Abanyarwanda nibahaguruke bakumire intambara aho guhebera urwaje

Seth Sendashonga

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Muri ibi bihe bikomeye abantu bose barimo kubwirwa y’uko ibihugu bibiri duturanye bishobora gushoza intambara ku Rwanda, Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté démocratique, ISCID asbl) kirageza ku Banyarwanda aho bari hose no ku nshuti z’u Rwanda ubutumwa bukurikira :

  1. Nta munyarwanda utazi ko intambara zimaze imyaka irenga 25 ziyogoza akarere k’ uburasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo zikomoka mu Rwanda. Imitwe y’inyeshyamba yagiye yitirirwa Abanyamulenge n’ayandi moko byitwa ko ngo ari abatutsi cyangwa afitanye isano n’abatutsi bo muri Kongo yose yashyizweho n’abategetsi b’u Rwanda, bayikoresha bagamije gutera akavuyo muri Kongo kugirango bashobore kuba aribo bacukura bakanacuruza amabuye y’agaciro aboneka mu bice baba bigaruriye muri icyo gihugu. Ibyo byatumye u Rwanda rwari rusigaye rubarirwa mu bihugu bya mbere ku Isi bishyira ku masoko mpuzamahanga amabuye y’agaciro menshi. Iyi niyo mpamvu nyamukuru y’intambara u Rwanda rushoza mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo rukoresheje inyeshyamba zigenda zihindura amazina.
  2. Ntabwo bitangaje kumva ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ubwo yarimo kwiyamamariza mandat ye ya kabiri, yarashyize mu majwi ubutegetsi bw’u Rwanda abushinja ko aribwo bushoza intambara mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Iyo ntambara ikomeje guhitana inzirakarengane nyinshi, ikaba yaravanye abaturage mu byabo, ibikorwa byinshi harimo uburezi bikaba byarahagaze, ndetse n’amatora aherutse kuba muri icyo gihugu akaba atarashoboye kuhakorerwa. Ni ngombwa kwibutsa ko amaraporo yagiye akorwa kenshi n’impuguke zoherejwe na LONI yagiye yemeza uruhare rukomeye rwa Leta y’u Rwanda mu gushyigikira inyeshyamba zigize umutwe wa M23 ufite ibirindiro muri za teritwari za Masisi, Rutshuru na Nyiragongo. Ibyo bisobanura impamvu Perezida Tshisekedi yasabye amajwi abaturage abizeza ko icya mbere azakora ari ukugarura umutekano mu ntara ya Kivu, ibyo bikaba bishobora gutuma biba ngombwa kujya guhirika ubutegetsi bw’igihugu kiri inyuma y’izo nyeshyamba.
  3. Nta munyarwanda uyobewe ko mu mwaka wa 2015, mu gihugu cy’u Burundi, abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza, iyo kudeta yabapfubana bagahungira mu Rwanda. Nyuma yaho hashinzwe umutwe w’inyeshyamba witwa Red Tabara ukorera mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, intego zawo zikaba ari uguhirika ku ngufu ubutegetsi bwa CNDD FDD buyobora u Burundi kuva muri 2005. Mu minsi ishize izo nyeshyamba zigambye kuba arizo zagabye igitero ahitwa i Gatumba, igitero cyaguyemo abantu barenga 20 biganjemo abana, abakecuru n’abasaza. Nyuma y’ayo marorererwa, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimye, yashyize mu majwi abategetsi b’u Rwanda, avuga ko aribo bacumbikiye izo nyeshyamba, bakaziha intwaro n’imyitozo. Mu mvugo yeruye Perezida Ndayishimiye nawe yavuze ko leta y’u Rwanda itisubiyeho icyo kibazo gishobora gukururaintambara hagati y’ibihugu byombi.
  4. Nk’uko bigaragara ubutegetsi bw’u Rwanda nibwo nyirabayazana w’ibibazo bishobora gusubiza igihugu cyacu mu ntambara. Ibirego byose abaturanyi badushinja bifite ishingiro. Abayobozi b’u Rwanda nabo ubwabo banyuzamo bakabyigamba. Jenerali James Kabarebe ubwe yarivugiye ati «…akarere twarakayogoje ». Naho Jenerali Mubarakh Muganga, ari nawe mugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, yarivugiye ati « …u Rwanda ni ruto, kuharwanira ni nko kurwanira muri salon, ukaba wamena televiziyo cyangwa ugakandagira abana… Ati ibibazo byacu tuzajya kubikemurira iyo mu mahanga, ubundi dutahe tubyina intsinzi ». Aya ni amagambo ya gashozantambara yavuzwe ku mugaragaro akwirakwizwa ku Isi yose. Intambara ibihugu duturanye bishobora gushoza ku Rwanda nta handi ikomoka, ni ku myitwarire y’ubutegetsi bwacu bushaka kwerekana u Rwanda nk’igihugu cy’igihangange cyavogera abaturanyi, kigasahura ibyo gishaka, byaba na ngombwa kigahindurayo ubutegetsi.
  5. Abanyarwanda bazi neza ibibi by’intambara. Birakwiye ko bakora ibishoboka kugirango ibibazo bivugwa n’abaturanyi bikemurwe mu nzira y’amahoro. Ntabwo ibisubizo by’ibyo bibazo biri muri Kongo no mu Burundi. Ibisubizo biri mu Rwanda kuko niho ibibazo bituruka. Abategetsi bagize uruhare mu guteza ibyo bibazo bakeneye kumva ijwi ry’abanyarwanda bashaka igisubizo mu mahoro, iri rikaba ari naryo jwi rya Institut Seth Sendashonga, buri wese mu bushobozi bwe. Ntabwo tuzagira amahoro duteza ibibazo mu baturanyi. Ibyo twishimira ko byagezweho, birashoboka cyane ko intambara yabisenya mu gihe gito, amasomo twarayabonye mu mateka yacu ya vuba. Abaturage nimukanguke dusabe impinduka igamije kurengera amahoro no gusigasira ibyo twagezeho twiyushye akuya. Dufite amashyaka ya politiki, ayemewe n’atemewe, dufite abanyamadini, abanyamakuru n’impuguke zinyuranye muri za kaminuza n’ahandi. Nimuhaguruke tubwire nyirabayazana w’intambara ko arimo guhemukira igihugu. Abana bacu n’abavandimwe bacu ntibakwiye gushorwa mu ntambara z’amafuti. Twarababaye, tuzi intambara icyo ari cyo. Ntabwo ari igihe cyo guhebera urwaje cyangwa kwizera ko imvugo z’abagerageza guhumuriza abaturage zonyine zihagije. Niduhaguruke, twese biratureba.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 05/01/2024

Jean-Claude Kabagema,
Perezida wa ISCID asbl