Paul Rusesabagina: Dosiye ye yageze mu bushinjacyaha

Nyuma y’iminsi 10 Rusesabagina Bwana Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha birimo iby’iterabwoba abazwa mu Bugenzacyaha, dosiye ye yagejejwe mu bushinjacyaha kuri uyu wa gatatu.

Abunganizi ba Rusesabagina babwiye ijwi ry’Amerika ko atabashije kubazwa kubera uburwayi. Umuvugizi w’ubugenzacyaha nawe Thierry Muramira, yabwiye Radiyo ijwi ry’Amerika ko iperereza ry’ibanze bakoreraga kuri Rusesabagina baripfundikiye.

Mu ifatwa rya Bwana Rusesabagina Paul ubugenzacyaha bwavugaga ko bumukurikiranyeho ibyaha birimo iby’iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane.

Ni ibyaha bivugwa ko byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, ahabaye ibitero mu kwezi kwa gatandatu mu 2018 no mu nkengero za Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu kwezi kwa 12/ 2018, byose byigambwe n’umutwe witwara gisirikare wa FLN, ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD Rusesabagina yari ayoboye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruheruka gutangaza ko Rusesabagina yizanye mu Rwanda, agafatirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, nubwo bitatangajwe niba yari aje mu Rwanda cyangwa yari agiye gukomereza ahandi.

Biteganyijwe ko nyuma yo kunoza dosiye, Ubushinjacyaha buzayiregera urukiko, cyangwa se rukaba rwayishyingura kuko byose bubyemererwa n’amategeko

Umva ibindi muri iyi nkuru ya Assumpta Kaboyi ukorera Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda