Mu gihe Perezida Kagame yigiriye mu muganda aho kwitabira inama y'i Kampala, M23 yerekanye intwaro yafatiye i Goma

Perezida Kagame ntabwo aribwitabire inama y’abakuru b’ibihugu yiga ku kibazo cyo mu bibazo bwa Congo, impamvu yatanzwe ngo n’ukubera ko ari busurwe na président Denis Sassou-Nguesso du Congo-Brazzaville,uretse ko yabyutse yigira mu muganda i Masaka muri iyo nama u Rwanda rurahagararirwa na Ministre w’ububanyi n’amahanga Madame Louise Mushikiwabo.

Uganda n’u Rwanda kimwe n’ibihugu n’imiryango itandukanye bari basabye M23 guhagarika kugaba ibitero no kuva mu mujyi wa Goma. Abayobozi ba M23 bavuze ko batazasubira inyuma batabanje kugirana imishyikirano na Perezida Kabila, ubu abo bayobozi ba M23 bari i Kampala,ndetse na Sultani Makenga ari yo aho ashobora kuba ari mu biganiro n’abayobozi b’igisirikare cya Uganda mu kigo cya Gisirikare cya Bombo, ntawamenya niba barimo gupanga ibindi bitero cyangwa bashaka kumuta muri yombi nk’uko byagendekeye Laurent Nkunda mu gihe abarwanyi ba M23 bakwanga kumvira ibyo Perezida Museveni yaba abategetse.

Muri Congo ho imirwano yarakomeje n’ubwo abakuru b’ibihugu bya Congo, ku wa kane mu ma saa kenda ingabo za Congo zifatanyije n’abamai mai bateye umujyi wa Sake bawufata akanya gato ariko ingabo za M23 zarabateye zisubirana uwo mujyi ingabo za Congo n’abamaimai basubira inyuma nko mu ma saa mbiri z’ijoro. Ingabo za M23 zahagaritswe ahitwa Kirotshe mu birometero 10 uvuye i Sake ugana mu majyepfo ku muhanda ujya i Bukavu, hari amakuru yari yavuzwe ko M23 yaba yageze i Minova ariko byatewe n’urusaku rw’amasasu yumvikanye muri uwo mujyi wa Minova igihe abasirikare ba Congo basahuraga amaduka agera kuri 60. Amakuru atangazwa n’umuvugizi w’ingabo za Congo colonel Olivier Hamuli aravuga ko hari abasirikare ba Congo bagera kuri 3500 harimo abaturutse muri Kivu y’amajyepfo bari mu gace ka Minova bitegura kugaba ibitero ngo basubirane uduce bamaze iminsi batakaje.

Amakuru yagaragaye kuri Televiziyo y’abarabu Aljazeera arerekana intwaro nyinshi zafashwe n’ingabo za M23, zirimo izo bita BM zishobora kurasa mu birometero byinshi, za Canon 122mm n’izindi ndetse n’amatoni menshi y’amasasu n’amabombe ku buryo hari benshi bibaza ukuntu abasirikare bagera ku bihumbi bafite za kajugujugu n’ibimodoka by’intambara bingana gutyo bashoboye gutsindwa, uretse ko hari n’abemeza ko ruswa n’imiyoborere mibi biri mu butegetsi bwa Congo no mu gisirikare cyayo bituma abasirikare benshi badahembwa ndetse ntawashidikanya ko benshi mu bayobozi b’igisirikare cya Congo baba bakorana cyangwa baha amakuru inyeshyamba za M23 ndetse na Uganda n’u Rwanda. (Reba vidéo)

Catherine Ashton ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’ubumwe bw’uburayi mu itangazo yasohoye kuri uyu wa gatanu yasabye ko M23 yahita ihagarika kugaba ibitero kandi ikava mu mujyi wa Goma. Kandi hagashyirwa mu ngiro ibyemezo byafashe n’inama hagati ya Perezida Kabila, Kagame na Museveni. Ndetse hakoroherezwa uburyo bwo gufasha abavamywe mu byabo n’abamerewe kubera intambara.

Leta y’Afrika y’Epfo ndetse n’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’amajyepfo SADC byamaganye ifatwa ry’umujyi wa Goma, bisaba M23 guhagarika imirwano no kuva mu mujyi wa Goma, kandi bisaba imiryango nka CIRGL n’umuryango w’ubumwe bw’Afrika gushaka uburyo kiriya kibazo cyakemuka. Twabibutsa ko Afrika y’epfo ifite abasirikare bagera ku 1000 muri MONUSCO babiri muri bo bakaba barakomeretse mu mirwano y’ifatwa rya Goma n’ubwo batagiraga uruhare mu mirwano.

Perezida Kagame yahisemo kwigira mu muganda aho kujya i Kampala

 Andi makuru ava i New York ku muryango w’abibumbye, aravuga ko ubu harimo kwigwa uburyo hakoreshwa indege zitagira abaderevu (drones) mu kugenzura ibikorwa by’imitwe y’abarwanyi n’imipaka ya Congo n’ibihugu bituranye. Icyo gitekerezo abayobozi b’umuryango w’abibumbye bashinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro babigejeje kuri za Leta ya Congo n’u Rwanda ariko hari ibihugu bifite impungenge nk’u Rwanda nk’uko byavuzwe n’umwe mu bahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye Bwana Olivier Nduhungirehe. Ubu umuryango w’abibumbye urashaka uburyo wakongera ingufu zawo muri Congo aho umutwe wa M23 ukomeje gufata uduce twinshi ibyo bigatuma abasiviri bahazaharira. Abayobozi ba ONU bavuga ko bashaka kwitabaza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bufaransa kugira ngo bashobore kubona izo ndege zitagira abaderevu.

