Mu by’ukuri, ni inde upfobya jenoside ?

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA

Yanditswe na Padiri Athanase Mutarambirwa

Banyarwandakazi, Banyarwanda mbanje kubasuhuza ngira nti : « Amahoro mwese bana b’Imana mbifurije amahoro, aho muri hose mbifurije amahoro n’ubwiyunge. » 

Ubundi uko twabyize mu mateka iyo ishyano riguye, abantu barisuganya bakaryamaganira kure ndetse byaba ngombwa bakanywa amasubyo ngo ritazagira uwo rikukiramo  rimukururira imivumo cyangwa ibindi byago. 

Nicyo gituma mu bihe by’amahano akomeye nka jenoside, hakurikiraho imvugo ica iteka ngo icyo cyago kitazasubira ukundi maze intero rusange ikaba « never again ». Hashyirwaho ingamba zikaze zigisha urukundo n’ubutabera, kugirango abantu bave mu rwobo rw’ubwoba n’inzangano babashe gsuubira kubana  kivandimwe ntamwiryane.

 Nyamara ariko, nubwo no mu Rwanda habaye jenoside siko ibintu bimeze.  Ahubwo abategetsi bagafashe iyambere mu mushinga wo guhumuriza no kunga Abanyarwanda,  bifatiye indi nzira y’inzika, urwikekwe n’ubwironde, maze bimika urwango mu cyo bise « guhakana no gupfobya jenoside » cyangwa « kugira ingengabitekerezo ya jenoside ».

Uyu munsi rero, nifuje kubagezaho isesengura nakoze, maze kubona ko imvugo «guhkana no gupfobya jenoside » yabaye  uburyo FPR ikoresha yo guhoza Abanyarwanda mu mwijima w’ubwoba no mu mwiryane wo guhora iteka bamarana. 

Ndahera rero ku gisobanuro cy’ijambo ubwaryo, nyuma nze kugera ku bikorwa n’imigenzereze ya FPR bigaragaza neza icyo guhakana no gupfobya aricyo. 

Ubundi « gupfobya » bivuga kugoragoza  ikintu cyangwa ijambo mu buryo bunyuranye. Bishobora no gusobanura  gutesha ikintu agaciro mu mvugo iyo ugokoresheje ijambo urikuye mu ntekombonezamvugo yaryo. Ikintu gipfobeje cyangwa gipfobejwe, gitakaza rero agaciro iyo gitubijwe cyangwa iyo gitubuwe kigahindura ingano yacyo kamere. Mu bundi buryo gitakaza gaciro kacyo mu mimerere kikaba kibi cyangwa kigatakaza gusa isura nyakuri yacyo.

Dufatiye kurugero rw’ijambo « umuntu » kuripfobya mu ngano no mu mimerere birikura mu nteko yaryo rikaba « akantu » « ikintu », cyangwa se « uruntu». Rishobora no guhinduka « abantu, utuntu cyangwa ibintu » mu buryo bwo kuripfobya  urishyize mu bwinshi. 

Ariko nubwo byumvikanako igisobanuro cy’umuntu kigumaho, mu gopfobya hazamo cya gisobanuro cya kabiri cyo gutesha agaciro bikagaragarira mu gutubya no gutubura cyangwa se ukumvamo gutesha agaciro.

Ntiriwe jya mu ngero nyinshi, reka mbonereho kwibutsako, ari nayo mpamvu, mu Kinyuarwanda udashobora kuvuga « uduta » ushaka kuvuga « amata » kimwe nuko utavuga « amaka » ushaka kuvuga « inka nyinshi ». Ariko nanone munkundire gato namagane abakunda kuvuga « amago » bashaka kuvuga « ingo » kuko nabyo birimo gupfobya ; ubundi ntibibaho ; ubwinshi bw’ « urugo » si « amago » ni « ingo ». Iyo uvuze « amago » uba uzigaye cyangwa ugambiriye gusuzugura ba nyirazo.

Tugarutse kuri jenoside, twagiye twumva ubutegetsi bwa FPR bushyiraho za kirazira zinyuranye ariko zitagize aho zihuriye n’amateka y’uko ibintu byagenze. Ngo kirazira kuvuga ko hari Abahutu bapfuye muri kiriya gihe ; ngo kirazira kuvugako FPR yishe… Zose zihabanye cyane n’ukuri ndetse n’ingamba nyazo zo gukumira amahano nk’ariya.

Impungenge za mbere mu mikorere ya FPR mu bijyanye na Jenoside, ni ukutayifata nk’uko yemejwe na Loni mu ikubitiro,  ngo habeho gucukumbura by’ukuri imvano nyakuri yatumye urwango n’umujinya birenga urugero kugeza Umunyarwanda yihekuye. Kubw’iyo mpamvu, ibyabaye njye nkunda kubyita amahano kurusha jenoside kuko Abanyarwanda turi bamwe kuburyo udashobora gutsemaba ubwoko runaka nawe utikoze munda. 

