Nta Missiles les FAR bagiraga, ahubwo FPR niyo yazikoresheje kenshi ku rugamba.

Ingabo z’u Rwanda za kera (Les Forces Armées Rwandaises) nta ntwaro zo mu bwoko bwa missiles zagiraga,ndetse nta n’umusirikare wazo wigeze ajya kwiga gukoresha izo ntwaro. Twagerageje gushakisha mu mpapuro zimwe na zimwe ndetse tubaza n’abahoze muri izo ngabo.

Twabonye amakuru akurikira:
Ingabo za kera zari zifite umutwe wari ufite inshingano zo guhanura indege witwaga Bataillon LAA (Light Anti-aircraft) wabaga mu kigo cya Camp Colonel Mayuya (Kanombe), zimwe mu ntwaro zawo zabaga ku i Rebero, i Nyanza ya Kicukiro, i Kanombe ku kubuga cy’indege. Uwo mutwe kubera ko FPR nta ndege yagiraga intwaro zawo wazikoreshaga mu mirwano yo ku butaka.
Iyo Bataillon yari ifite batterie 1 ya mitrailleuses 14,5mm Quadriples na batterie 2 za canons 37 mm bitubes (buri batterie yabagamo Peloton 3 zagiraga intwaro zo muri ubwo bwoko 3 buri imwe.
Uwo mutwe wari uyobowe ku buryo bukurikira:

Comd Bn: Lt Col CGSC Hakizimana Stanislas
S2-S3: Lt Nzanywayimana Patrice
Bie EM et SV: Chef Pl.: SLt Zikamabahari Ananie

Wari ufite batteries 2 za canons 37mm bi-tubes anti-aériens.

canon 37mm bi-tubes anti-aérien

Batterie ya 1:

Comd Bie: Lt Nizeyimana Alphonse,
Chef Pl. SLt Birushyabagabo Emmanuel,
Chef Pl. SLt Karongire Léonard
Batterie ya 2:
Comd Bie: Lt Sebarera Thomas,
Chef Pl. SLt Cyiza J.Martin, C
hef Pl. SLt Rugira,
Chef Pl. SLt Christophe Bimenyimana

Batterie 1 ya mitrailleuses 14,5mm quadruples anti-aériennes.

Chef Pl. SLt Basebya JD,
Chef Pl. SLt Benihirwe Placide,
Chef Pl. SLt Kagabo Patrice

Mitrailleuses 14,5mm quadriples

ibi rero bigaragaza ko nta missiles ingabo z’igihugu za kera zagiraga. Ahubwo dufite amakuru yandi aturuka mu kitwaga Escadrille Aviation wari umutwe wabarizwagamo indege yerekana uburyo ingabo za FPR zakoresheje ibisasu bya missiles mu mirwano.

Missile SA7

Ayo makuru avuga ko tariki ya 7 Ukwakira 1990, ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe zatakaje indege y’ubutasi yo mu bwoko bwa Islander ihamijwe na missiles 2 zishobora kuba zari izo mu bwoko bwa SA7 cyangwa SA16, hagapfiramo abari bayitwaye aribo: Commandant Pilote Ruterana na Lieutenant Pilote Havugimana, ntabwo byaciriye aho kuko tariki ya 22 Ukwakira 1990 ahitwa Nyakayaga izo ngabo zatakaje indi ndege yo mu bwoko bwa kajugujugu yitwa Gazelle nayo irashwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa missiles SA-7 cyangwa SA-16, umwe mu bari bayitwaye ariwe Lieutenant Pilote Tuyilingire yahasize ubuzima naho mugenzi we Major Pilote Kanyamibwa arakomereka bikomeye.

Missile SA16

Ubu bwoko bwombi bwa Missile bwakunze gukoreshwa n’ingabo za FPR, bivuze ko zari zifite abantu bafite ubuhanga bwo kurasa izo missile.

Ubwanditsi

1 COMMENT

  1. Ahaaaaaaaaa,ibingibi ndabona ari bishya,icyakora ukuri kuratinda ariko ntiguhera uwayihanuye azaboneka.ahandi Imana igume irinde twese bene kanyarwanda:GAHUTU,GATWA na GATUTSI tubeho murkundo ruzira amakemwa.

Comments are closed.