Augustin Iyamuremye ati: Rwigema ashobora kuba yari imfizi itimirwa

Nyuma y’aho kimwe mu bitangazamakuru bikomye hano mu Rwanda gitangarije inkuru z’abana babiri bavuga ko babyawe n’Intwali Maj.Gen Fred Gisa Rwigyema, bamwe mu bakurikiranira hafi Politiki y’u Rwanda batangiye gukeka ko bishobora kuzarangira Fred Gisa Rwigema akuwe ku rutonde rw’Intwali.

Aba bana bavuga ko ari aba Rwigyema bakaba bavuga ko babayeho bihishe kubera Mukase ( Janet Rwigema) ngo washakaga kubicisha, kandi ko bombi baziranye ko bava indi imwe.

Bavuga ko bafashe icyemezo cyo kwigaragaza, ariko na none bigatera urujijo kuko ikinyamakuru cyasohoraga inkuru za bo bwa mbere cyavugaga ko cyazivanye kuri facebook y’abo bana.

Ikindi cyakomeje gutera urujijo, uretse kuba baravuze ko bagiye kujya ahagaragara nyamara uretse kuri facebook ubu ukaba utamenya aho baba, ni uko uko kujya ahagaragara kwa bo bavuga byabaye mu mataliki yegereza italiki ya 1 Ukwakira 1990, italiki ise bavuga ubabyara yatangirijeho urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Umunsi wahoze ufatwa nk’ukomeye nyuma y’aho FPR Inkotanyi ifatiye ubutegetsi, ariko ukaza kuba nk’indi yose nyuma y’aho Umunsi w’Intwali wimuriwe ku ya 1 Gashyantare za buri mwaka.

Ibi byatumye abantu bibaza kuri iri “kinamico”, ndetse batangira gukeka ko Fred Gisa Rwigyema yaba agiye gukurwa ku rutonde rw’Intwali.

Umuryango waganiriye n’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwali z’Igihugu, Imidali n’Impeta z’Ishimwe, Hon. Augustin Iyamuremye adutangariza ko kuba Intwali Maj.Gen Fred Gisa Rwigyema yaba yari afite abana yabyaranye n’abandi bagore, atari uwo bashakanye ntaho bihuriye n’ubutwali bwe.

JPEG - 41.6 ko
Yagize ati :” Icyo bashingiyeho Rwigyema aba intwali ntaho gihuriye no kuba yaba yarabyaye abana hanze y’umugore we. Icyo bashingiyeho aba Intwali ntikivaho, kereka iyo aba akiriho agahemukira abo bana, nta n’ubwo bakuze ariho…Kuba yaba yaracaga inyuma umugore we n’icyo yagiriwe Intwali ntaho bihuriye, mu buzima ntawe utagira inenge kandi abashakanye basabana imbabazi, nta gihamya iraboneka ko koko abo bana ari abe.”
(Photo:Hon Augustin Iyamuremye, Umukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwali z’Igihugu, Imidali n’Impeta z’Ishimwe, uyu mugabo ubundi wize ibijyanye n’ubuhinzi ni umukwe wa Nyakwigendera Dr Sindikubwaho wari umukuru w’igihugu hagati ya Mata na Nyakanga 1994, uretse ibyo akaba yari  akuriye inzego z’iperereza za Leta y’u Rwanda mbere ya 1994!)

Hon Iyamuremye akaba yarakomeje avuga ko umuco w’uko “Imfizi itimirwa”(ni ukuvuga ko umugabo ashobora gutera akabariro ku wo ashaka), utangiye gucika mu Rwanda mu bihe bya vuba.

Ati :” Rwose mu gihe cya bo kuba umugabo yabyara hanze y’urugo byari ibintu bisanzwe, kandi mu muco wa kera ntibyabarwaga nko kubura ubunyangamugayo, uretse ko n’ubu hari ibihugu byinshi bikemera ko umugabo ashaka abagore benshi”.

Kugeza ubu abana bavuga ko ari abe yabyaranye n’abagore batari ab’isezerano akaba nta n’umwe urajya ahagaragara cyangwa ngo avugane n’itangazamakuru. Ikinyamakuru cyabivuze bwa mbere kikaba cyaravuze ko cyabivanye kuri facebook, tutirengagije ko rimwe na rimwe ukuri ku makuru abantu batangaza ku mbuga zabo za facebook kuba kugerwa ku mashyi.

Source:Umuryango

2 COMMENTS

  1. Kuki mutumenyesheje ko ari uukwe wa Sindikubwabo? Mwige kwandika, iyo mwanditse inkuru ku bandi bantu se ko mutajya mutubwira abo babereye abakwe, nuko nta Bamwana bagira? Ahaaaaa, muracyafite utwo nita utudodi, utuntu, urugambo, n’ibindi.
    utubwire uwo Prime minister abereye umukwe, cyangwa n’abandi

  2. Fata umwana wese nk’uwawe! Abo bana Kagame abarere ni aba mugenzi we cyangwa urwego rw’igihugu rushinzwe intwali rubasabire budget. Bari bagore banyu buzuye mu nteko bazuyaza kuyitora se? Reka da…!?

Comments are closed.