MOZAMBIQUE: Leta y’u Rwanda irashaka kuhahindura isibaniro

Amakuru ava mu gihugu cya Mozambique aravuga ko nyuma y’aho impunzi zo muri Mozambique zikoreye agashya, zikajya ku bwinshi gushyigikira Equipe ya Rayon Sport ubwo yari yagiye muri icyo gihugu gukina na Equipe yaho Costa do Sol, maneko zari zazanye nayo, zigarutse mu gihugu zatanze raporo zatumye abayobozi b’u Rwanda cyane cyane abo mu nzego z’iperereza bafata icyemezo cyo kwigarurira abanyarwanda baba muri Mozambique bubi na bwiza bakoresheje amayeri yose ashoboka.

Usibye kuba kuri Sitade haragaragaye abarwanashyaka benshi b’Ihuriro-Nyarwanda RNC bari bambaye ibirango byaryo ndetse n’amadarapo yayo akaba yaramanitswe muri sitade, byagaragariye inzego z’iperereza z’u Rwanda ko mu banyarwanda benshi cyane bari bitabiriye icyo gikorwa nta n’umwe wigeze unarebana n’undi nabi. Ikindi kandi bose bahuriye hamwe mu kwakira no mugusezera kuri Rayon Sport ubwo yari itashye. Abari bazanywe no kuneka bakaba barabwiye ababohereje ko umugambi wa” teranya uyobore ” utarafata muri Mozambique.

Ikindi bamenyesheje ba shebuja bari mu Rwanda ngo no uko impunzi ziri muri Mozambique, zifashije bikomeye kandi zikaba zibanye neza n’abenegihugu. Ibyo ngo babibonye ubwo impunzi zifatanyije n’abandi banyarwanda baba muri Mozambique, bashakiraga ikipe ikibuga ndetse bakazana n’amamodoka yabo ngo amurikire abakinnyi bakore imyitozo. Ejo bundi ubwo Amavubi yari yagiye gukina na Zambia, abanyarwanda babayo nabo bashidukanye n’iyonka babikora nk’abo muri Mozambique, kandi byari byanabanje muri Afrika y’Epfo.

Uku kwigaragaza cyane kw’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse n’abandi banyarwanda bishoboye mu bihugu bya SADC byashimangiye ko Leta y’u Rwanda n’inzego z’iperereza zitarahashinga imizi ngo zishobore kugenzura neza abo banyarwanda.

Ubundi inzego z’iperereza z’u Rwanda zari zikunze gukoresha RwandAir, kohereza abivanze mu banyeshuri bagiye kwiga muri za kaminuza, kwihindura abacuruzi n’abashoramari, abadiplomate ba Ambassade…) Ubu kuva aho abanyarwanda bari muri Mozambique bagaragarije ko bishoboye harashakwa uburyo bwo kubinjirira bakoresheje uburyo bw’ibitaramo birimo abahanzi bazaza ari benshi, harimo ababyinnyi, abaririmbyi, aba DJ, ba managers n’abandi…

Ubu buryo burimo kwigarurira imitima y’abanyarwanda bari hariya ariko hanarimo kubacengera no kubamenya neza kugira ngo abagomba gushyirwaho igitutu ngo bayoboke bikorwe, abagomba guterwa ubwoba, kugirirwa nabi, kwica n’ibindi nabyo bikorwe. Muri izo ngeri zose, hazazamo abagenzwa no kwica, kuroga, no gusopanya bateranya impunzi n’abenegihugu, ndetse n’abazaba baje kureba abo bazagerekaho ibyaha cyane cyane Genocide.

Ubundi byakunze kugaragara ko Leta y’u Rwanda idakunze gushimishwa no kubona ahantu hatuye abanyarwanda benshi bishoboye itabakurikiranira hafi ngo imenye ibyo barimo  dore ko ihora yikanga ko hari abatanga imisanzu yo kuyihirika.

Akenshi abantu ba Leta ya Kigali iyo badafite ubushobozi bwo kugirira nabi abantu babashyiramo amacakubiri ashingiye ku moko, uturere n’ibindi ndetse bikanongera urwikekwe mu bantu.

Muri urwo rwego rero Leta y’u Rwanda ibicishije mu nzego zayo z’iperereza ryo hanze yateguye ibikorwa bibiri by’ingenzi mu gihugu cya Mozambique:

Icya mbere ni igikorwa byo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi kizaba ku matariki ya 5 na 6 Kamena 2018, kikaba cyarateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Afrika y’Epfo ari nayo ikurikirana ibya Mozambique. Nk’uko bisanzwe ikigamijwe muri uyu muhango si ukwibuka gusa ahubwo harimo guteranya impunzi n’abaturage n’abayobozi ba Mozambique babasobanurira ko bacumbikiye abasize bakoze ibyaha cyane cyane Genocide. Ntawabura kuvuga ko iki gikorwa kizasiga n’urwikekwe hagati y’abazakitabira n’abatazakitabira.

Icya kabiri tariki ya 24 Kamena 2018, abahanzi barimo Orchestre Impala, Butera Jeanne uzwi kw’izina ry’ubuhanzi rya Knowless na Masamba Intore usanzwe udatangwa ibitaramo bikomeye bya Leta y’u Rwanda nka Rwanda Day n’ibindi…

Mu gusoza twavuga ko ugushyira hamwe kw’abayarwanda baba muri Mozambique n’ubushobozi bw’umutungo bafite bisa nk’ibyasajije Leta ya Kigali ku buryo yifuza kuwusogongeraho byanze bikunze dore ko abo bahanzi bose batari kwishora gutyo gusa ahantu bazi ko aho bagiye gutaramira abantu bicira isazi mu jisho.

Abo muri Mozambique murabe maso.

Umusomyi wa. The Rwandan

Maputo 

1 COMMENT

  1. ahoooo, singirango ni byiza kwegera abanyarda aho bari hose nka Leta yabo,none se umubyeyi yegereye umwana we si byiza ? urumva hatar’itandukaniro na Leta zabanjirije iyi ya FPR zahezaga abanyarda bari impunzi ? wowe wanditse iyi nkuru nta muntu uz’ubwenge wagendera ku bitekerezo byawe

Comments are closed.