IKAMYO: Kwicwa no kutabimenya!

Yanditswe na Ariane Mukundente

Nimwigire hino tuganire mwe mwese muhembwa n’ibyavuye mu mitsi y’abaturage, dore mwicwa no kutamenya aho amafaranga abatunze ava. Ikintu kitwa IKAMYO mujye mucyubaha. Muri America abayitwara ni abaherwe baruta hamwe na hamwe abakorera za Leta n’abandi bakoresha. Dore abanyarwanda(nitwe tutabizi) batunze ikamyo ibyo bakora:

– Mbere ya byose batunze imiryango yabo, bakabaho batifuza na gato muri za villa zabo nziza n’imodoka de luxe, byose baguze mu mafaranga y’ikamyo.

– Nyuma bagahindukira bagatunga imiryango yabo yo mu Rwanda

– Bakahagura amazu, bagatanga akazi n’amacumbi

– Bakahaza muri vacance uko bashatse n’imiryango yabo bagasiga amadevises muri Economie y’u Rwanda

– Bagatanga imisanzu ya FPR iyo muri America batuye

– Bagatanga mu kigega “Agaciro”, ama $ aruta aya Professeur w’i Rwanda

– Bagakora ingendo, mu mafaranga y’ikamyo, bakariha Hotel mu mafaranga y’ikamyo bajya muri Rwanda Day aho zabaye hose muri America kuza kureba abategetsi b’u Rwanda baje ku misoro y’abaturage

-…. Nkomeze?!?!?!

Icya nyuma kibivunja byose, ikamyo igatanga ubwigenge kuko uba wikorera ubwawe wenyine ukabaho mu bupfura no mu mudendezo: ntawe wibye, ntawe wanyaze, ntawe wishe ngo utware ibye ubyite ibyawe.

Umva? IKAMYO YUBAHWE