Sultani Makenga yishize mu maboko y'ingabo za Uganda

General Makenga

Umukuru wa gisirikare wa M23, Sultani Makenga n’abasirikare benshi bivugwa ko bagera ku 1700 bihungiye muri Uganda bishyira mu maboko ya Leta ya Uganda kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2013. N’ubwo ayo makuru avugwa Leta ya Uganda ntabwo irabyemeza ku mugaragaro ndetse n’abayobozi ya Congo nabo ntacyo baratangaza.

Umusirikare wo hejuru muri Uganda yabwiye ibiro ntaramakuru y’abafaransa (AFP) ko  Sultani Makenga yambutse umupaka ari kumwe n’abasirikare benshi, ubu ngo akaba ari mu maboko y’ingabo za Uganda.

Uwo musirikare mukuru wa Uganda ntabwo yasobanuye aho Sultani Makenga ari, niba yatawe muri yombi cyangwa yidegembya.

537297_738230892857091_2137576983_n

Ariko umuvugizi w’ingabo za Uganda, Paddy Ankunda yabwiye AFP ko abasirikare bagera 1500 ba M23, ni ukuvuga hafi abasirikare bayo bose binjiye ku butaka bwa Uganda bishyira mu maboko y’ingabo za Uganda ariko uwo muvugizi ntabwo yemeje ko Sultani Makenga ari kumwe n’aba basirikare.

Twabibutsa ko ingabo za M23 zirukanywe kuri uyu wa kabiri tariki 5 Ukwakira 2013 mu birindiro byayo bya nyuma byari ku misozi ya Chanzu na Runyoni. Ku musozi wa Chanzu ho ingabo za Congo zahafatiye imbunda nyinshi harimo iziremereye ndetse na toni zirenga 300 z’amasasu zari zigiye zihishe ahantu hatandukanye kuri uwo musozi. Ariko amwe muri ayo masasu ndetse imbunda ziremereye ingabo za M23 zasize zizitwatse ndetse n’imodoka zarenga 40.

Abantu benshi ubu baribaza impamvu Makenga yahisemo guhungishiriza muri Uganda aho guhungira mu Rwanda bishatse kuvugaa ko hashobora kuba harabaye ubwumikiane buke hagati ye na Leta t’u Rwanda.

Marc Matabaro

The Rwandan