Jean de Dieu Ndamira

Yanditswe na Jean de Dieu NDAMIRA

Ubwo twafashe umuhanda turagenda, twamanutse kuri 40 dusa nk’aberekeza mu mujyi, jye nari niziritseho imbunda yanjye ya R4, yari irimo chargeurs zizirikanye 3 zuzuye amasasu, n’andi menshi nari mfite mu gafuka gato k’icyatsi, nari mfite amasasu ahagije. Gusa ntabwo nari nzi ko dusohotse muri Kigali ubutazagaruka, nari nzi ko ari nka mission compagnie yacu ihawe yo kujya ku Ruyenzi.

Ubwo twaramanutse nyine, tugeze muri ya mihanda ibiri umwe ituruka undi ujya mu mujyi, ahari Kiosque na Restaurent byitwaga Fantastique, tunyura mu muhanda uva mu mujyi. Twarawukomeje dusa nk’abagana kwa Mayaka, ariko twakatiye kwa Mutwe, ubwo tuba tumanutse iya Kimisagara. Ntibyatinze umuhanda wa Kadhafi tuba tuwinjiyemo, turamanuka Kimisagara yose, tugeze hejuru ya Nyabugogo twarashweho cyane n’imbunda z’inkotanyi zari nko hejuru mu Gasyata, n’izindi zari i Shyorongi, twageze Nyabugogo, duhita dukomeza twerekeza ku Giticyinyoni.

Mu kanya gato twari tuhageze, tuhasanga abandi basirikare benshi, ariko twebwe ntabwo twahagaze, twahise dukomeza umuhanda ugana i Gitarama kuko twari twahawe amabwiriza yo kujya ku Ruyenzi. Mu mwanya utarambiranye twari tugeze hafi yo kuri Ruriba, maze Lieutenant MAGAMBO yohereza abasirikare bacye ngo bajye kureba uko ku kiraro cya Nyabarongo hameze.

Nta kintu cyari gihari, nta mouvement n’imwe yari ihari, gusa tukiva ku Giticyinyoni hari i Jeep isa na Pajero twahuye nayo yari yagerageje gushaka guca muri uwo muhanda ariko ngirango bagize ubwoba baragaruka kuko nta kintu nakimwe cyari muri uwo muhanda. Ubwo umusirikare umwe mu bagiye kureba yaragarutse abwira Lt Magambo ko nta kintu kidasanzwe gihari dushobora gukomeza urugendo, abandi basirikare basigaye bari bafashe position ku kiraro. Ubwo uko twatambutsaga message kwari ukugenda umwe abwira uri inyuma ye kuko twagendaga ku murongo umwe.

Twarakomeje turagenda, tugeze ku kiraro neza tubona imbunda nini y’inkotanyi iri ku Ruyenzi iri kurasa muri Mont Kigali, ubwo ibyo kujya ku Ruyenzi twahise tubivamo duhita dukatira mu bisheke twerekeza mu majyaruguru.

Twagendaga iruhande rwa Nyabarongo, aho mu bisheke hanyibukije ukuntu nacuruzaga ibisheke mu myaka hafi ibiri yari ishize. Twakomeje kugenda muri ibyo bisheke, ariko hashize akanya tuba dugeze mu gahanda. Twakomeje kugenda ako gahanda iryo joro ryose bucya tugeze ku ga centre ntibuka uko kitwa, kari hejuru ya nyabarongo. Twarebaga neza abaciye mu Nzove kuko bari hakurya yacu.

Mu Nzove byari amashiraniro, abantu bari bafite ingorane cyane, hari umugore twarebaga wamanutse kuri Nyabarongo yari yikoreye ibintu ahetse umwana, ibintu abijungunya muri Nyabarongo, yijishura umwana amurohamo, nawe ahita yirohamo, byari biteye ubwoba kubona ibintu nk’ibyo. Umutima wanjye wambwiye ko aho tugana atari heza, ariko nakwibuka ko mfite imbunda yanjye mu ntoki, mu mutima nkavuga nti basi, uwanze gupfa yaheze mu nda ya nyina kama mbaya mbaya.

