Bari hehe abacurabwenge?

Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma
Abacurabwenge nifuza kongera kumva no kubona si ba bandi bo hambere bari bashinzwe kuvuga ubutegetsi neza, bakereka rubanda ko ibirimo gukorwa n’umwami byose biri mu nyungu z’igihugu kandi biri mu mucyo. Abo ngabo bahinduriwe amazina ariko bariho kandi barakora cyane.
Abacurabwenge igihugu gikeneye ubu ni abashobora kureba ibyo twese turimo kumva no kubona bakagira ubutwari n’ubushobozi bwo kujya kubwira Paul Kagame bati iyi ntambara yihagarike. Bati burya si buno, Tshisekedi ntabwo ari Kabila. Bati Kalachnikov na Katiyusha ntabwo byanesha sukhoi na drones.
Dukeneye Abacurabwenge babwira Kagame ko agomba guhindura umuvuno. Bakamubwira ko iriya Kongo yagize agatobero imurusha ingufu inshuro 89. Bakamubwira bati bariya bana b’u Rwanda urimo kohereza hariya ku bwinshi ni amaraso y’ubusa urimo kumena kuko nta nyungu na nkeya u Rwanda ruzabyungukiramo.
Turabakeneye abantu bashobora kubwira Kagame bati wakoze byinshi mu myaka 30 umaze ku butegetsi ariko igihugu kigeze mu ikorosi utabasha kugikuramo. Bati rwose emera uhigame, u Rwanda rufite abandi barukura aho rugeze aha.
Bari hehe abantu b’inyangamugayo kandi begereye ingoma ngo babwire Kagame bati iriya SADC ntabwo ije gukina. Bati kebuka hepfo yawe ukebuke haruguru, ukebuke hirya ukebuke hino urasanga ugoswe. Bati amafaranga ushaka kuroha mu kugura ibindi bitwaro iyo muri za Pakistani ugiye kuyapfusha ubusa kuko uwo murwana akurusha ubushobozi bwo kugura intwaro nyinshi kandi zigezweho.
Muri he bacurabwenge b’u Rwanda? Muri hehe mfura z’u Rwanda? Gucura ni uguhanga ibintu bishya. Nimuhange ibishyashya igihugu kigeze iwa Ndabaga.