Kongere idasanzwe ya FDU-Inkingi
Buruseli, Taliki ya 20-21 Nyakanga 2013
Théophile MURAYI, Ph.D.
Emmanuel MWISENEZA, DVM
Taliki ya 20/7: Gahunda y’inama
- Hari ingingo ebyiri kuri gahunda y’inama
- Icyerekezo cy’Ishyaka
- Imikoranire y’inzego z’ishyaka: Komite Nshingwabikorwa (CEP=Comité Exécutif Provisoire) na Komite Mpuzabikorwa (CC=Comité de Coordination)
Inzitizi ntarengwa(conditions de rupture)
- Inama yabanje gusuzuma uko ishyaka ryagiye mu gihugu nuko buri ntambwe mu zari ziteganijwe yagiye iterwa
- Inzitizi ntarengwa zari zarashyizweho mu rwego rwo kureba ingorane ishyaka ryashoboraga guhura nazo ngo zizitire gahunda yaryo yo gushinga imizi mu gihugu:
– Amikoro
– Kwangirwa kwandikwa n’ubutegetsi
– Gukubitwa no gufungwa kw’abarwanashyaka
– Kudashobora kujya muri commission y’amatora,…
- Izo nzitizi zose ishyaka ryahuye nazo rihangana nazo kandi riguma mu gihugu
Imigambi yajyanye FDU-Inkingi mu Rwanda
- Kwandikisha ishyaka
– Byari muri bimwe twari tugamije tujya mu Rwanda.
– Iyo gahunda yagombaga no kubanziriza iyo kujya mu matora y’umukuru w’igihugu
– Kugeza ubu ntibirashoboka ariko biracyari mu migambi y’ishyaka nubwo bigomba gukoranwa ubushishozi ngo Leta itandika ishyaka yita FDU nyamara atari ryo
– Leta ya FPR imaze gushyirwaho pressions nyinshi itangiye kuvuga bya nyirarureshwa ngo irashaka kureka amashyaka yose ya opposition akandikwa.
– Ese koko ni amashyaka ya oppoistion Leta ishaka kwemera cg ni ukujijisha ngo yandike amashyaka ari ku isiri nayo maze ibenshye ko opposition yanditswe?
- Kwandikisha ishyaka ntabwo birashoboka kandi muri ibi bihe bigomba gukoranwa ubushishozi
- Niyo ishyaka ryakwandikwa, hashyizweho andi mananiza mu itegeko rishya rigenga amashyaka kuko kwiyamamariza imyanya ya Politiki bigombera urundi ruhushya
- Umutego ugomba kwitonderwa: kuba ubutegetsi bwaheza umuyobozi wa FDU-Inkingi mu buroko, maze bugahita bushaka abakoresha kongere yo kwandikisha ishyaka ngo buryigarurire nkuko bwabigenje muri PS-Imberakuri cg bwashatse kubikora muri Green Party.
Hakorwa iki ngo ishyaka rirusheho gukora neza?
- Imwe mu nzira zishoboka ni ukugira umuyoboro umwe (Unité de commandement).
- Ni ukuvuga urwego rumwe rufatira ishyaka ibyemezo twirinda ko hari abandi bazanwa na FPR ngo basimbure ubuyobozi bwaryo bamaze kwandikisha ishyaka bya nyirarureshwa.
Kwibutsa imvugo tumenyereye ya Perezidante w’Ishyaka
- Impinduka ya Demokarasi twifuza isaba gushinga imizi mu gihugu
- Iyo mpiduka ni nk’amazi atemba ku musozi ntawe ushobora kuyakumira.
- Mbere yo kujya mu gihugu, Victoire Ingabire yagize ati: “muzambere abagabo muzantere ingabo mu bitugu umunsi nzaba nahohotewe n’ubutegetsi buriho”.
- Igituma ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR buramba ni ubwoba, akaba ariyo mpamvu tugomba gufasha Abanyarwanda gushira ubwo bwoba maze bagaharanira uburenganzira bwabo
Ubutumwa bwa Komite Nshingwabikorwa y’Agateganyo (CEP)
- Kumenyeshwa uburyo uwari umubitsi w’ishyaka yeguye n’impamvu yatanze ndetse akabyemererwa
- Gushimira uwamusimbuye
- Kumenyeshwa amazina y’abayobozi bashya binjiye muri CEP kungirango icyuho cyatewe n’ukwegura k’uwari umubitsi ndetse n’ifungwa ry’umunyamabanga ryaje ryiyongera ku rya Perezidante, kidashegesha ishyaka.
