RUTEGAMAGEZA RWA TEGERA AHO UMUGABO ATEGEYE NIHO ATEGURIRA

Bibaye ubwa mbere mfata umwanya nkandika ku mugani w’ikinyarwanda ku mpamvu nza gusobanura. Nkaba nsaba abazasoma iyi nyandiko kutazashakamo ibyo ntanditsemo kuko uyu mugani ubwawo urimo inyigisho ziremereye.

Impamvu ya mbere ngiye kwandika kuri uyu mugani ni uko unyibutsa uwawunshiriye bwa mbere. Uwo akaba ari umukecuru wanjye, Angela Nyirakobwa witabye Imana tariki ya 16 Ukuboza 2020 afite imyaka 99 y’amavuko. Hari byinshi biba bikwibutsa umubyeyi wawe uhereye ku biryo yakugaburiye, ku burere yaguhaye, ku rukundo yagukundaga, ku magambo mwaganiriye, ku nama yakugiriye n’ibindi byinshi.

Mama na we nzahora mwibukira ku bintu byinshi. Mbere y’uko yitahira, numvise kuri radiyo Ijwi rya Amerika umunyamakuru Venuste Nshimyimana avuga umugani wa Rutagaminsi rwa Tegera aho umugabo ategeye niho ategurira binyibutsa ko uwo mugani nawuciriwe na mama, ariko we ntiyavugaga ‘’Rutegaminsi’’ ahubwo yavugaga ‘’Rutegamageza’’. Ubwo hari kera iwacu tutaratunga iradiyo ngo dutaramirwe na Radiyo Rwanda. Aho tuboneye iradiyo naje kumva wa mugani ufite ukundi bawuca. Bavugaga ko ari umugani wa Nyamutegerakazazejo. Ngo ni umugabo wari utuye i Gihinga na Gihindamuyaga. Ubwo ni mu karere ka Huye, dukurikije uko leta y’ubu yahinduye amazina y’uturere.

Rutegamageza rwa Tegera aho umugabo ategeye niho ategurira ariwe Rutegaminsi cyangwa Nyamutegerakazazejo ni umugabo wabonye ashaje kandi afite umwana wari ukiri mu nda ya nyina yiyemeza gukora ibishoboka kugira ngo uwo mwana we atazabura umugeni. Bityo arakugendera, ajya ahantu hitwa i Buharankakara asabira wa mwana we warukiri mu nda ya nyina umugeni. Bamaze kumumwemerera inkwano arayitanga, ubundi aritahira. Mu nzira ataha, yaje kugera ahantu abahigi bari barateze imitego yo gufata inyamaswa, iyo mitego ikaba yari yafashe hafi amoko yose y’inyamaswa zibaho. Ndetse yari yafashe n’inkuba, n’umuyaga, n’isazi, n’ibindi byinshi. Rutegamageza rwa Tegera aho umugabo ategeye niho ategurira yaje gufata icyemezo gikomeye cyo gutegura ya mitego yose, inyamaswa zivamo zirigendera.

Nyuma yaho yaje gupfa. Naho wa mwana wari mu nda ya nyina aravuka, arakura, aba umusore. Igihe kigeze ajya i Buharankakara gushaka umugeni we, kandi ntiyaramuzi. Byabaye ikibazo gikomeye cyane kuko i Buharankakara hari amananiza menshi, ndetse umuntu yavugako hari n’ubushake buke bwo gutanga uwo mugeni. Nyamara byose byaje gutungana kubera inkuba, umuyaga, isazi, inzoka, inyaga,imbeba n’izindi nyamaswa zashakaga kwitura ya neza ubwoRutegamageza rwa Tegera aho umugabo ategeye niho ategurira yaziteguraga.

Njyewe rero mbona uyu mugani ari mwiza cyane. Iyo akaba ari impamvu ya kabiri yatumye nandika kuri uyu mugani. Uratuburira twese, haba mu buzima busanzwe, haba muri politike, haba mu bidukikije n’ibindi. Uriya munyamakuru Venuste Nshimyimana wawukomojeho kuri Radiyo Ijwi ry’ Amerika ndibutsako byari mu biganiro biremereye cyane byakozwe kuri kudeta ya Habyarimana yakoreye Kayibanda, tariki ya 5 Nyakanga 1973, no ku marorerwa yakurikiyeiyo kudeta, harimo ifungwa n’iyicwa ry’abanyapolitiki b’i Gitarama. Ibyo bintu byari byarabaye mu ibanga rikomeye ariko ubu byagiye ahagaragara. Ayo marorerwa yagize ingaruka zikomeye ku banyarwanda hafi ya bose kuko yasize igihugu cyacu kimeze nk’umurwayi warembye ku buryo intambara ya FPR yaje aruguhuhura ya ndembe.

