Inama mpuzamahanga ku kibazo cy'impunzi z'Abanyarwanda:i Bruxelles mu Bubiligi 19 na 20 Mata 2013

Ubutumire
Imiryango ya Société civile nyarwanda n’amashyaka ya politiki baramenyesha Abanyarwanda n’inshuti z’Urwanda ko yateguye inama mpuzamahanga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda zihangayikishijwe n’ishyirwa mu bikorwa  ry’icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda. Iyo nama izabera i Bruxelles mu Bubiligi ku mataliki ya 19 na 20 Mata 2013. Abanyarwanda n’inshuti zabo baratumiwe muri iyo nama ikomeye kugirango bungurane ibitekerezo, ariko  cyane cyane ntimuzabure mu mihango yo gufungura inama kuwa gatanu saa tatu (9h) n’iyo kuyisoza kuwa gatandatu saa cyenda (15h).
Niba kandi hari imiryango yaba itarabonye ubutumire hamwe na programu kubera impamvu iyariyo yose, yabimenyesha hakiri kare Komite ishinzwe imitegurire y’inama; maze izo nyandiko zikabageraho bidatinze.
Kuberako inama mpuzamahanga nk’iriya isaba ubwitange n’amikoro, buri munyarwanda na buri muryango basabwe kugira icyo bigomwa kugirango inama izagere kubyo igamije nta komyi.
Mu izina rya Komite ishinzwe imitegurire y’inama,
Pascal Kalinganire
Abacyeneye ibisobanuro babaza:
Niyibizi Michel: 0032496646995
Rudasingwa Alexis: 0032497536697

4 COMMENTS

  1. kukyi mubuza izo mpunzi gusubira mu byazo kandi aho ziri zitamerewe neza?erega ikyirahuri mu rwanda ntabwo kiruzura kiracari mundiba

  2. Ubutegetsi bw,abahutu n,abatutsi ni gatebe gatoki.uburiho wese akurura abantu be akabaha bakanyurwa agashaka kw,abandi dukoma mu mashyi bakarya tukamira ubusa bakica tukuna.ubuse iyi groupe ya uganda itaniyehe n,iya Gasiza!?mumbarire kweli.kagame juvenal na habyarimana paul ni brothers in blood itandukaniro ni uko umwe yishe undi gusa umwe yapfanye amabondo undi akazapfa adashyize uturaso ku mubiri asa na kalibwami wo kugasharu.

  3. @papy: None se papy ko mbona useka impunzi kandi mbona ikibonezamvugo cyawe n’inyunguramagambo byawe ari iby’iKigande…..bivuga ngo niho wakuriye none uti…..jye nanga amahomvu nkaya. None rero kuko mwarutashye twicare mukomeze mwice, mufunge udakomye amashyi akubitwe ngo nuko ikirahure kitaruzura? nsubiza.

Comments are closed.