Uwafashe Kadhafi nawe yapfuye

Umwe mu basore b’abarwanyi b’abanyalibiya wari mu bafashe Mouammar Kadhafi nyuma akicwa umwaka ushize kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Nzeli 2012 nawe yapfuye kubera ibikomere yatewe n’iyicwa rubozo yakorewe n’abashyigikiye Mouammar Kadhafi bari baramushimuse. Ibi byatangajwe na bamwe mu bantu bo mumuryango w’uwo musore.

Urupfu rw’uwo musore Omran Shaaban, wari mu bitaro mu bufaransa ruragaragaza ko Libiya itaratekana n’ubwo hashize umwaka urenga Mouammar Kadhafi wategekaga icyo gihugu yishwe.

Uwo musore Omran Shaaban yafatwaga nk’intwari n’ubutegetsi bushya bwo muri Libiya, ariko umuryango we wemeza ko atigeze ahabwa igihembo yari yemerewe cya miliyoni 1 y’amadinari akoreshwa muri Libiya ni hafi ibihumbi 800 by’amadolari (800,000$). Icyo gihembo bari bakimwemereye nyuma y’ifatwa n’iyicwa rya Mouammar Kadhafi ku ya 20 Ukwakira 2011 mu mujyi wa Syrte.

 était hospitalisé en France.
Omran Shaaban yaguye mu bitaro mu Bufaransa aho Leta ya Libiya yari yamwohereje kwivuza

Leta nshya ya Libiya yavuze ko izahamba Omran Shaaban mu cyubahiro ngo bijyanye n’ubutwari bwe. Umurambo w’uwo musore wagiye kwakirwa n’abantu bagera ku bihumbi 10 mu mujyi avukamo wa Misrata.

N’uko bivugwa n’inshuti za Omran Shaaban, ngo yari kumwe n’inshuti ze 3 bari mu nzira bagana i Misrata muri Nyakanga 2012 maza baterwa n’abantu bafite intwaro bageze ahitwa Bani Walid.

Omran Shaaban yafashwe n’amasasu 2 mu rukenerero ku buryo igice cyose cyo hasi cyahise kigagara (paralysé) nyuma we n’inshuti ze bahise bashimutwa n’abarwanyi b’i Bani Walid, umujyi utuwe n’abantu ibihumbi 100 higanjemo abashyigikiye Kadhafi. Uyu mujyi wabereyemo imirwano ikomeye cyane ku buryo wo na Syrte aho Kadhafi yavukaga niho hafashwe nyuma.

Perezida wa Libiya, Mohammed el-Megarif, yari yagiye muri uwo mujyi mu biganiro byatumye Shaaban n’inshuti ze 2 zirekurwa ariko undi we aracyafitwe n’abo barwanyi.

Ngo igihe bari barafashe uwo musore Shaaban yarakubiswe cyane, agatuza kose bari baramukatishije inzembe, isura ye nta muntu washoboraga kumumenya ku buryo uwo bavukana yabanje kumuyoberwa. Perezida wa Libiya yatangaje kuri uyu wa kabiri ko abakoze ibyo bazahanwa.

Ubwanditsi