Kugeza ubu jenoside yemejwe mu Rwanda ni ivuga ubwicanyi bwabaye hagati ya tariki 07 Mata 1994 na tariki ya 15 Nyakanga 1994 igahitana abantu hagati y’ibihumbi 800 na 1000.000, imbarutso yayo ikaba ihanurwa ry’indege ya Perezida HABYARIMANA Yuvenali. Yahawe inyito ya « Jenocide rwandais ».

Bityo rero kuyivuga uhakana ibi bisobanuroshingiro, niko kuyihakana ureke bimwe abategetsi basigaye bakorabyo gutera abantu ubwoba ngo batagira ibyo banenga cyangwa bababaza bijyanye na za ngamba n’icyerekezo cy’igihugu kivuye mu mwijima w’amahano nkariya.

Ariko duhereye na kera na kare sinatinya kuvugako FPR inkotanyi yahakanye jenoside rugikubita ku buryo igihe isi yose yari ihangayitse ngo ibara ritagwa i Rwanda, mu gihe amahanga yari yiteguye gutabara, FPR yo ntiyatinye guhakana igaramye. Ahubwo yo yemezaga ko abagombaga gupfa bapfuye ko icyari gisigaye ngo kwari ukumena amagi  bakirira umureti . Kuri FPR, byari inzira nyayo yizewe yo gutsinda intambara bakifatira ubutegetsi. Ikindi cyo kutibagirana ni uko igihe FPR yarwanaga yanishe abasirikari bayo baba baragerageje gutabara abicwaga, uretseko n’abayihungiyeho, abayirokotse ari ngererwa duhereye no ku basore bari baravuye imihanda yose bagiye kuyifasha  urugamba.

N’iyo turebye ku gice  cy’abasivile, dusanga Abahutu bamwe bagiye bakiza abatutsi cyangwa bakabarengera mu buryo bunyuranye FPR yarabishe abandi ikabafunga. Kugeza n’ubu, Abatutsi babana neza n’abahutu bakabarengera, nabo  FPR irabica cyangwa ikabafunga, bagahinduka ibivume ku buryo niyo bafunzwe, babongereraho gufungirwa mukato.

Aho FPR imariye kugera ku butegetsi nabwo yakomeje guhakana jenoside ikayivuga mu magambo gusa ngo igushe neza amahanga abahe amafaranga ariko ku rundi ruhande ukumva ibyabaye ntacyo bibabwiye. FPR ni abantu bishakira inyungu zabo gusa ku buryo ntagaciro na gake baha akababaro k’Abanyarwanda. Ibyo byumvuikana cyane mu cyo bise « ingengabitekerezo ya jenoside ». Aho kwita ku bintu byabaye ngo bomore ibikomere, usanga ahubwo batinda ku mitekerereze y’abo bashaka kwikiza.

 FPR na Leta ya Kagame baguye mu mutego wo gupfobya jenoside urebye uko abayemeje bayivuze. Uko gupfobya ni ukugoreka amateka kugaragarira ngingo eshatu zingenzi : gupfobya mu gihe, gupfobya mu ngano na gupfobya mu gaciro.

Gupfobya mu gihe : igihe cyose bavuga jenoside bakayikurura bayizana imbere ya tariki ya 07 Mata 1994 cyangwa bakayisunika nyuma ya tariki 15 Nyakanga 1994 baba bayipfobya kuko bababayikuye mu murongo ndangagihe cy’aho yabereye  umuntu akaba yayigereranya n’ubundi bwicanyi bunyuranye bwabayeho muri kiriya gihe.

Kujyaho ukavuga ngo jenoside yatangiye muri za mirongo itanu na za mirongo itandatu cyangwa za mirongo irindwi ni ukuyipfobya. Gufata kandi ibihe binyuranye u Rwanda rwagize intambara n’andi makimbirane byose akabicurangurira muri jenoside ugamije guhigika abantu bamwe no kogeza abandi, uba uyipfobeje kuko uba uyobya abashaka gusobanukirwa n’uko ibihe yabayemo byari  bimeze ugereranyije n’ibindi bihe by’amateke y’u Rwanda.

Gupfobya mu ngano : ni ukuvuga jenoside utubura imibare y’abo yahitanye cyangwa se ukayitubya ushaka kugira abo ukuramo cyangwa wongeramo kubera impamvu z’inyungu za politiki n’iz’amafaranga. Aho niho duhera tuvuga ko FPR icuruza jenoside ikanayigira iturufu ya politiki. Aha ntitwabura kwibutsa ukuntu gacaca yapfuye n’ukuntu yari inzira nziza yashoboraga kurandura burundu inzigo y’inzangano hagati y’Abahutu n’Abatutsi iyo FPR idashaka kubyungukiramo yonyine.

