Ubwongereza bwavuze aho buhagaze ku bibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo

Ku itariki ya 9 Gashyantare 2024, Ambasade y’Ubwongereza i Kinshasa yasohoye itangazo rijyanye ukuntu ibintu birushaho kuba bibi cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ingaruka zabyo zikomeye ku mibereho y’abaturage. Itangazo ryagaragaje impungenge z’Ubwongereza ku mirwano yiyongereye muri ako gace n’ingaruka zayo ku bijyanye n’ubutabazi ku baturage ba Congo, aho abantu barenga 135,000 bimuwe mu byabo mu cyumweru kimwe gusa mu mijyi n’insisiro za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. By’umwihariko, ibitero by’umutwe wa M23 kuwa Gatatu, tariki ya 7 Gashyantare, byatumye ibihumbi by’abaturage bahunga ingo zabo.

Ubwongereza bwamaganye ibikorwa by’ubushotoranyi bya M23 hamwe n’iby’andi matsinda yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa RDC, buvuga ko bikomeje kongera imibabaro n’agahinda ku basivili b’inzirakarengane. Ubwongereza bwiyemeje gushyigikira ibiganiro n’inzira zo gukemura amakimbirane z’akarere zigamije amahoro arambye, bwizeye ko izi nzira zifite amahirwe menshi yo kugarura amahoro.

Ku rundi ruhande, imyigaragambyo yabereye imbere y’ambasade y’Ubwongereza i Kinshasa kuwa Gatanu, tariki ya 9 Gashyantare 2024, yagaragaje ikindi cyiciro cy’umubabaro w’abaturage. Abigaragambya, bamagana ibihugu by’iburengerazuba birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, n’Ubufaransa, babishinja ubufatanyacyaha no kutamagana ngo binafatire ibihano bikaze u Rwanda ku nkunga ruha umutwe wa M23, uyu ukaba warafashe igice kinini cya Kivu y’Amajyaruguru. Ibi birego bishingiye ku makuru y’impuguke za Loni, aho bamwe mu bigaragambya bageze aho bashinja ibihugu by’iburengerazuba kugira uruhare mu mugambi mpuzamahanga wo gucamo ibice RDC no kwiharira ubukungu bwayo, cyane cyane amabuye y’agaciro.