FPR ISABUKURU Y'IMYAKA 25, MISA IDASANZWE igice cya 1

Ikibuga cy’umupira cyari cyuzuye abantu. Bakoma amashyi, babyina. Uwabonye ibyo birori, ashobora kugirango ibyo abona ni ukuri. Abantu koko bari buzuye. Bambaye amabara ya FPR, bazunguza utudarapo, …Twadushyaka abagaragu ba Pawulo Kagame bamuhakishirizwaho, twari duhagarariwe twose. Ntawukuriryayo Jean-Damascène wa PSD, Mitali Protazi wa PL, Harerimana Musa Fazili wa PDI, Mukabaramba Arivera wa PPC, Anyesi Mukabaranga wa PDC, umwe umwe, bahawe ijambo. Nuko bataka shebuja, Pawulo Kagame. Tito Rutaremara wari wicaranye nabo yari yifashe ku munwa. Kandi ni mu gihe! Yibazaga iyo misa y’ubundi bwoko yarimo iyo ariyo! Iruhande rwe, hari hicaye James Musoni, amwenyura nk’umufarizayi wese cyangwa umwana ukina ku mbuga y’iwabo!

Uwabonye ibyo, yakwibwira ko FPR-Inkotanyi ikomeye cyane. Ko isigaye ifite abantu igitero. Byahe byo kajya. Mu by’ukuri, yapfuye kera. Igisigayeho ni Kagame & Family Company. Yo yarapfuye, uretse ko itarashyingurwa gusa.
Abayobozi ba gisivire b’Inkotanyi bashize urusorongo

Iyo witegereje uko iteye ubu n’uko yari iteye muri 94, nibwo wumva ibyabaye. Uhereye ku buyobozi bwayo. Muri 94, Prezida wa FPR-Inkotanyi yari Col. Kanyarengwe Alegisi. Visi Prezida wa mbere yari Patrick Mazimpaka, uwa kabiri ari Polisi Denis, Umunyamabanga Mukuru ari Maj. Dr Rudasingwa Tewojene.

Nyuma y’imyaka 18, nta n’umwe muri abo ukibarizwa mu buyobozi bwayo. Kanyarengwe yapfanye agahinda, bamaze kwica inshuti ze na bene wabo umwe umwe, kubera kwangirwa kujya kwivuza hanze. N’ubundi ntibari barigeze bemera ko ari Prezida wa FPR-Inkotanyi koko, bari baramushyizeho bya nyirarureshwa. P. Mazimpaka yari kuri Petit Stade ku Mahoro i Remera, muri iyo misa idasanzwe, ubona asa n’utazi ibyo arimo. Ntiyongeye kuba mu buyobozi bwayo kuva yirukanwa muri guverinoma kubera ngo “kunyereza umutungo wa Leta”. Icyo yazize nyamara ni uko yanze ko bakura Bizimungu Pasteri ku mwanya wa Prezida wa Republika. Dore ko yari n’inshuti ye. Naho Polisi Denis, nyuma yo gukekwaho kuba ngo ashaka gusimbura shebuja Pawulo Kagame, akoresheje abahoze ari impunzi i Burundi mu w’i 2008, akurwaho icyizere. Rudasingwa T. we yaje guhungira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ageze aho anashinga ishyaka rirwanya Pawulo Kagame. Ubu ntibagicana uwaka!

Ku batabizi rero, icyo gihe Pawulo Kagame ntiyari mu buyobozi bwa FPR-Inkotanyi na gato. Yari umuyobozi w’ishami ryayo rya gisirikare gusa. FPR imaze gufata ubutegetsi, akigira Visi-Prezida wa Repubulika, kugirango abone uko aca munsi Prezida Nyir’Izina Pasteri Bizimungu, nibwo yakoresheje uwo mwanya wa politiki, maze yigira Prezida wa FPR-Inkotanyi, igihe yari amaze kwirukana Kanyarengwe muri guverinoma, muri Werurwe 97. Icyo gihe nibwo yigize Prezida wa FPR-Inkotanyi, kandi atari mu buyobozi bwayo na gato, maze ahubwo Bizimungu Pasteri, wari Prezida wa Republika, akanaba Komiseri ushinzwe Ubushakashatsi mu gihe cy’intambara, amugira Visi Prezida wa FPR. Uko gucurika ibintu, Visi Prezida akayobora ishyaka naho Prezida akaba umwungiriza we, nibyo byerekana ukuntu yasenye FPR-Inkotanyi, maze ayihindura igikoresho cye bwite. Muri Werurwe 2000, igihe akuraho Pasteri Bizimungu, akigira Prezida wa Repubulika, umwanya wa Visi-Prezida wa Republika ukaguma aho nta muntu ufite, nibwo mu by’ukuri yayisenye burundu. Uwemeye aremera, utemeye, avugira mu matamatama, abasigaye barakurikira, kugeza magingo aya.

Mana Mana

Jean Baptiste Mberabahizi

 

3 COMMENTS

  1. Wamenya gutandukanya icyifuzo n ibiriho?? Wari wabona umuntu wapfuye cyera, agahuza imbaza z abantu akanatorwa mu nama y isi ishinzwe umutekano??

  2. Arabuzwa ni iki ese? ko yari amaze kukirwanira. Uwomwanya ese wigeze ugaragara mumasezerano ya Arusha Bizimungu ko ntacyo yigeze abivugaho bakora ibyo bishakiye bitwaje inziracyuho .

Comments are closed.