“NATWE TUZAFATA UMUHETO”: Faustin Twagiramungu

    Bwana Faustini Twagiramungu uzwi kw’izina rya RUKOKOMA, aremeza ko Perezida Paul Kagame agomba kureka abanyarwanda bose bakishyira bakizana mu gihugu cyabo, ngo Kagame nakomeza kuvunira ibiti mu matwi.

    Abanyarwanda (Abahutu,abatutsi n’abatwa) bali mu Rwanda bafatanyije n’abari mu mashyamba ya Congo ndetse n’abari mu bindi bihugu kw’isi hose, ngo nabo bagomba kwishyira hamwe bagafata umuheto nk’uko abari ku butegetsi nabo babigenje muri 90′.

    Bwana Faustini Twagiramungu yakomeje asobanura kandi ukuntu politiki ya FPR-Inkotanyi ishingiye ku guteza intambara mu mitima y’abanyarwanda ngo kugirango bakomeze bagongane. Mu gusoza iki kiganiro Bwana Faustini Twagiramungu, arasobanura iby’urupfu rwa nyakwigendera GATABAZI Felesiyani ndetse n’UWILINGIYIMANA Agata, ngo ndetse aricuza uburyo icyo gihe yahubutse atangariza amahanga n’isi yose ko ubwo bwicanyi bwaba bwarakozwe na MRND.

    Source:Ikondera Info