Perezida Kagame Yagereranyije RDC n’u Burundi nk’ibipirizo byatoborwa n’urushinge

KIGALI, 23 Mutaram 2024 – Mu muhango wo gutangiza inama y’igihugu y’umushyikirano iteraniye i Kigali, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagaragaje ubushake bw’igihugu mu kwirwanaho mu gihe cyose cyaba gitewe, anenga ibihugu by’abaturanyi ku myitwarire yabyo.

Umukuru w’igihugu yagarutse ku ngingo z’umutekano, ashimangira ko u Rwanda rudakeneye uburenganzira bw’undi mu kwirwanaho. Perezida Kagame yavuze ko igihugu gifite ubushobozi n’uburenganzira bwo kwirwanaho, ati: “Ku bijyanye n’umutekano wacu, mu gihe dutewe, nta muntu n’umwe nsaba uruhushya. Rero, igihugu kiratekanye kandi kizahora gitekanye.”

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yanenze ibihugu by’Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, abise “ibihugu byo mu majyepfo n’iburengerazuba,” avuga ko birimo gukusanya Abanyarwanda bari mu buhungiro ngo bibe ari bo bazaba ubutegetsi bw’u Rwanda mu gihe kizaza. Yavuze ko ibi bihugu biri gushyira imbaraga mu gutegura umugambi wo guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda, yagize ati:  “Ntimugatinye IBITUMBARAYE, haba harimwo ubusa rimwe na rimwe biba birimo umwuka gusa mbese nk’igipirizo umuntu ashobora gutobora n’urushinge”!

Perezida Kagame kandi yagarutse ku birego by’uko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, ibi akaba yarabihakanye yivuye inyuma. Yagize ati: “Abanyekongo ni bo bagize M23, ibirego by’uko tubashyigikira ni ibinyoma.” Yavuze ko ibi birego bitagamije gusa guharabika u Rwanda, ahubwo ko binafite ingaruka ku mubano w’ibihugu byo mu karere.

Ku bijyanye n’imvugo zibiba urwango, Perezida Kagame yagaragaje impungenge ku magambo y’urwango akwirakwizwa mu karere, avuga ko bigamije kongera umubare w’abahunga, kandi ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’ibindi bihugu mu kubaka amahoro n’umutekano mu karere.

Inama y’umushyikirano izasozwa kuri uyu wa gatatu ihuza Abanyarwanda b’ingeri zose, yaba abari mu gihugu ndetse n’abari hanze yacyo bashyigikiye ubutegetsi buriho, nta na rimwe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bigeze batumirwa muri iyi nama cyangwa ngo havugirwemo ibitekerezo bitari mu murongo w’ubutegetsi.