Institut Seth Sendashonga irasaba iperereza mpuzamahanga ku iyicwa ry’abayoboke ba FDU-Inkingi

Seth Sendashonga

Institut Seth Sendashonga (ikigo kitiriwe Seth Sendashonga giharanira demokarasi n’uburenganzira busesuye bwa buri munyarwanda, ISCID ASBL) ihangayikishijwe n’ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abatuvuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR INKOTANYI, ku buryo bw’umwihariko ubwo bwicanyi bukaba bwibasiye abayoboke ba FDU INKINGI baba mu Rwanda.

Biteye inkeke kuba mu gihe cy’umwaka umwe gusa, kuva aho umuyobozi w’iryo shyaka, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, afunguriwe abari abafasha be ba hafi bamaze kwicwa cyangwa bakaburirwa irengero. Ubwo bwicanyi buragaragara nk’aho ari umugambi wa politiki ubutegetsi bwa Pereida Paul Kagame bwafashe hagamije kuburizamo ibitekerezo byo gushinga amashyaka atavuga rumwe na FPRInkotanyi. Birababaje kubona amahanga yokeje igitutu ubutegetsi bw’u Rwanda kugirango bufungure Madame Victoire Ingabire Umuhoza arebera ubwo bwicanyi busa n’aho bwabaye ingurane y’iryo fungurwa.

Muri urwo rwego tuributsa ko Bwana Bonifasi Twagirimana wari visi perezida wa FDU INKINGI yaburiwe irengero tariki ya 8 Ukwakira 2019 (nyuma y’ibyumweru bitatu Victoire Ingabire afunguwe) kandi yarafungiye muri imwe mu magereza arinzwe cyane, ariyo gereza ya Mpanga, iryo nyerezwa rikaba rigaragaza ibimenyetso by’uko ryari ryateguwe kuko yabanje kuvanwa muri gereza yaMageragere yimurirwa muri gereza ya Mpanga ku mpamvu zitigeze zisobanurwa. Nyuma y’uko ubuyobozi bwa gereza bwatangaje ko uwo Bonifasi Twagirimana yatorotse nta yindi anketi yigeze ikorwa ku buryo bigaragara ko ubutegetsi buzi neza amabanga y’iryo bura ndetse bikaba bishoboka ko yishwe.

Tuributsa na none ko tariki ya 8 Werurwe 2019 umusore witwa Anselme Mutuyimana wari umaze umwaka wose afunzwe azira kuba umuyoboke wa FDU INKINGI akaza gufungurwa yaje gufatwa ku manywa y’ihangu n’abakozi b’inzego zishinzwe umutekano bakamutwara abaturage bareba bwacya hagatangazwa ko umurambo we watoraguwe mu ishyamba.

Ubwo bwicanyi bwakozwe n’abitwa ko bashinzwe umutekano ni nk’aho ari ibintu bisanzwe kandi bimenyerewe. Ntibibuza abategetsi banyuranye kwitaka bavuga ko u Rwanda ari igihugu gitekanye. Na none, tariki ya 15 Nyakanga 2019, uwitwa Eugène Ndereyimana waruhagarariye by’agateganyo ishyaka mu ntara y’uburasirazuba yaburiwe irengero ubwo yari mu butumwa bw’ishyaka yerekeje Nyagatare mu karere k’umutara.

Ubu haravugwa uwitwa Sylidio Dusabumuremyi wari umuhuzabikorwa w’iryo shyaka uherutse kwicirwaku kazi aho yakoraga mu kigo nderabuzima cy’i Shyogwe, tariki ya 23 Nzeri 2019. Ubwo bwicanyi bwose burakurikira ubundi bwicanyi bwahitanye abandi barimo Jean Damascène Habarugira (Gicurasi 2017) na Madame Illuminée Iragena waburiwe irengera ajya ku kazi muri Werurwe 2016.

Institut Seth Sendashonga, imaze gusuzuma ibitangazwa kuri buriya bwicanyi ikareba n’uburyo abategetsi badasiba kwishongora no kubyina ku mubyimba abiciwe, irasanga hakwiye byihutirwa ishyirwaho rya komisiyo mpuzamahanga yo gukora iperereza ryimbitse kuri ubu bwicanyi leta ya Paul Kagame isa n’aho ikoresha igamije kuburizamo demokarasi n’ubwisanzure bw’abanyarwanda. Iyo komisiyo ni nayo yafata umwanzuro ku inyerezwa ry’abantu barimo Bonifasi Twagirimana, Eugène Ndereyimana na Illuminée Iragena kuko bigaragara ko inzego za leta zibishinzwe nta bushake zifite bwo kubikora.

Bikorewe i Buruseli, le 02/10/2019

Jean-Claude Kabagema
Président wa Iscid asbl.

Hano hasi mushobora kumva ikiganiro Jean-Claude Kabagema, umukuru w’ikigo kitiriwe Seth Sendashonga giharanira demokarasi n’uburenganzira busesuye bwa buri munyarwanda (ISCID ASBL) yagiranye n’umunyamakuru Vénuste Nshimiyimana wa Radio Ijwi ry’Amerika.

1 COMMENT

Comments are closed.