Twatinze kuri ako ga centre haza kunyura imodoka ya benz Jeep y’umweru yari itwawe n’umusirikare w’umu Major, yatubwiye ko hejuru ku musozi hari abasirikare bariyo dushobora kubasanga. Twahise tuzamuka uwo musozi hari nko mu ma saa munani, bishyira saa cyenda, twahasanze Bataillon nia nibuka neza yitwaga Rutare.

Baratwakiriye baranishima cyane kuko Bataillon Muvumba bari abarwanyi cyane. Twahise duhita dufata positiona aho ngaho turarana nabo. Bwarakeye mu gitondo ntabwo twahise tugenda, twagumye aho, ubwo Lt Magambo yansabye gushakisha uko twabona icyo kurya, ubwo nahise mfata abahungu bake mu bo twari kumwe b’aba recrues baramperekeza tumanuka mu baturage tugirango turebe ko hari nk’aho twabona icyo dufungura. Hari aho twageze dusanga barimo kwarura urwagwa, twabasabye ko baduhaho, baduhereza imiheha ngo tunywere mu muvure ariko ndanga, natinyaga ko bashobora kuduhengera turi mu muvure bakadutemagura, nta muntu n’umwe nizeraga.

Umwe muri abo baturage twasanze aho yambajije ikibazo gisekeje cyane. Yarambajije ngo ntabwo URABANDWA? Naratunguwe, ibintu byo kubandwa nabiherukaga mu ishuli babitwigisha ntabwo nari nzi ko hari abantu bakibikora. Namusubije ko njyewe ndi umukristu ibyo kubandwa ntabigenderaho, maze nawe ansubiza ko mu muco wabo umuntu utarabandwa ari we uba atemerewe kunywera inzoga ku muvure. Ubwo nabashimiye umutima mwiza batweretse ariko mbasaba ko badushyirira mu kintu tukajya kuyinywera aho turi. Ubwo bahise badushyirira mu kibido baratwuzuriza mpereza abasore barikorera inzoga ndayizamukana, nyishyira Lt Magambo, n’abandi ba Lt 2 twari twasanze aho.

Akagwa twagasomyeho dore ko ibyo kurya byo rwose ntanuwabitekerezaga, nta nuwasonzaga. Bigeze nko mu ma saa kumi twahitse dukomeza urugendo. Abo basirikare twari twasanze aho, nibo bagiye imbere kuko bari bahazi twebwe turabakurikira, twarakomeje tugera ahitwa i Rukoma.

Aho i Rukoma twahise dusakirana na embuscade y’inkotanyi, ubwo abo basirikare bari imbere nibo babanje kurasana nazo, uko barasanaga niko nazo ziyongeraga ari nyinshi, natwe ubwo tuba twinjiye mu muriro, aho niho navuga ko narekuye umuriro intagara ikaziba, uretse bya bindi by’i Nyamirambo ntari nzi ibyi ndimo, aho ho byari kurasana imbonankubone, nari nashiritse ubwoba. Twarekuye umuriro inkotanyi zibona ko bitoroshye zihitamo kutureka turigendera.

Hari umusiriakre umwe twari twegeranye baramurashe ahita apfa, twamusize aho uretse gufata imbunda ye gusa nta kindi twamukoreye, twagiye mureba aho aryamye numva agahinda karanyishe ariko nta kundi niko ubuzima twarimo bwari bumeze nta n’umunota n’umwe twari dufite wo gutakaza aho.

