M23 iravuga ko yahanuye drone yindi ya FARDC

Goma, 09 Gashyantare 2024 – Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangarije ku rubuga rwa X ko umutwe wa M23 wahanuye indi drone y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Nk’uko bigaragara mw’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uyu mutwe, iyi drone ngo yahanuwe iri mu bikorwa bya FARDC bishyigikirwa n’ubufasha bwa MONUSCO, M23 ivuga ko bihonyora amategeko mpuzamahanga. Aya makuru, ariko, ntarabasha kwemezwa n’uruhande rwigenga, kandi igisirikare cya Congo nta cyo kiratangaza kugeza ubu.

Lawrence Kanyuka, mu itangazo rye ryo kuri uyu mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024, yagarutse ku bikorwa bya drone za FARDC avuga ko zibasira abasivili. Yagize ati: “Tuboneyeho kumenyesha rubanda ko twahanuye indi drone ya CH-4 zikoreshwa mu kwica abenegihugu bacu zibifashijwemo n’ubufasha bwa MONUSCO.”

Mu minsi ishize, M23 yari yagaragaje ibisa n’ibice by’indege ivuga ko ari ibisigazwa bya drone ya FARDC y’ubwoko bwa CH-4, ibi ariko byahakanywe n’abashyigikiye Leta ya Congo bavuga ko ari propaganda, ko ibyo bisigazwa byari iby’indege ya MONUSCO yahanuwe na M23 mu mwaka wa 2022. Aya makuru ntarabasha kwemezwa n’urundi ruhande rwigenga kugeza uyu munsi.

Ibi bije mu gihe Minisitiri w’Ingabo wa Congo, Jean Pierre Bemba, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo barimo gusura Kivu y’Amajyaruguru. Muri iki cyumweru, habaye imirwano ikomeye hafi y’umujyi wa Sake na mu majyaruguru ya Goma mu duce twa Kibumba. Ingabo za Congo n’abazishyigikiye bazwi nka Wazalendo bagaragaje amashusho menshi ku mbuga nkoranyambaga bishimira intsinzi, berekana intwaro bavuga ko bafashe, imirambo n’ibirindiro byasenywe, bavuga ko ari ibya M23 byasenywe n’ibitero by’indege z’intambara za Congo zo mu bwoko bwa Sukhoi 25 n’izindi ntwaro za rutura.