amahoro njye n’umuryango wanjye nk’undi muntu wese. Za maneko z’u Rwanda zikora uko zishaka muri Kampala, nta kundi twabigenza ni ukubitura Imana naho ubundi hano nta mutekano uhari ku bantu benshi”.

Ubu Lt Mutabazi yari ategereje ko abahagarariye HCR muri Uganda bafata icyemezo ku buzima bwe buri i mbere. Nk’umuntu wabaye hafi ya Kagame azi neza guhigwa na maneko za Kagame icyo bishatse kuvuga. Ngo iyo zirashe ku muntu bwa mbere zishirwa ari uko zimwivuganye kuko ziba zifite ubwoba bwo gusubira kwa shebuja zivuga ko zananiwe akazi zahawe.

Twabibutsa ko umunyamakuru Charles Ingabire w’ikinyamakuru inyenyeri nawe yarasiwe mu mujyi wa Kampala umwaka ushize kubeza n’ubu iperereza ntawe riragaragaza wagize uruhare mu rupfu rwe. Uretse ko hari benshi badashidikanya batunga agatoki maneko za Perezida Kagame.

Marc Matabaro