Ubwo twahise tumanuka mu kabande kari hepfu tuzamuka ku gasozi kari imbere, hari abandi basirikare bari barashwe bagenzi babo bakagenda babahetse, twarakomeje bwatwiriyeho tugeze ku gasozi kitwa Kazirabonde. Aho Kazirabonde niho nagize igitekerezo cyo kwandika ibirimo kugenda bitubaho, ariko umutima urambwira ngo ese hagira ukwiyenzaho, akakubaza ibyo wandika wamubwira iki? Nahisemo kubireka nkajya ngerageze kutabyibagirwa gusa.

Ubwo bigeze nko mu ma saa mbiri twashinze ibirindiro aho mu gashyamba hari nk’ikintu kimeze nk’ishuli cyangwa urusengero, Lt Magambo yansabye guhita nshiraho uburinzi, nijye wakoraga byose kuko abandi basirikare bamurindaga twari twaburaniye ku Giticyinyoni, nijye rero wakoraga akazi kose. Namaze gupanga uburinzi mu mpande enye, ahasigaye ndaza musasira imisego y’intebe twagendanaga nawe araryama, nanjye ndyama hafi ye.

Tukimara kuryama, hari ukuntu Lt Magambo yabajije ngo hari umututsi uturimo?
Akibaza icyo kibazo narikanze, nta jambo ryeyekeye ku bwoko nari narigeze numvana Lt Magambo, muri iyo compagnie abatutsi bari barimo, harimo na wa muhungu GATERA Alphonse ariko nta kintu kigeraga kiganirwaho kerekeranye n’ubwoko. Nibajije umuzimu umuteye aho ateye aturutse ndaheba. Nibutse ukuntu abantu bakundaga kunyita umututsi, cyangwa abantu banyibazaho cyane, ndavuga nti ubanza bagiye kuvangura abahutu n’abatutsi tu! Nibutse ko ninjiye mu gisirakare intego ya mbere ari ukwirwanaho, ndavuga mu mutima nti igihe ni iki.

Nakabakabye gahoro imbunda yanjye aho nari nayiseguye, nari ndyamishije urubavu, ndahindukira ndagarama, imbunda nyifata mu ntoki. Ku mutima naravugaga nti navuga ngo mwishakemo abatutsi, ndahita mpaguruka nsimbukire mukabande kari hafi aho. Ibyo byose nabitekereje mu masegonda make cyane.

Ubundi ni jyewe yabazaga byose kuko twabaga turi kumwe ariko icyo gihe naracecetse ntacyo navuze, muri uko guceceka hari umuhungu w’umunyabyumba wari uryamye hirya yanjye yaramusubije ngo NTAWE MON LIEUTENANT.

Ubwo twahise turyama, gusa muri ako kanya sinigeze numva impamvu Lt Magambo yabajije icyo kibazo, kuko nta kimenyetso cy’urwango rw’abatutsi nigeze mubonaho byaba i Kigali, cyangwa se aho twanyuze hose duhunga, nyuma uko twagendanaga naje kumenya impamvu yabajije icyo kibazo, ibyo nzabigarukaho mu nkuru ziri imbere.

Bwarakeye mu gitondo dukomeza urugendo, bwaje kwira tugeze kuri Komine Kayenzi ku biro byayo neza, niho twaruhukiye munsi y’umuhanda wacaga imbere ya bureau ya Komine Kayenzi. Uretse le 22/04/1994 ubwo interahamwe zateraga aho nari ndi kwa Agatha ntizibashe kwinjira mu cyumba nari ndimo mu buryo bw’igitangaza, n’aho i Kayenzi nabonye ko bishoboka cyane ko cya kindi atari igitangaza gisanzwe gusa, ahubwo ko nshobora kuba mfite uburinzi bw’ihariye buva mu ijuru.

Twararyamye, ntabyo gukora ku munwa habe no kubitekereza, icyo gihe kuri Komine Kayenzi hari abasirikare benshi barimo nabo guhambira imizigo bitegura kugenda. Hari ku italiki 7 z’ukwezi kwa 7, iyi taliki nayo sinshobora kuyibagirwa na gato mu buzima bwanjye.

