Ese Victoire Ingabire yaba azi ko agenzurwa bikomeye n’inzego z’iperereza?

Victoire Ingabire

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru The Rwandan yahawe n’umwe mu bantu bari hafi y’inzego z’iperereza mu Rwanda aravuga ko Madame Victoire Ingabire acungiwe bya hafi n’inzego z’iperereza z’u Rwanda.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo izo nzego zakoresheje amayeri menshi kugira ngo zishobore kumenya aho Victoire Ingabire ajya, abo babonana mbese ubuzima bwe bwose bwa buri munsi.

Inzego z’iperereza zinjije umuntu mu bakozi ba Victoire Ingabire

Amakuru twahawe avuga ko uwitwa Gasana umwe mu bashinzwe ibyo kuneka no kwinjirira imiryango itagengwa na leta (ONG) mu nzego z’iperereza (NISS) ari we muri iyi minsi wakurikiranaga Madame Ingabire yifashishije umwe mu bakozi ba Madame Victoire Ingabire ku buryo uwo mukozi yari yaragenewe umushahara na NISS wa 50.000 Frw ku kwezi.

Uwo mukozi wari ushinzwe gutanga amakuru y’abavuganye na Ingabire, abo yagiye kureba, aho yagiye mbese ibyo ashoboye kumenya byose bijyanye n’ubuzima bwe bwa buri munsi.

Ibibazo cyabayeho muri iyo gahunda ya NISS ni uko uwo mukozi yaje kwirukanwa ku mpamvu tutaramenya neza izo ari zo.

Hashyizwe mu mihanda abo gucunga Madame Ingabire

Nk’uko uwo muntu uri hafi ya NISS yabibwiye The Rwandan ngo nyuma y’iyirukanwa ry’uyu mukozi kwa madame Victoire Ingabire, inzego z’iperereza zabuze amakuru noneho ziyemeza gushyira abantu mu mihanda hafi yo kwa Victoire Ingabire.

Amakuru twabonye avuga ko hari umuntu wirirwa wicaye hafi yo kwa Victoire Ingabire mbese imbere y’inzu ya kabiri uvuye kwa Victoire Ingabire. Areba abinjira n’abasohoka.

Uretse ibyo hari ivatiri ifite plaque RAC061D iba ihagaze buri gihe hafi aho, iyo modoka ihita buri gihe ikurikira imodoka ya Victoire Ingabire igihe cyose asohotse. Ariko hari igihe hanakoreshwa za moto.