Rwanda: Abamagana igitaramo cya Koffi Olomide i Kigali bari gutegura imyigaragambyo

Me Toy Nzamwita Ntabwoba umwe mubakiriye umucuranzi Koffi Olomide igihe yari mu Rwanda mu mpera za 2016 yishwe arashwe

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Abiganjemo impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore mu Rwanda bakamejeje ngo ntibashaka ko umuhanzi w’icyamamare Koffi Olomide ukomoka muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo azakorera igitaramo mu Rwanda kubera ibirego aregwa byo gufata abagore ku ngufu.

Igitaramo cya Koffi giteganijwe kubera muri Kigali Arena Tariki ya 04 Ukuboza 2021 kiragerwa amajanja n’abiyita impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore ndetse kugeza magingo aya abasaga 1500 bamaze gusinya ‘Petition’ basaba ko icyo gitaramo gihagarikwa.

Abamagana iki gitaramo bashingira ku kuba mu kwezi gushize, Koffi Olomide w’imyaka 65 y’amavuko yasabiwe n’abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw’ubujurire rwa Versailles i Paris.

Madamu Sylvie Nsanga, Umukozi mu Kigo Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwanda, RISA, urangaje imbere abamagana iki gitaramo, azwiho kuba impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore mu Rwanda.

Biteye isoni kubona umuntu ushinjwa gusambanya abana yakorera igitaramo mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe mu maradiyo yo mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 1/12/2021 yavuze ko atazahwema kugeza igihe ijwi rye n’abandi ryumvikaniye igitaramo cya Koffi ntikibere ku butaka bw’u Rwanda.

Yavuze ati “U Rwanda ni igihugu ntangarugero mu kurengera umugore no kubungabunga uburenganzira bwe, ni igihugu gihana kitajenjetse icyaha cyo gusambanya abana n’abagore. Ntibikwiye ko umuntu nka Koffi ucyekwaho gusambanya abagore barimo n’umwana w’imyaka 15 y’amavuko aza kuririmbira mu Rwanda.”

Yakomeje ati “Njyewe hamwe n’abandi banyarwanda barwanya akarengane ntituzaruhuka kugeza igihe iki gitaramo kizahagararira twatangije ‘petition’ iri kugenda neza tumaze kubona abantu barenga 1500 bayisinye kandi twiteguye no gusaba uruhushya Polisi tugakora imyiragambyo.”

Albert Rudatsimburwa, uyu akaba ari umuyobozi wa Radio Contact FM nawe yavugiye kuri imwe mu maradio yo mu Rwanda ko igitaramo cya Koffi kigomba guhagarikwa.

Ati “Byaba biteye agahinda kubona umuntu ukurikiranwe n’inkiko kubera icyaha nka kiriya cyo gusambanya abakobwa atinyuka kuza kuririmbira mu Rwanda mu gihe u Rwanda rwafatanyije n’isi yose muri gahunda y’ iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Umunyamakuru yamubajije niba nawe azagaragambya yamagana igitaramo cya Koffi, arasubiza ati “Yego rwose nanjye nzigaragambya.”

N’ubwo bimeze bityo ariko hari izindi nkundarubyino ziganjemo urubyiruko zihanganye n’abamagana igitaramo cya Koffi zivuga ko kigomba kuba byanze bikunze.

Ku ruhande rwa Leta, Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yabwiye itangazamakuru ko Leta itakwivanga mu kibazo kiri mu butabera.

Ati “Umuntu ntarahamwa n’icyaha bivuze ngo aracyari umwere kugeza igihe urukiko ruzafatira ibyemezo. Erega hanze aha urebye mu bacuruza resitora, abahanzi n’abanyabugeni n’abandi bari muri business zitandukanye abo wasanga badafite amadosiye bakurikiranweho ni mbarwa. Nonese tubabuze gukora ngo nuko bafite dosiye mu butabera? Oya igihe cyose umuntu atarahamwa n’icyaha aba ari umwere.”

Intore Entertainment,  yasohoye itangazo rivuga ko bubaha uburenganzira bw’ababona ibintu mu buryo butandukanye kuri uyu muhanzi. Bati “Ibindi byakemurwa n’inzego zibifitiye ububasha zirimo n’inkiko.”

N’ubwo abantu batari bacye bakomeje kwamagana iki gitaramo ku mbuga nkoranyambaga ntawabura kuvuga ko intore nyamukuru zizwiho kurwanira kuri twitter zaruciye zikarumira yewe na Minisiteri cyangwa izindi nzego zifite mu nshingano kurengera umugore n’umukobwa zarumye gihwa. Ibi bikaba bivuze ko ibukuru bagihaye umugisha.