Rwanda: Mama Télésphore mushiki wa Perezida Habyalimana yashyinguwe!

Ku wa gatatu tariki ya 31 Mutarama 2018 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Mameya Télésphore Marie wavutse ku mazina ya Nturoziraga Concessa yitabye Imana aguye mu  Rwanda aho yiberaga.

Mama Télésphore yavukiye i Rambura muli selile ya Nyundo muli Karago ku Gisenyi ku wa 28 Mata 1932, ku babyeyi bitwa Ntibazirikana Jean Baptiste na nyina Nyirazuba Susane. Akaba na mushiki wa Nyakwigendera Perezida Juvénal Habyarimana wayoboye u Rwanda.

Kubera ko se Jean Baptiste Ntibizarikina yigishiga iyobokamana byatumye Concessa ahitamo kwegurira ubuzima bwe Imana maze yinjira mu muryango w’Abenebekira.

Mubamuzi kandi bakunze gusabana nawe bavugaga ko nk’uwihaye Imana wese yikundiraga gusenga, agakunda imirimo y’amaboko, yakundaga ibyo gutegura indabo akanataaka imitako, n’amasaro, gufuma, kudoda… ndetse akaba n’umunyasuku cyane. Kandi yakundaga abantu cyane nka musaza we!

Yari afite kandi impano yo kuvuga indimi zitandukanye yiyigishaga. Yakunze gukorana n’urubyiruko rw’abangavu b’abaguides kandi yigeze gukora muli ministère y’urubyiruko n’imikino.

Umuryango w’abaguides mu Rwanda wari wacishije ku rubuga rwawo ubutumwa ku wa gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2018 bugira buti:

“Kuva ejo abaguides bose bo mu Rwanda turi mu kigandaro twunamira intwari yacu Mama Télésphore. Umuryango w’abaguides mu Rwanda utakaje intwari itazibagirana na rimwe mu mateka, umwe mu barwanye urugamba rukomeye mu gushinga no kwandikisha umuryango wacu. Ni ku bwitange bwe umuryango w’abaguides mu Rwanda washoboye kubona ikigo cyawo mu rwego rw’igihugu harimo n’inzu ikorerwamo n’ubuyobozi yubakishijwe na Mama Télésphore mu mutungo we bwite. Yafashe umwanya we mu kubaka no gufasha amashami y’umuryango w’abaguides mu Rwanda ndetse no mu gihe yari arwaye. Ab’i Rulindo, Gakenke, Gicumbi ibi barabizi cyane. Mu bihe bye bya nyuma yamaze igihe adoda ibikoresho by’aba Bergeronnettes kandi yasubiyemo kenshi ko yifuza kuzashyingurwa nk’umuguide. Tuzasezera bwa nyuma kuri Mama Télésphore kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Gashyantare 2018 i Save, abashaka kwifatanya natwe tuzahurire imbere ya Couvent y’Abenebikira i saa yine. Roho ye iruhukire mu mahoro iteka ryose.”

Umuryango w’abaguides mu Rwanda wanditse ku rubuga rwawo aya magambo nyuma yo gusezera kuri Nyakwigendera i Save kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Gashyantare 2018:

“Dushoje umuhango wo gusezera bwa nyuma Sr Télésphore, intwari yatabarutse igikunda umuryango w’Abagide. Turashimira abagide baturutse mu turere twose baje kumuherekeza n’inshuti zacu, by’umwihariko Abenebikira batwemereye kumuherekeza nk’umugide. Sr Télésphore ntituzakwibagirwa.”

 

Mama Télésphore yashyinguwe nk’umuguide nk’uko yabyifuje akiriho


Imana imuhe iruhuko ridashira!