Polisi ya Afrika y’Epfo yasabye imbabazi umuryango wa Camil Nkurunziza

Nyakwigendera Camil Nkurunziza

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kamena 2019, aravuga ko umwe mu bayobozi ba Police ya Cape Town muri Afrika y’Epfo yasuye umuryango wa Nyakwigendera Camil Nkurunziza wapfuye arashwe kuri uyu wa kane ushize tariki ya 30 Gicurasi 2019.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo uwo muyobozi muri Police yasabye imbabazi umuryango wa Nyakwigendera kubera ko bidashidikanywaho Camil Nkurunziza yahitanywe n’amwe mu masasu 8 yarashwe na Police ya Afrika y’Epfo ku wa kane tariki 30 Gicurasi 2019 mu ma saa kumi n’imwe ku isaha ya Cape Town ubwo iyo Police yatabazwaga ko hari ibisambo byari birimo bihunga nyuma yo gushimuta umuntu n’imodoka ye.

Kuba Camil Nkurunziza yararashwe na Police kandi ahubwo yarimo yirwanaho agiye gushimutwa ni nabyo byatumye Police isaba umuryango wa Nyakwigendera gushaka umunyamategeko maze ukaregera indishyi kubera ayo makosa ya Police dore ko urwego rwigenga rushinzwe kugenzura Police ari rwo rwakoraga iperereza kuri iki kibazo.

Andi makuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko abafashwe 2 mu gikorwa cya gushaka gushimuta Camil Nkurunziza n’ubwo igihugu bakomokamo tutabashije kukimenya ariko si abanya Afrika y’Epfo! Mu modoka ya Camil bari bamushimutiyemo The Rwandan yashoboye kumenya ko hafatiwemo imbunda ya Masotera ndetse n’agasanduku karimo imiti isinziriza bishatse kuvuga ko iki gikorwa cyari kigamije kujyana Camil Nkurunziza ahantu kure ngo akurwemo amakuru nibinashoboka agezwe i Kigali.

Ntawabura kuvuga ko uretse abasirikare barenga 30 bari bajyanye na Perezida Kagame muri Afrika y’epfo mu muhango w’irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa, ntawakwirengagiza ko ba Maneko Claude Nikobisanzwe na Didier Rutembesa bari icyo gihe muri Mozambique hafi y’Afrika y’epfo nkaba nabibutsa ko aba bagabo bombi bagize uruhare mu bikorwa by’urugomo muri Afrika y’epfo birimo gushaka guhitana Gen Kayumba Nyamwasa n’urupfu rwa Col Patrick Karegeya.