Ibikuba biracika
Abenshi baritotomba
Ngo Korona ibabujije ibyiza
Byo gusabana n’ababo
Mu minsi mikuru yegereje.
Nibuka ko na mbere ya Korona
Ayo mahirwe mwayavukijwe
Aho mwibereye iyo mu bihome
Mu magereza menshi ku isi
No mu gihugu cyabibarutse.
Amatara y’amahoro acanye henshi
Benshi bakataje mu kwemera
Ari nako baririmba urukundo
Yewe ngo n’icyizere ni ntakuka
Isi izira amakemwa ngo ni umurage.
Imico tutazi turamiraza
Turanyaruka dusiganwa n’igihe
N’akayabo kayoyoka
Ngo Emmanuel asange turi tayari.
Mwaba se namwe mubarirwa
Mu bushyo bw’umucunguzi dutegereje?
Imyaka ibaye myinshi
Uko mubayeho byabara umwanzi
Niwe watojwe kurubakanira.
Muri ubwo buzima bushariye
Mugenda mushira urusorongo
Bisa n’ibyafashwe nk’ibisanzwe
Iminsi ishaka kubatwibagiza
Ngo tuzabibuke hatakiri n’umwe
Ibyanyu byose bibe amateka
Azaganurwa imyaka amagana.
Nakomeje kubatekereza
Sinatinyuka kubishyira ahabona
Ko benshi muri mwe muzira ibinyoma
Abanyabyaha bidegembya.
Muri mu cyimbo cy’imbaga nyamwinshi
Yakomeje kubuzwa amahwemo
Kubera ubugambanyi
N’ubucakura bwa bamwe
Bimuriye ubwenge mu gifu
Kitagira ingoma n’imwe gihaga.
Nzinduwe rero no kubakomeza
Nshishikajwe no kubahumuliza
Ndifuza ko mwakwibukwa
Muri iyi ntashyo mbazaniye.
Muri ibi bihe bidasanzwe
Buri wese ashishikajwe no gusabana n’abe
Ngo namwe mwibukwe muri bo
Kandi n’iyo igitangaza cyabakorerwa
Namwe mukabasanga
Nashima ko nazikabije.
Iyi ni intashyo yanyu mwese
Mwaciriwe urwo gufungwa
Imyaniko cyangwa burundu
Muzira gusa akagambane
N’imyanya mwarimo mu butegetsi
Bakabaryoza uko mwavutse.
Mwavutse nk’abandi
Mubyirukira ahitwaga Paradizo
Benshi barariye rwa ntambi
Mbere y’uko abagome bayigabiza
Ari nabo bayobeje bwa bwato
Baraturoha ntitwarohorana
Ubumwe bwacu barabuzimiza
Amahoro yacu ubwo arasuhuka
Amajyambere ahera mu mujyi.
Umuhanuzi abonye bikomeye
Abona ko ubwiyunge ari ngombwa
Yihutira guha agaciro ubuzima
Aho kumwumva baramuhitana
Ibi utabizi arigiza nkana.
Nimwakire intashyo yanjye
Mwe babyeyi mwavukijwe kurera abanyu.
Murakoma basore n’inkumi
Mwambuwe ubuto bwanyu?
Muracyabaho ntiti zacu
Zavukijwe gutanga ubumenyi
Mukabuzwa kujijura rubanda?
Ndabatashya bahanzi bacu
Mwakandamirijwe inganzo.
Murakomeye ngabo zacu
Twakeshaga umutekano
N’ubusugire bw’icyo twanyazwe?
Ndabazirikana na mwe mwese
Bahinzi-borozi twakeshaga kubaho
Bakozi ba leta n’abikoreraga
Namwe mwatugezagaho amakuru
Kubahomba byaraduhombanyije
Kubazirika ntibyazituye ibibazo.
Sinabacira urubanza
Sinanabogeza by’ikirenga
Singambiriye kubagira abere
Hari ubishinzwe utuye Ijabiro
Ndibutsa gusa agaciro kanyu
N’akamaro kanyu mu muryango.
Ubwo abatuvuyemo batazagaruka
Nitwite kubagifite akuka
Ni abacu uko bari kose
Burya ngo akamuga karuta agaturo
Kandi nabo baradukumbuye
Icyaduhuza cyaririmbwa.
Nimubabarirwe
Nimuhozwe
Nimuhumulizwe
Nimwitabweho
Nimusurwe
Nimwumvwe
Nimusubizwe
Nimuzirikanwe
Nimunezerwe
Nimukundwe
Nimufungurwe
Nimwidegembye
Ndasaba ububasha ku mbabazi
Ndifuza uburenganzira ku byemezo
Nyotewe ubutabera busesuye.
Ngiyo intashyo yanjye.
Ndajwe ishinga n’uko mutibagirana
Ngo mukomeze kuba ibitambo
Kuri alitari y’ikinyoma
Cyahawe intebe mu rwa Gasabo
Kigasakara isi yose
Itabacira n’akari urutega.
Niyo mpamvu nje kubakomeza
Ngo n’abandi bose babibonereho
Babavungurire ku munezero
Bateganya gusozanya umwaka
No gutangira undi mu cyizere
Cy’amahoro arambye tunyotewe.
Noheri nziza n’umwaka mushya muhire
Umuvugo wanditswe na Murorunkwere Dariya