Hari ibyemezo abategetsi bafata bashaka gukemura ibibazo by’ako kanya cyangwa ibibazo byabo bwite, amaherezo bikazasenya igihugu. Uyu mugani wa Rutegamageza rwa Tegera aho umugabo ategeye niho ategurira uratubwirako ineza igira ingaruka nziza, naho ibiganiro Ijwi ry’Amerika ryatugejejeho bitwereka ko inabi igira ingaruka mbi. Ibibazo byinshi igihugu cyacu cyahuye nabyo bigira inkomoko mu mateka yacu. Nta bategetsi twigeze tugira batekereza ko umwana uri mu nda azavuka, akarerwa, agakura, akaba uba umugabo cyangwa umugore ukeneye ibyangombwa byose kurigango abeho neza.

Muw’ 1959 ababyeyi bacu bakoze revolisiyo yari ikenewe ariko aho gutegura imitego yashoboraga kuzateza ibibazo, bo ubwabo bariteze, batega n’abana babo, ari nayo mpamvu revolisiyo yaburijwemo nyuma y’imyaka itarenze 35. Iyo mitego ni biriya bibazo byose byatumye abanyarwanda bamwe bafata intwaro bakadushyira ku wa kajwiga. Ngirango si ngombwa kwibutsa ko aho gutegura imitego na n’ubu igishishikaje abategetsi bacu ari ugutega indi mitego mishya ndetse ikaze kurusha iyari isanzwe.

Ndibutsako Covid 19 atariyo yatumye imipaka y’u Rwanda ifungwa. Covid yasanze umunyarwanda atagishobora kunyarukira i Bugande ngo ajye gushakayo kawunga cyangwa igitoki. Covid yasanze mu mugi wa Kigali hari politiki yo gusenyera abaturage bakennye, nta ngurane bahawe. Bakaboroga bigapfa ubusa. Covid yasanze hari politiki yo kujya mu mahanga guhungeta impunzi ziriyo. Uwarondora imitego duhora twitega cyangwa iyo dutega kugirango abana bacu bazagwemo ntiyazarangiza.

Natangiye mvuga umukecuru wanjye wigendeye mu mpera z’uyu mwaka tugiye gusoza, nagiraga ngo nibutse ko tariki ya 18 Gicurasi uyu mwaka u Rwanda rwabuze umwe mu banyabwenge b’imena, Professeur Laurent Nkusi wigishije igihe kirekire isomo ry’ubuvanganzo gakondo ( littérature orale) muri kaminuza y’u Rwanda. Ikintu cy’ingenzi nibukira kuri Professeur Laurent Nkusi ni uko amasomo yatwigishaga yabyutsaga ubumenyi twari dufite, twarabwigiye ku mashyiga twota cyangwa mu kabande turagiye inka, tutazi ko turimo kwiga inyigisho zikomeye z’ubuzima. Mu isomo rya Professeur Laurent Nkusi twavugaga ba Semuhanuka, ba Nyirarunyonga, ba Runukamishyo, ba Nyiransibura, na Serugarukiramfizi, ba Sabizeze , ba Nyabwangu na Nyabucurere… ku buryo ntashidikanya ko isomo ry’ubuvanganzo gakondo naritangiriye iwacu ku mashyiga nota.

Mboneyeho gushimira mwarimu Fransisko Saveri Gasimba Munezero wakoze umuvugo mwiza asezera kuri Nyakwigendera Professeur Laurent Nkusi. Hari benshi Gasimba yavugiye, nanjye ndimo. Ndagirango nsoze nifuriza abazasoma iyi nyandiko bose umwaka mushya muhire wa 2021. Uzababere uw’amata n’ubuki.

Tariki ya 27 ukuboza 2020

Nkuliyingoma Jean Baptiste.