Ngire icyo mvuga ku nyandiko ya Aldo Havugimana, Umuyobozi mushya wa Radiyo Rwanda

Maze kumva ko Aldo yagizwe umuyobozi wa Radiyo Rwanda numvise ari ikintu cyo gushima kubera ko natekerezaga nta gushidikanya kwinshi ko ashobora kuzana impinduka nziza mu mikorere twari dusanzwe tumenyereye kuri Radiyo Rwanda. Nigeze gukoranaho nawe muri AGEUNR nabonaga uri mu bantu bagerageza gushyira mu gaciro.

Ku bijyanye n’inyandiko yashyize ku rubuga rwe bwite rwa facebook ku munsi w’ejo, hari byinshi yavugwaho muri ‘angles’ nyinshi gusa nta byinshi nshaka kuyivugaho hano uretse kubijyanye n’aho yikomye Abanyapolitike yavugaga bashimishwa nuko u Rwanda barufatira ibihano.

mbere yuko mvuga ku nyandiko ikibabaje ni uko comment yanjye nayishyizeho yayisibye (ni uburenganzira bwe ku rubuga rwe). Ariko kuko ntareba mu mutima wa Aldo reka mvuge ko Aldo nk’umuntu uri mu Itangazamakuru yasibye commentaire yanjye bimucitse. Bitaramucitse ariko icyo cyaba kibaye ikimenyetso cy’uko abanyapolitiki tutavuga rumwe na Kagame na FPR ye tutazahabwa ijambo kuri iyo Radiyo Rwanda yakagombye kuba umuhuza w’Abenegihugu nta vangura.

Dore uko inyandiko ye yari iteye “Hari ikintu kintera urujijo: iyo mbona hari abiyita abanyapolitiki byabyinira ku rukoma ko igihugu cyahuye n’ingorane cyangwa cyafatiwe ibihano. Nkibaza, ese baba barajwe ishinga n’ineza y’Abanyagihugu, cyangwa aba ari inyota y’ubutegetsi ibavugisha?”

comment nari nashyizeho isa niyi:”ibyaha n’amakosa y’Agatsiko ntibigomba kugerekwa ku babyarwanda twese. Rwanda ni iyacu twese, Kagame ntayikunda kuturusha! Abo bafata ibihano bamaze nabo kumenya ukuri ko Agatsiko kari ku Butegetsi kiyitiranya u Rwanda rwose….wowe n’abandi nimuhaguruke twigobotore ako Gatsiko. Rwanda ntugasitare! Ariko Agatsiko nikabazwe amakosa yako…”

Aldo yikiyibagiza nkana kubyo nawe azi: arebye hirya,akareba hino ndetse n’iruhande rwe aho aba mu buzima bwa minsi Abanyarwanda mu ngeri nyinshi barababaye kandi bararuciye bararumize. Atekereje ku byaha by’Agatsiko guhera igihe atayobewe (1990) akareba hakurya ya Kivu. Akareba uko Agatsiko kigwijeho imitungo y’igihugu konyine, akareka uko gakomerwa amashyi nabo kabeshyeshya ibyo nakwita ibisuguti by’akanya gato. Benshi mu Benegihugu bahindutse imizindaro y’ikinyoma. Akareba ko nta butegetsi nyakuri bamwe mu Benegihugu bafite, batibona mu nzego za Gisirikarre n’ibindi byinshi. Yasanga ko niyo ibyaha n’amakosa by’Agatsiko byakoroswa uyu munsi, ariko ejo cyangwa ejobundi kasubira gukora ibindi byaha, bigasa nko gutokora ifuku cyangwa ka kandi kabaye icwende…

Nizere ko atazitiranya ”gukunda igihugu no gukunda umutegetsi kanaka” iyo ubutegetsi buriho bukorera neza abenegihugu bose burakundwa, bwaba bubakorera nabi bakiyemeza kubukuraho. Ibyo ndizere ko abizi ko abanegihugu mu moko yose babihagurukiye, yazabagaya gutinda ….

Gusa ndisegura kuko inyandiko ye yayitanze nka Aldo Havugimana kandi nkeka ko nawe nk’Umwenegihugu atabujijwe kuvuga icyo atekereza. Nta gihe kinini aramara mu mirimo mishya ye na nubu icya kizere navuze hejuru cyo kuzana ‘change’ cyari kigihari.

Agire umunsi mwiza.

JMV Minani

minani