- Ubuyobozi bw’ishyaka bugomba kuba mu gihugu hafi y’abaturage
- Abakiri hanze y’igihugu bagakomeza kubushyigikira batanga appui politique, diplomatique, financier et médiatique
- Ibyo kandi byaganirwaho uko bikwiye gukorwa kugirango inzego zombi (CC na CEP) zikomeze kuzuzanya mu gihe ishyaka ritarandikwa ngo Komite mpuzabikorwa icyure igihe.
- Inzego zombi zigomba kuzuzanya nk’abakinnyi bakinira mu kibuga kimwe.
Impaka za Kongere idasanzwe
- Nyuma y’impaka ndende hemejwe ko twabanza ikibazo cy’imikoranire ya CC na CEP
- Ubwumvikane n’imikoranire myiza hagati y’inzego zombi niyo nzira yo gutuma indi myanzuro ifatwa ikurikizwa neza.
- Hemejwe mbere na mbere ububasha bwa CC kubireba gahunda z’ishyaka zikorerwa mu mahanga.
- Hemejwe kandi ko izo gahunda CC yazifata ibanje kuzunvikanaho na CEP ikorera mu gihugu.
Kunoza imikoranire hagati ya Komite Nyobozi mu mahanga no mu gihugu
- Ibarwa y’inararibonye (comité des sages)
– Inararibonye zandikiye ubuyobozi bw’ishyaka zibugira inama y’uko bwarushaho gukorana neza kugirango ishyaka rizagere kuri gahunda ryiyemeje.
– Hari ibibazo byatewe no:
- Kujya gukorera mu Rwanda ariko ishyaka ntirihite ryandikwa
- Kugira abarwanashyaka mu gihugu no hanze yacyo
- Gufungwa kwa Perezidante w’Ishyaka n’abandi bayobozi banyuranye
- Gutotezwa kw’abarwanashyaka bari mu gihugu
Ibarwa y’inararibonyea: Inama
- Kwongera gusuzuma no kwemeza inzego z’ishyaka n’ububasha bwa buri rwego
- Kwemeza ku buryo budasubirwaho ko Perezidante w’Ishyaka ari Victoire Ingabire Umuhoza
- Gusaba ishyirwaho ry’urwego ruhuriwemo n’abahagarariye abarwanashyaka bari mu gihugu n’abakiri hanze yacyo, rukuriwe na Perezidante w’ishyaka
- Hakenewe Commission irangiza ibibazo.
Ishyaka riteye rite?
- Ishyaka rifite abarwanashyaka mu gihugu no hanze yacyo
- Komite Nshingwabikorwa y’Agateganyo niyo iyobora ishyaka ibifashijwemo na Komite Mpuzabikorwa
- Komite Mpuzabikorwa niyo Kongere y’ishyaka yateranye muri Nzeri 2009, mbere y’uko ishyaka rijya gukorera mu gihugu ku mugaragaro yashinze guhuza ibikorwa by’abarwanashyaka bo mu gihugu n’abo hanze
- Komite Mpuzabikorwa yashizweho na Kongere yo muri Nzeri 2009, igashimangirwa na Kongere yo muri Mutarama2010, yagombaga gucyura igihe ishyaka rimaze kwandikwa
- Ishyaka rigeze mu Rwanda, Perezidante amaze kujya inama na Komite Mpuzabikorwa, yashyizeho CEP ngo imwunganire igihe ishyaka ritarabasha gukoresha kongere ngo ritore inzego zo kuriyobora
- Kubera kutabasha kujya mu gihugu kuri bamwe mu bayobozi bagombaga guherekeza Perezidante, hashizweho Komite Nshyigikirabikorwa (Comité de soutien) ihuliwemo n’abayobozi bose b’Ishyaka mu mahanga, yaje gusenyuka muli 2011 ubwo Ndahayo Eugene n’ikipe ye bashatse gukorera coup d’Etat Perezidante w’ishyaka ufunze bikaburizwamo n’ingufu z’abarwanashyaka.
