NI MPAMVU KI KAGAME ATINYA IBIGANIROMPAKA?

Maze igihe ndeba uko mubindi bihugu abahatanira umwanya wa Perezida babigenza, aho bahura bagakora ibiganiro mpaka bagamije kumenyekanisha gahunda zabo, ariko iwacu ho n’igihe babigeragezaga bazanye agashya aho kuzana abakandida bazanye abambari babo,.

Kuba twari twararikiwe ibiganirompaka nyuma bigahinduka ibindi bindi byanteye kwibaza niba Kagame yaba adatinya kugaragaza ubushobozi buke imbere y’abandi, doreko akenshi aba yanatoranyije abantu batazi n’icyo bashaka akaba aribo bitwa abakandida. Doreko imyanya baba baramaze kuyigabangabana kera, bakatubeshyako twitoreye abatuyobora.

Usibye kwibaza ku bushobozi bwa Kagame kandi, nibajije ikibazo kijyanye na gahunda ihamye yakwereka abanyarwanda bintera gukeka ko, uyu mugabo ashobora kuba nta gahunda ihamye agira, kuko ibi bigaragazwa no guhuzagurika muri program nyinshi agenda atugezaho nyuma ntitumenye aho zarengeye, ingero ni nyinshi, iyamamaye ni Vision 2020, iyi sinzi aho igeze, nsigaye numva yarasimbuwe na EDPRS I na EDPRS II ibi kandi ubwabyo uwatubaza icyo bisobanura mpamyako utarabihuguriwe utapfa gusobanura icyo bizatumarira, guhuzagurika kandi kugaragara muri politique y’uburezi mu Rwanda, aha hakomeje kugaragaza ubushobozi buke bwa Kagame na FPR ayoboye kuko bihora ari bishyashya nka gahunda za Leta.

Iteka iyo umuntu atagira gahunda ahorana udushya, agendana n’ibigezweho rimwe na rimwe ntagushishoza icy’ingenzi, aha niho uzasanga Leta ishyira ingufu ngo muri programu z’uturima tw’igikoni, udusozi indatwa ibintu bigacika ariko wakurikirana icyabivuyemo ugaheba, yewe aba bagabo bo muri FPR bananiwe no kugumana gahunda imwe ahubwo usanga izo badukanye zivuguruza izazibanjirije nk’aho bashyiraho ko nta nka zigomba kwororerwa mu Mujyi, ejo bakazana gahunda ya girinka munyarwanda, ese baba babanje gutekereza aho izororerwa?

Yemwe uwavuga ibya Kagame ntiyabivamo, gusa muzambarize ishuri rya Kist icyo ryatumariye twe nk’abanyarwanda, nduzi risigaye rirushwa na bya bigo by’imyuga kandi imwe ari Kaminuza ibindi bikaba ibigo by’imyuga, nyamara amafaranga aba yahatikirijwe niyo agiye gutuma abaturage bicwa n’ubukene kuko abayobozi bacu bareba inyungu zabo gusa, ndetse bakaba basa n’abapanga gahunda igezweho bitewe n’uko babyutse, icyo bashoboye nukubyandika munyandiko no kubisobanurira abaturage akenshi batagira n’icyo batoramo, ubundi bwacya bakivuga ibigwi ko ubukungu bwazamutse, nawese ubukungu buzamurwa n’amabuye y’agaciro… Harya ngo twavumbuye zahabu mu Rwanda na diamond?

Ubanza tutagipfuye, ahari barimo guhangira abaturage imirimo, cyangwa barimo kudukorera imishinga yo guteza EWASA cyamunara kuko ikomeje kudohoka ku nshingano zayo, akenshi bikaba bitwibutsa ko Leta itagomba gucuruza kandi Cristal Venture yiteguye kugura muri cyamunara EWASA ikayiyobora neza ibiciro bikiyongeraho gato kuko bazaba barashoye menshi…..

Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda, ibi byose biterwa nuko tuyoborwa n’imbunda aho kuyoborwa na gahunda ihamye. Aho vision 2020 mwatubwiraga si uriya mutamenwa wa KTC? Ko hasigaye imyaka 7 ubwo mwatwizezako KWIGIRA DUSHYIRA MUGACIRO aribyo bizatwubakira ya mihanda igerekeranye mwatwerekaga mu gishushanyo, cyangwa ni ya TEKINIKI YO GUSHUSHANYA? Harya ngo Kagame niwe Mose woherejwe, tutamufite nta bandi bayobora? Injiji zize koko ni ikibazo gikomeye.

Mugire amahoro,

Kanyarwanda

3 COMMENTS

  1. ni wowe uri njiji ubu aho u rwanda rwavuye naho rugeze urahayobewe wa njiji we,harya ngo urashaka kwi nka zororerwa mu mujyi?uko wabyita kose,uko wapinga kosekagame yanditse amateka tuzamutora twongere tumutore muziyahure

  2. Urwanda rwavuye he rugezehe papy?

    Icyonzi nuko ku bwa Habyara hari uburezi bwiza, abskozi ba Leta bahembwaga neza, kandi gahunda za reta zarasobanukaga.
    Ngaho rero ku bwa Kagame, ubuswa, ubujura, n’ubeicanyi nibyo bitumaze.

Comments are closed.