Bwarakeye nyine ku italiki ya 7, Lt Magambo yigira inama y’uko twasaba abo basirikare bari aho kudutwara mu modoka, kuko twari twagenze cyane. Umusirikare w’umu Lt yabibwiye yarabyanze n’agasuzuguro kenshi cyane. Bari bafite nk’ama camions ya benz atatu barimo gupakiramo ibintu byabo, za matelas, inkwi n’ibindi byinshi, nkeka batari bazi uburemere bw’igikorwa turimo, cyangwa se ntabwo bumvaga ko twatsinzwe urugamba duhunze igihugu burundu. Batwimye lift badusimbuza matelas n’inkwi. Lt Magambo yafashe icyemezo cyo kujya kubibwira wa mu major wari waduciyeho ari mu i Jeep ya Benz y’umweru kuko nawe yari aho ngaho.

Twamugeze imbere dutera amasaluti, jyewe nta n’ubwo nari mbizi, nakoraga ibyo Lt Magambo akora, ubwo yamusabye ko yadufasha tukabona imodoka idutwara, uwo mu major guhindukira byonyine ngo aturebe byamufashe nk’umunota. Yahindukiye nk’ikimasa gihaze n’agasuzuguro kenshi abaza Lt Magambo ngo ntabwo muri abasirikare? Lt Magambo aramusubiza ngo turibo. Nta rindi jambo uwo mu Major yavuze yahise yongera yirebera hirya. Ubwo twahise tumenya ko badukujeho imodoka bayitwimye. Ubwo Lt Magambo yahise atera iyindi saluti, nanjye ndamwigana n’uko turagenda. Twavuye aho ngaho yitonganya cyane ubona ko bimubabaje.

Ubwo tuvuye aho yambajije niba hari aho twabona aho tugura ibyo kurya, icyo gihe kwari ukwirwanaho, namusubije ko nabonye ahantu ku muhanda barimo gucuruza inyama za make, ubwo nibwiraga ko twazigura tukazotsa wenda. Ubwo twavuganaga, hari umusirikare wari aho hafi ariko atari muri unité yacu, arambwira ngo nimumperekeze njye guhungisha famille yanjye muri Taba ndabaha inkoko n’ihene ibyo mushaka byose. Ubwo yari afite imodoka ya Daihatsu. Ubwo nahise nemera mbwira Lt Magambo ko mperekeje uwo muntu ampa uruhusa. Nahise mfata abahungu twari tumaze kumenyerana nka bane, twikubita muri Daihatsu inyuma turagenda.

Ariko ni bya bindi byo kutamenya icyerekezo umuntu arimo, aho twari tugiye inkotanyi zari zahafashe, twageze ku gasozi gateganye n’ako tugiyeho duhagarika imodoka, tugenda n’amaguru abo basore bose nari njyanye nabo bari bagenzi banjye bari aba recrues nta n’umwe wabaga yambaye imyenda yuzuye ya gisirikare, wenda byabaga ari nk’ishati, cyangwa se ipantalon, uwo musirikare twari duherekeje niwe wenyine wari wambaye ibya gisirikare, yari afite ipeti rya caporal.

Ubwo twamanukaga n’amaguru twahuraga n’abaturage barimo guhunga, iyo batubonaga rero n’ukuntu twambaye badukekagamo inkotanyi bagahita bakubita ibyo bikoreye hasi bakiruka. Hari umusirikare w’inkotanyi watuyobeyemo ashobora kuba yari yayobye inzira yatakaye, twaragendanye twurirana ako gasozi twari tugiyeho.

