Umutwe w’impuguke z’abafaransa wakoze iperereza kwihanurwa ry’indege yaritwaye Prezida Juvenal Habyarimana w’u Rwanda na Prezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi mu 1994, basohoye icyegeranyo kigaragaza uko iyo ndege yaba yarahanuwe.
Icyo cyegeranyo kiravuga ko iyo ndege ishobora kuba yarashwe n‘amasasu yaturutse ahantu 6 harimo no mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyangwa i Masaka.
Icyo cyegeranyo ariko nticyatunze agatoki kuwaba yararashe iyi ndege.
Icyo iki cyegeranyo gihinduye muri cya Judge Jean Louis Bruguiere n’uko, abahinga bemeje ko ibisasu byarashe iyo ndege bishobora kuba bitaraturutse i Masaka gusa ahubwo byaturutse ahantu hagera kuri 6 harimo no mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyari kiyobowe na leta y’u Rwanda icyo gihe.
Umushikiranganji w’imibano n’amahanga wa leta y’u Rwanda Louise Mushikiwabo yabwiye BBC ko leta y’u Rwanda yishimiye imyanzuro y’iki cyegeranyo.
Mushikiwabo yavuze ko ibi bikuyeho urujijo rwari rumaze imyaka 17 ruri mu bantu.
Umuhungu wa Juvenal Habyarimana, Jean Luc Habyarimana yabwiye BBC ko aho igisasu cyaturutse ataricyo kibazo, ko ikibazo ari uwarashe iyo ndege.
Jean Luc yavuze ko umuryango wa Habyarimana wasabye ubucamanza gukomeza amaperereza kugirango bamenye uwahanuye iyo ndege.
Source:BBC Gahuza-Miryango