- Nyuma yo gufungwa kwa Victoire Ingabire Umuhoza haje kugaragara utubazo bitewe nuko kongere yo muri 2009 na 2010 bitari byarateganyije uko izo nzego zizaguma gukorana ishyaka ritinze kwandikwa.
- Harimo ariko nuko uwo duhanganye nawe yagiye agerageza guca intege abayobozi ba CEP: gukubita abayobozi b’ishyaka (Mme Muhirwa Alice, Perezidante, M. Sylvain Sibomana,…), kubafunga ( S. Sibomana, Perezidante,…), kubohereza intumwa zibashuka nkuko ubu bazohereza Perezidante muri gereza akabananira.
Icyerekezo gishya kigomba kuba kigamije iki?
- kwandikisha ishyaka ntibihagije
- Ishyaka rya opposition rigomba kwimiriza imbere guhindura ubutegetsi
- Kuba ishyka riri mu Rwanda ni byiza ariko rigomba gutera izindi ntambwe ngo rigere ku ntego yaryo yo guhindura ubutegetsi mu nzira z’amahoro.
- Muri 2009 Hari programu eshatu
-Kwandikisha ishyaka no kujya mu matora y’umukuru w’igihugu
-Kugira ingufu no kumenyekana mu bihugu by’akarere u Rwanda rurimo
-Programe y’abasigaye mu mahanga mu gihe ishyaka ritarandikwa
- Komite Mpuzabikorwa yagombaga guhuza ibi bikorwa byose
- Iyo Komite ikeneye kongererwa ingufu kugirango ibashe kugera ku nshingano zayo.
Gucunga neza umutungo w’ishyaka
- Umutungo abarwanashyaka n’abandi baterankunga batanga biyushye akuya ugomba gucungwa neza
- Ibikorwa bigamijwe byakozwe ndetse n’ibiteganijwe bigomba gukorerwa rapport
- Ushinzwe umutungo agomba gutanga rapport ku mikoreshereze y’umutungo
Icyifuzo cya Komite Mpuzabikorwa
- Gushyiraho urwego rw’ubuyobozi ruhuriweho n’abagize CEP na CC
- Gukoresha impuguke dufite mu nzego zo hasi mu gihugu
- Kuvugurura inzego za CC twongeramo abavuye mu nzego zo hasi mu mahanga
- Gukora ibishoboka byose ngo twite kuri Perezidante w’ishyaka mu mu bibazo ahanganye nabyo no mu ngorane arimo mu gihugu
- Bishobotse twagira umuyoboro umwe w’ibikorwa n’amategeko agenga ishyaka ryose (Unité d’action, unité de commandement)
- Gutiza ishyaka imbaraga mu Rwanda byashoboka ndetse hakaba haboneka n’abandi bajyayo
- Gushyigikira Perezidante dukora kuburyo ubutegetsi bwa FPR butamusimbuza umuntu bwishakiye mu mayeri.
- Gukomeza kotsa igitutu Leta ya FPR, tuva mu mutego ishaka kutugushamo wo guhora mu manza gusa.
- Kutitabira amatora y’abadepite tudafitemo uruhare mu kuyategura ndetse Perezidante wacu agifunze n’ishyaka ritarandikwa.
Icyemezo cya Kongere: Commission de suivi
- Kongere yo yasanze hashyirwaho commission de suivi igizwe n’abantu batanu bavuye mu mashami yose y’ishyaka nko mu Bwongereza, mu Buholandi, muli USA, mu Bufaransa no mu Bubiligi.