Tugarutse muri Congo, i Kinshasa kuri uyu wa gatanu habereye imyigaragambyo yo kwamagana Leta ya Congo na MONUSCO kuba ntacyo ikora ngo irwanye inyeshyamba za M23, ndetse hakaba ntacyakozwe ngo Goma ntifatwe. Mu mujyi wa Bukavu ubu ubuzima burahenze cyane hari ibura ry’ibiribwa impamvu nyamukuru y’ibura ry’ibiribwa bivugwa ko ari ihagarara ry’imihahiranire hagati ya Bukavu na Goma, bitewe n’uko hari inzira zimwe zafunzwe n’ingendo zo mu mazi zikaba zarahagaze.

Perezida Kabila kandi yashizeho umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mushya w’agateganyo ni Lieutenant-Général François Olengha asimbuye Général Gabriel Amisi Kumba wahagaritswe kubera gushyirwa mu majwi mu cyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye.

Ubwanditsi

 

1 COMMENT

  1. perezida kagame hano ashaka kubeshya abantu ko adakunda ibintu bihenze,kuva ku nkweto kugera ku ngofero ni caguwa,harya ngo hano ni hamwe harasiwe indege yagiye gukora umuganda?cyakora biragaragara ko museveni hari ibyo ashaka gutegeka kagame ariko kubera ko uyu kagame mubona aha uri mu myenda ya caguwa yanga gutegekwa,muribuka museveni ashaka gusinyira u rwanda cg kwigira umuvugizi wacu kagame akanga,perezida kagame biragaragara ko afite amahirwe mu buzima 100/100 ariko ngewe 60/100 nkayamwaka kubera akunda intambara,40/100 bisigara ndabimushimira kuko yanga agasuzuguro ku wariwe wese,ngira ngo n’umugore we arabizi ko umugabo atavugirwamo kabone n’iyo yaba ari nyina bamwe mubanyarwanda bafite umuco wo kurera bajeyi abana babo icyo gihe iyo umwana akuze aba icyohe cg icyomanzi,ubundi iyo umwana akosheje arahanwa,muribuka ijambo ryakoreshejwe na fpr nyuma gato y’urupfu rwa habyarimana inkotanyi zisoka muri cnd zivuga ko zigiye guhana abajepe bari bayobowe na mpiranya,nguwo marara ati kagame yarankubise kubera ko nari nagiye mu modoka yahoze ari iya rwigema,urumva se koko utarakosheje kutubaha abakuru byatumye ukubitwa kdi ntiwarenganye wagiye kunnya aho uteretswe,nguwo kayumba inshyi pya,kabarebe nturuzira ruvuza ubuhuha kubera kwanga kwitaba icyombo,inkotanyi zidahawe igiti zamera nk’abasirikare ba congo bumva isasu rimwe bagatanguranwa guhunga,uretse no mu gisirikare no mu ba siviri ntawe utazi kagame ko ari rya vubi rya bushari niryo ridwinga kurusha ayandi ukabyumvira mu bwonko,abazi kagame bavuga ko iyo yiteguye kuguha urushyi araguhamagara waba ukimugera imbere akaruguhamya rwiza ati pfukama,akagucira mu maso,ati stupid,akakongeza ebyiri agasoreza ku mugeri akikomereza akazi k’iwe,nge ndahamya kdi ndemeza ko kagame ntawe akubitira ubusa,cyakora kwica byo yicira ubusa,simvuze ko nshyigigiye ibyo ibyo we a leta ye bakora ariko nshyigikiye bidasubirwaho ririya tegeko ryatowe n’abadepite ryo gutwika umurambo,nkaba mbwira uwariwe wese ubirwanya ko ahubwo abayisilamu ari bo bashinyagurira umurambo aho umuntu apfa bakamumaramo ibyo munda ngo baroza,koza uwapfuye warangiza ugahamba simbyemrera,ahubwo bagombye gushinga imashini ishinzwe gutwika imirambo amarimbi akavaho burundu,upfushije umuntu ntamujyane kumutwika agahanwa by’intangarugero,nge nsabye imana ngo nzatwikwe maze gupfa ntibazanshyire mu mva ngo barenzeho itaka ndabitinya cyane,kugira ubwoba bwo kunyura ku marimbi ntibyakongera kuko naho agaragara kuri ubu hagomba guseswa bagakuraho iriya misaraba,hakabaho ahantu hamwe mu gihugu ho gushyingura gusa ivu{umuyonga}ririya tegeko fpr ni ikindi gitego itsinze mrnd kuko nta muntu wari warigeze atanga igitekerezo cyiza nk’iki,erega uwapfuye aba yapfuye,cyakora ndarangiza mbwira leta yacu na fpr nti mutwike abapfu mwirinda abazima,uzarenga kuri iri tegeko ryiza rya leta y’u rwanda agakubitwa inshyi nawe azaba nka marara ati nakubiswe ndengana,ndahamagarira buri munyarwanda gutora iri tegeko ndemeza ko abantu benshi aya marimbi agaragara hirya no hino abangamiye benshi,kdi batayifuza,niba iri tegeko ridatowe ubwo leta izirengera gucunga amarimbi kuko ni kimwe mu bibangamiye umutekano wa rubanda,ahitwa irimbi hose hakarindwa kugirango abantu batambuke nta nkomyi,ndangije mbashishikariza kuritora kuko ni umutekano w’abanyu n’ibyanyu nongereho nti twese nk’abitsamuye turambiwe aya marimbi ateza umutekano mucye mu gihugu cyacu.

Comments are closed.