PS Imberakuri Ryatangaje Inzego Zishinzwe Kwamamaza Me NTAGANDA BERNARD Mu Matora Ya Prezida Wa Repubulika Y’u Rwanda Ya 2024

Bernard Ntaganda

Kigali, kuwa 09/02/2024 – Mu rwego rwo gutegura neza amatora ya Prezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganyijwe kuwa 15 Nyakanga 2024, Ishyaka PS Imberakuri ryatangaje ishyirwaho ry’inzego zihariye zizafasha mu kwamamaza Me NTAGANDA Bernard, Prezida Fondateri w’ishyaka, nk’umukandida waryo muri aya matora.

Iyi gahunda yatangajwe nyuma y’aho Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Amatora itangarije ko amatora azaba ku itariki ya 15/07/2024, aho Me NTAGANDA Bernard yagaragaje ubushake bwe bwo kwiyamamaza ku itariki ya 19/05/2022, mu itangazo ryashyikirijwe abanyamakuru.

Komite Nyobozi y’Ishyaka PS Imberakuri yateranye kuwa 04 Gashyantare 2024, yafashe imyanzuro ikomeye ijyanye no gutegura no gushyigikira umukandida wayo, Me NTAGANDA Bernard. Inzego zatangajwe zirimo Ubuyobozi bukuru bw’ibikorwa byo kwamamaza, Umuhuzabikorwa ushinzwe ubukangurambaga, Umuvugizi w’umukandida, hamwe n’abahagarariye ishyaka mu mahanga, bafite inshingano zo kugeza ubutumwa bw’umukandida mu Rwanda no hanze yarwo.

Ingengo y’imari yateganyijwe ku bikorwa byo kwamamaza, ingana na miliyoni 682.975.400 z’amafaranga y’u Rwanda, izava mu misanzu y’abarwanashyaka b’Ishyaka PS Imberakuri n’inkunga zitandukanye z’abakunzi b’ishyaka n’umukandida.

Ishyaka PS Imberakuri ryahaye Me NTAGANDA Bernard inshingano zo gushyiraho amabwiriza yihariye agenga ibikorwa byo kwiyamamaza, mu rwego rwo kugaragaza umurongo ngenderwaho mu gihe cy’ibikorwa byo kwamamaza.

Mu butumwa bwatanzwe, Komite Nyobozi y’Ishyaka PS Imberakuri yasabye Prezida Paul KAGAME kwemera guhangana mu matora mu buryo bweruye na Me NTAGANDA Bernard, mu rwego rwo kubahiriza ihiganwa ry’amatora mu mucyo no mu bwisanzure. Ishyaka ryasabye kandi ibihugu by’inshuti z’u Rwanda guhatira Leta y’u Rwanda kwemera amatora adakumira abatavugarumwe nayo.