- Iyo commission ikaba ishinzwe
– Imikorere, Imikoranire y’inzego z’ishyaka
– Gusuzuma amategeko n’amabwiriza agenga ishyaka
- Iyo commission ikaba ishinzwe
– Gusuzuma ibibazo byose ishyaka rifite no gutanga umuti wabyo
– Gukurikirana uko inama zitanzwe zikurikizwa
– Kugena ingamba zisaba gutoresha mbere yuko zishyirwa mu bikorwa
Ubutumwa bya CEP ku myanzuro ya Kongere
- CEP yemeje ko ishyigikiye imyanzuro y’inama hafi ya yose
- Yemeye kandi ko ubu nta nyungu ishyaka cg abantu ku giti cyabo bafite yo kwitabira amatora y’abadepite ateganijwe
- Yasabye ko gahunda yo kwandikisha ishyaka yakomeza ariko ko igihe nikigera hagomba kuba ibiganiro hagati ya CC na CEP mbere yo gufata icyemezo ndakuka
Ubutumwa bya CEP : Kwandikisha ishyaka
- VP Boniface Twagirimana yamenyesheje Kongere ko na Perezidante w’ishyaka icyo kibazo bakiganiriyeho
- Ko bunvikanye ko icyemezo cya nyuma kizafatwa mu bwumvikane bw’inzego zombi igihe nikigera
Impaka ku bibazo mu Rwanda no mu Karere k’ibiyaga bigari
- Hagaragaye ko ubukungu bw’igihugu bwikubiwe nabake abandi bakaba bafite imibereho mibi mu gihugu
- Hagaragaye ko agatsiko kari kubutegetsi mu Rwanda kagaba ibitero bidashira muli Congo kagamije gusahura umutungo kamere wa Congo hagapfira abantu batagira ingano
- Amashyaka ya politiki atavugarumwe na leta ya FPR yarakumiwe n’abayobozi bayo barafungwa
- Kongere yashimye inama President wa Tanzaniya Nyakwubahwa Kikwete yagiriye u Rwanda na Uganda, inama yongeye igashimangirwa n’umuryango wa SADC, ndetse n’ubutegetsi bw’a Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko bagirana imishyikirano n’imitwe ya gisirikari bahanganye ndetse n’amashyaka ya politiki batavuga rumwe kugira ngo hagaruke amahoro arambye mu bihugu byabo no mu karere k’Ibiyaga bigari
- Kongere kandi yanejejwe n’itangazo ryatanzwe n’inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ibihugu by’i Burayi ku kibazo cy’uburengazira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda, no kw’iburanishwa rya Perezidante wa FDU Victoire Ingabire Umuhoza ritubahirije amategeko mpuzamahanga yose agenga ubucamanza u Rwanda rwahyizeho umukono
- Kongere kandi yagaye ijambo President wa Repubulika w’uRwanda Paul Kagame yagejeje ku giterane cy’abana b’abanyarwanda taliki ya 30 Kamena 2013 aho yasabye abana b’abahutu bose gusaba abatutsi imbabazi z’ibyaha we yemeza ko byakozwe n’abahutu bose muri rusange mw’itsembabwoko ryakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994
- Kongere yibukije ko President wa Repubulika yagombye kuba uwa mbere wumva ko icyaha icyaricyo cyose ari gatozi nkuko biteganyijwe mw’itegeko nshinga ry’u Rwanda agasigaho kwitwaza ibyago byagwiriye igihugu cyacu ngo asopanye abana b’uRwanda yitwaje amoko kandi azi neza aho irondakoko ryagejeje u Rwanda muri 1994.
Taliki 21/7: Imikorere ya CC
- CC igizwe na ba Commissaires bashinzwe za commissions zose zikuriwe na coordinateur.
- Buri mu commissaire ayobora itsinda(Task Force) rimwunganira mu kazi
- Itsinda ry’amakuru n’itangaza makuru
- Itsinda ry’ikangurambaga na za CPLs
- Itsinda rya stratégie na politiki
- Itsinda ry’ububanyi n’amahanga
- Itsinda ry’imibereho myiza n’ubufatanye
- Itsinda ryo gushakira ishyaka umutungo
- Itsinda ry’umutekano n’amahoro
Commission de suivi na comité des sages
- Komite des sages ni urwego rwo hanze y’ubuyobozi bw’Ishyaka
- Isuzuma ibibazo igejejweho na 2/3 z’abagize CC, ndetse niyo iha rapport yayo
- Ishinzwe kwiga imikorere ya CC ariko ntagiteganijwe ku mikorere ya CEP
- Commission de suivi ishyizweho, nimara gutanga rapport yayo tuzasuzuma ikibazo cyuko yaba commission ihoraho cyangwa se ko yajya ishyirwaho uko ikenewe.
