“NUTANYOBOKA NDAKWICA”

Seth Sendashonga

Human Rights Watch yamaganye yivuye inyuma politiki ya FPR yo kubuza amahwemo impunzi z’abanyarwanda hirya no hino ku isi.

Nyuma y’itangazwa rya raporo y’umuryango w’abanyamerika Human Rights Watch (HRW), tariki ya 8 Ukuboza 2023, ku bikorwa bya guverinoma y’u Rwanda bigamije kubuza amahwemo abatuvuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR aho bahungiye hirya no ku isi, ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté démocratique, Iscid asbl) kirageza ku Banyarwanda no ku nshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira :

  1. Institut Seth Sendashonga irashimira byimazeyo umuryango Human Rights Watch kuba warafashe igihe gihagije ugashyira ingufu nyinshi mu gikorwa kigaragara nk’ubushakashatsi bwimbitse ku marorerwa ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame bukorera abanyarwanda bahunze icyo gihugu ku mpamvu z’umutekano wabo. Muri ibyo bikorwa harimo kubahiga bukware aho baherereye hose, kubaneka mu byo baganira n’ibyo bakora, kubahungeta ku buryo bunyuranye, kubanyereza, kubashimuta ndetse no kubica. Bamwe mu banyarwanda bishwe nyuma y’uko bahawe ubutumwa bwa FPR bugira buti « nutaza muri FPR
    uzicwa ». Iyo raporo y’amapaji 129 yakozwe hifashishijwe ubuhamya bw’abantu bagera ku 150 baba muri Afurika, mu Burayi, muri Australia no muri Amerika. Human Rights Watch yagiye inandikira ubutegetsi bw’ibihugu binyuranye, birimo n’u Rwanda, yaka ibisobanura ku bibazo bimwe na bimwe za leta zifitemo uruhare. Ni igikorwa cy’agaciro kigamije kurengera uburenganzira bw’abanyarwanda bahunze ingoma y’igitugu ariko iyo ngoma ikaba ibona ko abo bantu itabagenzuriye hafi amaherezo bazayihirika.
  2. Nk’uko iyo raporo ibyibutsa u Rwanda ruri mu bihugu byohereza ingabo nyinshi mu mahanga mu rwego rw’ubutumwa bw’amahoro bugenwa n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa Ubumwe bw’Afurika. Biteye inkeke ariko kubona icyo gikorwa gihinduka uburyo bwo gukinga ikibaba kugirango leta ibashe gushyira mu bikorwa gahunda z’ubwicanyi n’andi marorerwa akorerwa impunzi z’abanyarwanda. Raporo ya Human Rights Watch iributsa ko igihe umuryango w’abibumbye usohora raporo y’ubwicanyi bise Mapping Report bwakorewe impunzi z’abanyarwanda muri Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo (Ukwakira 2010), leta y’u Rwanda yashinjwaga ubwo bwicanyi yavuze ko igiye kuvana ingabo zayo i Darfour muri Sudani aho zari mu butumwa bw’amahoro. Ibyo byahaye ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye urwitwazo rwo gucisha make buhagarika ishyirwaho ry’urukiko rwasabwaga mu myanzuro yatanzwe n’impuguke zakoze iyo Mapping Report. Ikindi giteye inkeke nuko izo ngabo ubwazo aho zigeze zigira uruhare mu guhungabanya ubwisanzure bw’abanyarwanda bahahungiye. Human Rights Watch ivuga ko muri Mozambike impunzi z’abanyarwanda zari zifite umutekano uhagije kugeza mu mwaka wa 2021 ubwo ingabo z’u Rwanda zagiyeyo mu butumwa bwo kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado. Guhera ubwo ibikorwa by’ubwicanyi n’inyerezwa ry’impunzi byahise bitangira. Muri make ibyari ubutumwa bw’amahoro byabaye akaga ku mpunzi z’abanyarwanda.
