Charles Ndereyehe wari wafashwe na Police y’U Buhorandi amaze kurekurwa

Charles Ndereyehe

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki 9 Nzeri 2020 aravuga ko Charles Ndereyehe wari wafashwe na Police y’U Buhorandi amaze kurekurwa.

Nk’uko twari twabibagejejeho mu nkuru yacu y’ejo hashize ku wa kabiri tariki ya 8 Nzeri 2020, Charles Ndereyehe yari yatawe muri yombi mu ma saha ya saa kumi z’umugoroba hakaba hari n’amakuru yavugaga ko yari yanamenyeshejwe ko yatswe ubwenegihugu bw’U Buhorandi amasaha make mbere yaho ahagana saa munani n’igice.

Igitangaje ni uko iri fatwa rya Charles Ndereyehe rije nyuma y’imyaka 5 agizwe umwere n’urukiko rwo mu Buhorandi ku cyaha cya Genocide mu cyemezo cyarwo cyo ku wa 3 Nyakanga 2015.

Amakuru The Rwandan ifite avuga ko ubushinjacyaha bufata icyemezo cyo gufata Charles Ndereyehe bwari bwirengagije ko ababuranira Charles Ndereyehe bari bajuririye umwanzuro w’urukiko wo kumwambura ubwenegihugu bw’u Buholandi. Kuri uyu wa Gatatu umwunganizi mu mategeko wa Ndereyehe yazindutse ajya kwerekana ko bari bajuririye umwanzuro wo kumwambura ubwenegihugu, hanzurwa ko arekurwa mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko kuri ubwo bujurire.

Twasoza tubabwira ko Charles Ndereyehe azaguma kwidegembya mu gihe hategerejwe ko ubujurire bwe ku kwamburwa ubwenegihugu bw’U Buhorandi busuzumwa kandi bimara iminsi itari mike.

Ahagana saa sita ku isaha yo mu Rwanda no mu Buholandi Justin Bahunga ukuriye ishyaka FDU-Inkingi yabwiye BBC ko Bwana Ndereyehe, uba muri iryo shyaka, yari mu nzira asubira iwe mu rugo.

Ati: “Bamaze kumurekura, umunyamategeko we yagiye kumureba nyuma baramurekura. Ubu ari gusubira mu rugo.”

Bwana Bahunga avuga ko Bwana Ndereyehe, wari utuye mu gace kari mu rugendo rw’isaha imwe uvuye i Amsterdam, atari mu bayobozi ba FDU ko ari “umuyoboke mukuru” wigeze kuba komiseri muri iri shyaka.

Ati: “Icyo nakubwira ni uko bamufata bavuze ko baje kumufata kubera ko leta y’u Rwanda imushaka, icyo ni cyo bamubwiye. Nta cyaha afitiye Ubuholandi.”