Imibonano ya CC na RNC muri South Africa
- Hatanzwe rapport y’imibonano yahuje abayobozi ba FDU-Inkingi bo muli CC n’abayobozi ba RNC mu rwego rwa platteforme muri Africa y’epfo.
- Basuzumye ibyagezweho n’imikoranire y’inzego za platteforme
- Ubushobozi bwa Platteforme
- Gushyiramo izindi nzego zo hasi
- Itangaza makuru
- Kwegera ibihugu byo mu karere bituriye ibiyaga bigari
- Diplomacie yihariye mu karere
- Kwiga uburyo hasabwa imishyikirano itaziguye na leta ya Kigali.
- Kwerekana isura nyayo ya Kagame ubeshya ngo
-Areba kure kandi atabona ko ingoma ye yarengutse, kandi atabona ko ibibazo byose bidashobora gukemurwa n’intambara
-Ko yazanye amajyambere kandi ari amajyambere y’agatsiko
-Ko yazanye ubwiyunge kandi yarazanye ubuhezanguni asopanya abana b’u Rwanda.
- Habajijwe icyo platteforme iteganya
-Ku kibazo cy’imirimo yabuze mu Rwanda (chômage)
-Ku myigire myiza yakendeye mu mashuri y’u Rwanda
-Ku bugizi bwa nabi bwiyongeye mu Rwanda kubera imbunda zakwiye hose
- Imwe mu ntumwa za CC muri urwo ruzinduko yasubije ko ingamba z’amatsinda abishinzwe (groupes cibles ) zifite ibisubizo kuri ibyo bibazo byose.
Imyanzuro
- Hagomba kunonosora imikoranire y’inzego
- Hashyizweho commission de suivi yo kunoza imikorere
- Nta matora y’inteko ishinga amategeko tuzajyamo
- Gahunda yo kwandikisha ishyaka izakomeza, ariko icyemezo cya nyuma kizafatwa bimaze kugibwaho inama hagati ya CC na CEP
- CEP ni rwo rwego ruyobora ishyaka
- Rufata ibyemezo mu bwisanzure ariko rubanje kugisha inama no kumvikana na CC
- CC ni rwo rwego ruhagarariye abarwanashyaka bakiri hanze y’igihugu
- CC ifata ibyemezo byose bireba abarwanashyaka bari hanze y’igihugu ariko ibanje kubyunvikanaho na CEP
- Hazakorwa ibishoboka byose ngo hatagira intumwa za FPR zigarurira ishyaka mu buriganya
- Kongere yababajwe n’ubusumbane bukabije n’imibereho mibi y’abaturage mu Gihugu
- Kongere yamaganye politiki ya gashozantambara ya Leta ya FPR mu karere k’ibiyaga bigari
- Kongere yanenze itegeko rishya rigenga amashyaka
- Kongere yagaye invugo ya President wa Repubulika ibiba amacakubiri mu Banyarwanda
- Kongere yifatanyije na President Kikwete wa Tanzaniya n’umuryango wa SADC mu kugarura amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari
- Kongere yashimye itangazo ry’inteko ishinga amategeko y’umuryango ubumbiyebo ibihugu by’i Burayi k’uRwanda n’urubanza rwa Perezidante Victoire Ingabire Umuhoza
Imyanzuro: Platteforme
- Platteforme FDU-RNC izakomeza kwakira andi mashyaka abyifuza
- Ikora ku buryo bwubaha imikorere ya buri shyaka ririmo
- Ifasha FDU mu gushaka ibihugu by’inshuti no gushyiraho gahunda nyishi dufatanyije
- Tuzafatanya gushaka radio ivugira mu karere k’ibiyaga bigari ikagera ku munyarwanda aho ari hose mu gihugu
- Dufitanye gahunda ihamye y’ukuntu tuzayoborana igihugu ubutegetsi bwa Kagame bumaze guhirima
- Platteforme ifite amatsinda ashinzwe gukemura ibibazo byose biri mu gihugu
Kongere idasanzwe ya FDU-Inkingi,
Buruseli, Taliki ya 20-21 Nyakanga 2013
Théophile MURAYI, Ph.D.
Emmanuel MWISENEZA, DVM
INKINGI Y’AMAHORO-29-07-2013-TEXTE
Congres idasanzwe ya FDU-Inkingi Buruseli taliki 20-21_Nyakanga 2013