Perezida Kagame ati:”Ndibuka mubwira nti genda ushake runaka, ati ese jye ndabihera he, ndamubwira nti reba uko ubigeza, urabona aho uhera, koko arabikora, uwo twamutumye aramubona, n’uko Inyumba yari ameze.”

    Dore amwe mu magambo perezida Kagame yabwiye abanyarwanda mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera Aloyiziya Inyumba, umuhango wabereye mu nteko ishinga amategeko. Ariko Perezida Kagame ntabwo yitabiriye umuhango wo gushyingura.

    …Iyo yabonaga yakoze ikosa, yarazaga akavuga ati ndumva nakosheje, agasaba imbabazi. Gusaba imbabazi ntabwo ari ibisanzwe mu bantu. Inyumba we siko yari ameze, yemeraga ikosa rye, ndetse akarisabira imbabazi.

    Ubwo ni ubutwari, ubutwari bwa mbere niho buhera, ubutwari bwe si ubwo mu myumvire gusa, yashirikaga n’ubwoba. Inyumba kenshi, mu ntambara twagize zo kubohoza igihugu, kenshi Inyumba yabaga ku rugamba, ntiyafataga imbunda aliko yakoraga ibindi bifasha abarwanaga.

    Namubonye kenshi ku giti cyanjye, ukabona nta bwoba afite, wabonaga ameze nk’abandi bose bari ku rugamba, ukibaza uti ibyabaye areba bizatuma atagauruka ? Bugacya akagaruka, agasura abasilikare, afite ibyo yabazaniye, akabatumikira. Yari umuyobozi aho byari bikenewe hose.

    Perezida Kagame ntabwo yitabiriye umuhango wo gushyingura ariko yohereje umugore we. Aha Jeannette Kagame n’umwana wa Inyumba

    Yashyikiranaga n’abantu bose, abakuru n’abato, b’ingeli zose. Inyumba aho wamutumaga hose, uwo wamutumagaho uwo ari we wese, Inyumba yabisohozaga uko bikwiye. Jye ndabivuga kuko mbifiteho ibimenyetso.

    Yatumikiye RPF, atumikira abayobozi ba RPF, aza gutumikira igihugu, byose yabyubahirije uko byari bikwiye. Mu bintu byinshi by’ubwitange, muri RPF ikivuka, mu mikorere yayo, ifite bike igomba kugera kuri byinshi, Inyumba yuzuzaga aha bike, aliko hagomba kugera kuri byinshi.

    Imikorere ya Inyumba yatuburaga imbaraga, ibyo twifuzaga kugeraho byose. Inyumba akicwa n’inzara, akarara amajoro, yitanze, akicwa n’inzara, yikoreye uruboho rw’amafaranga, umusanzu wo kujya ku rugamba, adashobora gufataho. We kubwe akumva ko adashobora gufataho, akumva ko agomba kurugezayo. Buri kintu cyose ni uko yagikoraga. Muri aba bakada, si benshi nka we. Kandi ibyo byo ntiyabikoraga umunsi umwe, ukwezi kumwe, n’uko byahozeho, ni byo byamuranze. Ntabwo yasubiraga inyuma, nta n’ubwo yacikaga intege, oya, yahoraga ari wa wundi, igihe cyose.

    N’aba bayobozi navugaga ko yagiye yubaka, Inyumba yagiye aba umuntu uhuza ibikorwa byinshi n’abantu ubwabo.

    Ndetse rimwe twigera kumuha akazi katoroshye ko gushaka abayobozi. Ndibuka mubwira nti genda ushake runaka, ati ese jye ndabihera he, ndamubwira nti reba uko ubigeza, urabona aho uhera, koko arabikora, uwo twamutumye aramubona, n’uko Inyumba yari ameze.

    Ntabwo Inyumba twaje guherekeza, turaherekeza umubiri we, aliko ibikorwa n’umutima we turacyali kumwe na byo. Biracyali hano, tugire icyo tubivanamo.

    Dukwiye kubimwibukiraho, ntagende adusezeyeho agiye, ntabwo agiye, akwiye kugumana na twe muri ubwo buryo, ni cyo cyamurangaga, ibikorwa bye, imyumvire ye, ibintu bisobanutse, biha abantu agaciro, biha igihugu agaciro, turabikeneye, ni byo byagira, mu Rwanda twifuza kubaka.

    U Rwanda runyura muri byinshi igihe cyose, ibibi n’ibyiza, n’ibigeragezo, ibyo byose abanyarwanda banyuramo, batagomba guheranwa na byo, abanyarwanda bagomba kwiha agaciro.

    Birahenze, ku buryo, u Rwanda, rubaye nk’uko rwifurizwa n’abandi cg rugerazwa, rwaba nka wa muntu upfuye atagira icyo asize inyuma.
    Inyumba n’ubwo tumusezeraho ubu ng’ubu, ibikorwa bye, umuco we, ibyamuranze, byo ntaho byagiye biri hano.

    Mwese mwicaye hano uko mungana, mwitabiriye gusezera kuri Inyumba, twibuke cyane cyane Inyumba usigaye, ukiri kumwe na twe, turaba twibuka icyo twiyifuliza ubwacu n’igihugu cyacu, igihugu cyacu, gikwiye kugira character, igihugu ubwacyo na cyo kigira uko gitera nk’umuntu, kigira umuco, kigira ubutwari, kigira kwiyubaha, kigira kwibeshaho, kigira kwihesha agaciro, bihera ku bantu, bihera ku muntu.

    Ibyatuzanye hano by’akababaro, bituviremo imbaraga, bitwongerere izindi mbaraga.

    Nagira ngo dusabire, ni byo dukora mu kanya, iruhuko ridashira Imana ikwiye guha Inyumba.

    Murakoze.

    Iryo jambo ryose mushobora kuryumva hano:

    Comments are closed.