Hari ukuntu rero twagendaga tujya impaka, jye n’abo basore twari kumwe, noneho iyo nkotanyi yari iturimo irambwira ngo ese aba bantu ko mutumvikana, barimo kukugisha impaka cyane, twabaretse bakijyana? Naramuhakaniye ariko ntabwo nari namumenye kuko yari yambaye gisirikare neza neza, nari naketse ko wenda ari uwaje aherekeje uwo musirikara twari duherekeje, nta wigeze agira icyo amukekaho. We rero yari yatumenye akurikije ibyo twaganiraga, tugiye kurangiza ako gasozi yisigaje inyuma, ahita abura ntituzi aho yarigitiye.

Ubwo twageze iwabo w’uwo musirikare, ahita ababwira gufata ibishoboka bakaza tukagenda, ubwo jyewe nabwiye abasirikare twari kumwe gucunga ngo hatagira utugwa gitumo. Ako kanya hahise haza abantu bamuzi bamusaba ko ibyiza ari uko yagenda vuba kuko inkotanyi zari zirimo guhamagara abantu ngo bajye mu nama, bakatubwira ko ziramutse zigarutse zikahadusanga bishobora kutubera bibi.

Ubwo twahise tugenda numvaga umutima wanjye ufite igishyika, twasubiye muri ya nzira twanyuzemo tuza, tugera aho imodoka yari iparitse famille ye irurira natwe tururira agenda yicaye imbere. Twarahagurutse turagenda, twinjiye mu muhanda ugana i Kayenzi kuri komine, twatangiye kubona ibintu byahindutse. Abasirikare twabonaga ku muhanda ntabwo bari basobanutse, icya mbere bari bananiwe cyane, ikindi kandi ari ibikara cyane, kandi abenshi ari abana cyane, imyenda bari bambaye yasaga ukundi, bari bahagaze kuri uwo muhanda, umwe yabaga ahagaze nko muri metero 100 cyangwa 200, uwabaga ahagaze iburyo umukurikiye yabaga ahagaze ibumoso, ntacyo bigeze batubwira wabonaga ari nk’aho bakihagera, twazamutse gutyo kugera kuri Komine Kayenzi.

Uwo musirikare kuko yari amenyereye iby’urugamba yahise amenya ko ari inkotanyi twagezemo, yahise ahagarika imodoka asohokamo adusanga anyuma, aratubwira ngo ni inkotanyi tugezemo, yadutegetse guhindura ingofero abari bazambaye, ikirango cya FAR tukagihisha. Yatubwiye mu gifaransa ngo Canon a l’extérieur, mbega twagombaga kwicara mu modoka turebesha imbunda hanze kandi twiteguye kurasa gusa yadusabye kutarasa kereka aramutse abitubwiye. Yasabye umushoferi gukomeza akegera bariyeri nta bwoba.

Aha rero niho nongeye kubona ikindi gitangaza mu maso yanjye. Inkotanyi zafunguye bariyeri n’umutima mwiza nta n’uwatuvugishije. Barafunguye imodoka irakomeza, tugera kuri komine Kayenzi hari inkotanyi nyinshi n’amamodoka yarimo gushya, nta n’umwe wigeze unatureba wagirango hari nk’umwenda wari hagati yacu n’inkotanyi ku buryo zitatubonaga.

Aha rero iyo mpahuje n’ibyabaye le 22/04 ubwo interahamwe zaduteraga mpita mbona ko atari gusa, ahubwo hari izindi mbaraga zari hafi yanjye maze bagenzi banjye twari kumwe nabo bakabyungukiramo.

Mu masegonda make twari tumaze kurenga aho kuri Komine Kayenzi dukomeza urugendo. Nibajije kandi na n’ubu ndakibaza iyo Inkotanyi zidufata uko byari kutugendekera……

Biracyaza…..

Inama cyangwa Inyunganizi nyandikira kuri:

Whatsapp: +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nyandiko wasoma

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 3

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10

NDAMIRA – Episode 11

NDAMIRA – Episode 12

NDAMIRA – Episode 13

NDAMIRA – Episode 14

NDAMIRA – Episode 15

NDAMIRA – Episode 16

NDAMIRA – Episode 17

NDAMIRA – Episode 19