RD Congo: Minisitiri Patrick Muyaya Avuga ko “Ikibazo cy’akarere kitwa Kagame”

Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yagiranye ikiganiro na France 24. Yagize ati, “Ikibazo cy’akarere kirazwi, kitwa Paul Kagame,”. Akomeza avuga ko “gusenya ibihugu bituranyi” biri mu “mipango ihoraho” ya Perezida w’u Rwanda.

Nyuma y’iminsi ibiri Félix Tshisekedi atorewe kuba Perezida, Patrick Muyaya yashimye ko ari “amatora ya mbere anyuze mu mucyo yabaye muri RDC kuva mu 2006”.

Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi, “yatorewe kongera kuyobora igihugu n’Abanyekongo bose mu bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,” nk’uko Muyaya yakomeje abivuga.

Nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu n’amajwi 73,47%, Félix Tshisekedi yatangiye manda ye ya kabiri ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama. N’ubwo amatora yamaganywe n’abatavuga rumwe na leta, ndetse n’inama y’abepiskopi ba Congo (Cenco) yise amatora “akaga gakomeye mu matora”, ishinja uburiganya n’ibikorwa bya ruswa bikomeye.

“Tugeze ku matora ya kane. Ntitwari twiteze ko amatora azaba atunganye mu buryo bwuzuye,” Minisitiri Muyaya niko yakomeje avuga. Yongeye ho ati, “nta mpaka zikwiye kubaho ku bijyanye no gusubiramo itorwa rya Perezida wa Repubulika [Félix Tshisekedi] mu buryo bugari”.

Mu byo Perezida yemereye mu gihe cyo kwiyamamaza, harimo no gukemura ikibazo cy’umutekano, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu cyane cyane mu karere ka Nord-Kivu gakora ku mupaka n’u Rwanda, kagiye karangwamo imvururu zidashira, kakaba karahungabanyijwe n’izuka rya M23 mu mpera za 2021.

Kigali yashinjwe na Kinshasa, ndetse n’ibihugu by’Amerika n’ibihugu byinshi by’i Burayi, ko ishyigikira uyu mutwe w’inyeshyamba. Muyaya yavuze ko ibirego bishya byatangajwe na Perezida w’u Burundi, avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda burimo gushyigikira abarwanyi mu gihugu cye, bigaragaza ikibazo cyo mu karere. Mu guhangana n’iki kibazo, Félix Tshisekedi “afite umugambi ugaragara,” nk’uko Patrick Muyaya abivuga. Harimo no gutangiza ibikorwa by’ingabo z’umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

“Ariko ntabwo mu myaka itanu cyangwa ibiri ushobora gukemura ibibazo bimaze imyaka 25,” Minisitiri yongeyeho, anenga “ubugome bukabije n’ubushake bwo kwigarurira ibindi bihugu biranga ubutegetsi bw’u Rwanda”.