  3. Raporo ya Human Rights Watch yerekana uburyo jenoside yagizwe iturufu ya politiki ubutegetsi bwa Perezida Kagame bukoresha kugirango bucecekeshe umuntu wese utavuga rumwe nabwo. Ni muri urwo rwego iyo raporo igaruka ku ijambo ryavuzwe na jenerali James Kabarebe tariki ya 16 ugushyingo 2019 imbere y’urubyiruko rw’abanyeshuri b’abacikacumu ba jenoside yakorewe abatutsi. Yavuze ko abahunze ubutegetsi bwa FPR bose bafite ingengabitekerezo ya jenoside, bakaba nta yindi gahunda bafite uretse kuzagaruka bakarimbura abo batashoboye kwica muw’1994. Ati ibyo mwumva bita demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu burya nta kindi bihishe ni ingengabitekerezo ya jenoside. Ayo magambo yayavuze ari umujyanama wa Perezida Paul Kagame ariko ubu yagizwe umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ubutwererane n’akarere. Ariya magambo afite uburemere bukomeye kuko ubwayo arerekana ko abari ku butegetsi kuva mu w ‘1994 nta kindi cyerekezo bafitiye igihugu uretse intambara hagati y’abanyarwanda ubwabo, bamwe batsinda abandi bagahunga igihugu bagiye gutegura indi ntambara. Iki nicyo gisobanura impamvu ubutegetsi bwa Perezida Kagame aho gushyira ingufu muri politiki zigamije kubanisha abanyarwanda buhitamo gushyira ingufu mu kubuza amahwemo abaturage babuhunze kuko abari imbere mu gihugu bo basanzwe nta bwinyagamburiro bafite. Ni muri urwo rwego hatangwa amafaranga atagira ingano mu bantu bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’abanyarwanda b’impunzi aho bari hose nokubahungeta bifashishije imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru risanzwe. Human Rights Watch yibukije ko muri abo bifashishwa ku mbuga nkoranyambaga harimo uwiyita Kasuku ufite umwihariko wo gutesha agaciro abatavuga rumwe n’ubutegetsi yifashishije amagambo y’urukozasoni. Raporo ya Human Rights Watch yerekana ko hari n’amafranga menshi yagiye atangwa mu bigo by’ikoranabuhanga ajyanye no kuneka ibyo abantu baganira kuri terefoni. Kuvuga ko ibyo bikorwa byose biri mu rwego rwo kurwanya jenoside ni ikinyoma cyambaye ubusa.
  4. Institut Seth Sendashonga irongera gushimangira ko u Rwanda atari akarima k’umuntu Runaka cyangwa agatsiko. U Rwanda ni iguhugu twese abanyarwanda twarazwe n’abasokuruza bacu. Nta munyarwanda udafite uburenganzira bwo gutekereza ku miyoborere y’igihugu cye ndetse nokunenga ibyo abona bitagenda neza. Leta y’u Rwanda ifite inshingano zo gushyiraho politiki zibanisha abanyarwanda no guhumuriza abahunze igihugu kubera amakuba yaranze amateka yacu. Ntabwo abanyarwanda baba mu mahanga ari abanzi b’igihugu. Nta n’ubwo u Rwanda arirwo rufite umwihariko wo kugira abenegihugu benshi mu mahanga. Icyongera umubare w’impunzi z’abanyarwanda ni politiki mbi ituma abaturage babaho nk’abafunze, batinyagambura, abagerageje kuvuga bakaba bicwa cyangwa bagafungwa. Gukurikirana impunzi mu buhungiro uzanywe no kuzibuza amahwemo ni ukuzisonga ubwa kabiri.
  5. Umuryango mpuzamahanga, cyane cyane ibihugu byakiriye impunzi z ‘abanyarwanda n’ibifitanye ubutwererane n’u Rwanda bikwiye guha agaciro ibivugwa muri iyi raporo ya Human Rights Watch. Guhera muri 1994 u Rwanda rwahawe imfashanyo nyinshi kugirango rwiyubake nyuma y’amakuba rwaciyemo ariko rukeneye n’inkunga yo kurufasha gushyiraho politiki nyayo yo kubanisha abanyarwanda. Ntabwo rukeneye inkunga yo kugura pegasus yo kuneka ibyo abanyarwanda baganira ku materefoni yabo. Ntirukeneye inkunga yo guha ibinyamakuru bigomba gutaka ubutegetsi buriho no guharabika abanenga ubutegetsi bashingiye ku bimenyetso bifatika. Umuryango Human Rights Watch usabwe gukomeza umurimo mwiza watangiye, nko gukurikirana ababuriwe irengero hirya no hino barimo umunyamakuru Cassien Ntamuhanga waburiye muri Mozambike yari mu maboko y’abapolisi, ndetse n’umusizi Innocent Bahati, uyu we akaba yaraburiye mu Rwanda, n’abandi benshi tutiriwe turondora.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 20/10/2023

Jean-Claude Kabagema,
Perezida wa Iscid asbl