Nsabiyaremye Gratien, umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri FDU-Inkingi, yatawe muri yombi

Rubavu : Bwana Nsabiyaremye Gratien umwe mu bayobozi  ba FDU-Inkingi ushinzwe  urubyiruko yatawe muri yombi muri icyi gitondo cyo kuwa 3 Werurwe 2013  ashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu no gususugura ubuyobozi.

Kuva ku mugoroba wejo tariki ya 2 Werurwe 2013 ahagana mu ma saa tatu z’ijoro urugo rwa Nsabiyaremye Garatien utuye mu murenge wa  Nyamyumba rwagoswe  n’abasirikare bitwaje imbunda bamusaba gukingura arabyanga kuko atumvaga ukuntu yaterwa n’abasirikare bitwikiye ijoro cyane cyane ko umwaka ushize mu kwezi kwa mbere 2012 nabwo yigeze guterwa n’abasirikare barwanira mu mazi bayobowe n’umukuru wabo Captaine RUTABURINGOGA agakubitwa akagirwa intere .

Abo basirikare baraye iwe kugeza bukeye ariko ubwinshi bwabo bwatumye abaturage bahurura baza gushungera maze ba basirikare bagira isoni barikubura barataha ariko bahamagara polisi ngo ize imutware. Polisi ihageze Gratien yemeye arakingura maze imutwara kuri sitasiyo(station) ya polisi ya Rubavu ubu akaba ariho afungiye.

Impamvu yiri tabwa muri yombi rifitanye isano n’ibyari bimaze iminsi itari mike kuko  guhera tariki ya 8 Ugushyingo 2012 inzego nkuru za FPR zamubwiraga ko ziba zoherejwe ziturutse i Kigali ku cyicaro gikuru cya FPR zahoraga zimusimburanwaho umunsi kuwundi haba aho yigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Bumba ruri mu karera ka Rusizi, haba naho atuye asabwa  kuva muri FDU-Inkingi ngo akajya muri FPR Inkotanyi ariko we akababwira ko yumva adakwiye guhatirwa kujya muri FPR ku ngufu no kureka ibyo we yemera kandi ahererwa uburanganzira n’amategeko uRwanda rugenderaho. Tariki ya 28 Gashyantare 2013 nibwo izo ntore za FPR zaherukaga kumusanga aho yigisha zimubaza niba agitsimbaraye ku cyemezo cye azimbwira ko atigeze ahinduka maze bamubwira ko akwiye gutangira kwitekura kwirengera ingaruka agiye guhura nazo.

Ibi bikorwa byo kwibasira abatavugarumwe na leta ya Kigali bikaba bisa n’ibiri gufata indi ntera nyuma yaho Generali Pahuro Kagame  umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri kongere nkuyu y’ishyaka FPR asabiye abacurabwenge baryo  gutangira kwitegura no gufata ibyemezo bikaze bigamije kuvanaho imbogamizi n’ibibazo ubu byugarije ishyaka rya FPR Inkotanyi.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo.

boniface Twagirimana

2 COMMENTS

  1. Uyu Nsabiyaremye gratien, arazira politiki. Kuko ikibazo yagiranye n’umuturanyi we. Uzwi ku izina rya VICENT ukora akazi ko kumotara(motar) urwo rubanza rwagombaga gucibwa na mudugudu. Ubuyobozi bwa fpr burebe uko bwahindura gahunda naho ubundi biratanga isura mbi muri twe abaturage

  2. ni uko nyine iyo udashaka abandi babyina zouk wowe ukabyina umudiho barakunyara ibyo si ibanga ku kwikiza.

Comments are closed.