Philippe Mpayimana: umurwayi w’umutekamutwe cyangwa umunyapolitike?

Philippe Mpayimana

Umunyarwanda uba mu Bufaransa aherutse gutangaza ku ma Radio ko akurikije ko ari umunyapolitike asanga Madame Victoire Ingabire n’abo bafatanije mu buyobozi bw’ishyaka FDU-Inkingi ngo bagombye gusesa iryo shyaka ngo bakemera ko batsinzwe ngo Ingabire ntagumye kumarisha abayoboke baryo bo mu Rwanda. Aha rero uyu Philippe Mpayimana akaba yumva ko niba Ingabire n’abayoboke b’ishyaka rye baharaniye uburenganzira bwabo bavutswa kandi bakamagana ubwicanyi bubakorerwa, ubwo baba bakoze amakosa kuko kuli we, bagombye guceceka cyangwa ahubwo bagashimira ubica bamukomera mu mashyi bati: “ Komeza utwice rwose urabyemerewe, amakosa ari kuri twe dusaba uburenganzira bwa muntu…”

Mu buhanga bujyanye n’indwara zo mu mutwe ( Psychiatrie), iyo bahuye n’umuntu utekereza atyo, hahita bamenya ko afite indwara yo mu mutwe yitwa” Syndrome de Stockholm doublé de l’autoflagellation”. Ubwo bakaba babonye uko bazajya bamufasha kugira ngo yoroherwe. Iyo ndwara rero iyo yafashe umuntu, buri gihe yumva ko ariwe uri mu makosa ko umuhohotera abifitiye uburenganzira ko ahubwo yagombye kubishimirwa. Bityo ihohoterwa akorewe ryose akumva ko aribyo bimukwiye ko ariwe mubi. 

Birumvikana rero ko iyo ndwara ariyo yashegeshe Philippe Mpayimana ubona ko ntawe ugomba guharanira uburenganzira bwe mu Rwanda rwa FPR ahubwo yagombye kuyiyoboka apfukamye ngo yemera ko yatsinzwe ( atanaburanye cg ngo arwane). Ibi akaba ngo aribyo asaba Mme Victoire Ingabire igihe amusaba ko yasesa ishyaka rye FDU-Inkingi ngo ritinyuka kuvuga ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda rwa FPR. Nk’umurwayi wa ya syndrome rero nicyo gituma Philippe Mpayimana we abona ko abayoboke ba FDU-Inkingi bicwa cg bakaburirwa irengero ko ngo aba ari Victoire Ingabire ubicisha, ngo kuko ubica we ( ubutegetsi bwa FPR) yaba ari mu burenganzira bwe.

Bubya ngo: “Ntakabura imvano”. Iyo urebye inzira n’imibereho bya Philippe Mpayimana, uhita wumva ko iyo ndwara atari kuyisimbuka. Nyuma ya 1996 igihe inkambi z’impunzi muli Zaire zaterwaga n’ingabo za Kagame, Mpayimana wari ukiri muto yarorongotanye ishyamba arinda agera za Mbandaka, na Brazaville. Hose yagendaga abona uko ingabo za Kagame zica we akaba yarashoboye kurokokaa. Nyuma yaje kugera i Yaounde muli Cameroun aho yamaze imyaka myinshi ashakisha ubuzima harimo no gushakisha twa Diplomes( kuzigira byaba bidashoboka ukazigura). Yaje kugera mu Bufaransa aho yatse ubuhungiro. Nyuma kuberako ibyo yavugaga yize muli universités za Cameroun igihe yabaga yatse akazi bijyana byagaragaraga ko ntacyo abiziho, yaje kwigira inama yo kwiyita “ umunyapolitike”. Ubwo byahise bicamo kuko intasi za FPR zahise zimutera imboni kuko muli 2017 zari zikeneye wiyamamaza hamwe na Kagame ngo ataba «Candidat unique” umuntu ariko udakanganye kandi udashobora kuba afite koko ibitekarezo bya politike abaturage bakwiyumvamo. Sibwo yagejejwe i Kigali kwiyamanaza comme” independant”. Intambwe ya mbere yo gushaka umubare ugenwa w’ abamushyigikira mu mpande zose z’u Rwanda yayitambutse nta nkomyi mu gihe nka ba Diane Rwigara, Gilbert Mwenedata… babaga mu Rwanda kandi bazwi kumurusha byabananiye. Bivugwa ko amalistes y’abagombaga kumusinyira ari FPR yayamukoreye we akayajyana gusa mu biro bya Commission y’amatora. Nta n’umwe yari azi mo kuko no muli meetings zimwe yemerewe gukoresha ni FPR yamutizaga aba cada bayo nka 20 cyangwa igafungisha ishuli lili hafi, abanyeshuli bakaza muli iyo meeting ya Mpayimana.  Amatora arangiye mu gihe shebuja Kagame yabonye 99% z’amajwi, Philippe Mpayimana byatangajwe ko ariwe umukurikiye n’amajwi 0,6%. Iyo ubaze abantu bavuga ko bamutoye ni bake ugereranije n’abamusinyiye ngo yiyamamaze!!

Ubu yirirwa azerera hagati ya Kigali n’Ubufaransa ariko byaramushobeye,. Yigeze gutangaza ko ashinze ishyaka rya polikike hadashize ibyumweru atangaza ko arisheshe ngo azakorana n’iriri ku butegetsi. Afite uburenganzira bwo gushinga ishyaka ryitwa: “Turi Ingaruzwamuheto” cyangwa “Twaratsinzwe turi imbwa”. Etc… ariko nta burenganzira afite bwo gusaba abiyumva nuli FDU kuyoboka iryo shyaka rye “ry’imbwa zatsinzwe” kuko nta migabo n’imigambi ya politike bene abo baba bafite. Gupfukamira umunyagitugu ntibisaba gushinga ishyaka. 

Nguwo umuntu wiyita umunyapolitique usaba ko Victoire Ingabire asesa ishyaka FDU-Inkingi kandi uvuga ko abica abayoboke ba FDU nta cyaha baba bakoze ko ugikora ari uwamagana ubwo bwicanyi.

Ngubwo uburwayi bwa Mpayimana Philippe. Mumutabarize.

Umusomyi wa The Rwandan

Martin Dushimimana

Belgique