Iyo uhishiriye inzirakarengane zishwe na FPR cyangwa bose ukabashinja urundi ruhande, doreko jenoside yabaye turi no mu ntambara, uba uyipfobeje.  Iyo ufashe abantu bapfuye mbere cyangwa nyuma  ukabongeraho ushaka guhishira ababishe cyangwa kongera imibare,  uba uyipfobya kuko jenoside itabayo bitewe n’ubwinshi bw’abo yahitanye.

Gupfobya mu gaciro : ubundi kuvuga agaciro ka jenoside ni ukubura ijambo kuko jenoside nta kiza igira ahubwo ni amakuba atera igihombo gikabije. Ni igisebo. Kuyiha agaciro rero ari nayo mpamvu twamagana abayipfobya ni ukuyifata nk’kintu gikomeye cyabaye mu mateka yacu kuburyo kidufasha gusobanukirwa n’ikibi tugomba kwirinda.   Bityo guhakana impamvu nyirabayazana yatumye haba ubwicanyindengakamere burenze cyane ubwari busanzwe, kugera ubwo bwitwa jenoside, uba uyipfobeje. Iyo bitagera kuri iriya ntera byarikuba bibabaje nabwo ariko ntibyajyaga guhabwa inyito ya jenoside. Amarangamutima cyangwa inyungu bituma hari ubumvako bamwe mu bahaguye bari bakwiye kwicwa, nabyo ni ugupfobya kuko binyuranyije cyane n’amahame yo kurengera indangagaciro y’ubuzima ari nayo ishingirwaho mbere na mbere mu kurwanya jenoside.

Gukabya kundi tubona kuri FPR na Leta ya Kagame ni ukutubahiriza inyito nyayo yatanzwe n’abameje jenoside yabaye mu Rwanda. Ubu noneho biragaragara ko banananiwe kurengera abayirokotse mu buryobwose. Muri ino minsi noneho FPR iza kutumaraho abantu by’umwihariko Abatutsi n’ubwo aribo bonyine yitirira jenoside».

Gusa ni ngombwa kumenyako FPR ihindura inyito ikavuga « jenoside yakorewe Abatutsi » yari igamije guhishira uruhare yabigizemo no gukomeza guca Abanyarwanda mo ibice  ngo ibone uko ibategeka. Ni nayo mpamvu idashobora kwihanganira na rimwe umututsi wese utemera ibisobanuracyinyoma byayo,  kuko  aba ayikuye wa mureti w’ubutegetsi mu kanwa kandi ingaruka zikaba zayibana ndende.

Banyarwandakazi, Banyarwanda nimureke noneho twibukiranye ibyo Kizito yari yaramaze gusobanukirwa kera, akabyamaganira mu ndirimbo ye « Twanze gutoberwa amateka ». Yayirirambye mu kwibuka kwa cumi na karindwi, mu mwaka wa 2011.

Birumvikana ko we yabyumvaga nk’umuntu uri mu rumuri rw’ukwemera, uvugisha ukuri kandi ukoreshwa n’ububasha burenze ubw’umuntu usanzwe, ku buryo we yari  yarasobanukiwe kera ibyo twe twatangiye kumva vuba kandi akabivuga adatinyako yazabizira. 

Nubwo ntayisubiramo yose reka nyinyuremo muncamake. Atangira yiyumvamo umwana u Rwanda rubereye umubyeyi nk’igihugu, akaba agomba kurwitangira kugirango aruzahure mu bibi rwabayemo, aruhoze. Yagaragazaga ukuntu imyaka ishobora kuba yarimaze kuba myinshi twibukira mu gupfobya amateka y’igihugu ku buryo yabonaga birambiranye kandi ntahandi byazagana uretse kubuza Abanyarwanda amahoro n’umunezero.

Yumvaga tugomba gushyira hamwe tukamagana abapfobya amateka, bakayajora kuburyo bahindura Abanyarwanda nk’ibikoresho ati : « Twanze kuba insina ngufi », ati « Jenoside niyitwe jenoside tubuze abandi kuyishakira utubyiniriro » ati : « jenoside yakorewe Abatutsi niwo musaraba w’uru Rwanda ».

Kuri Kizito wari waramenye igisobanuro cy’urumuri ahereye ku mwijima yanyuzemo, akamenye agaciro k’umusaraba amaze gusobanukirwa n’izuka ndetse agatinyuka urupfu rutagira ikiza na kimwe kuko yamenyeko ari umuryango w’ubuzima buhoraho, yadushishikarizaga gushyira hamwe no kwimika ukuri kuko arizo ntwaro nyazo zo kurinda igihugu.  

By’umwihariko yaduciriye amarenga y’ibyo yabonaga ati nk’uko utema imizi y’igiti aba agamije kwica imbuto zacyo, ninako upfobya amateka aba agamije kwica ejo hazaza. Nk’uko nabivuze haruguru adusaba kwiyemeza kubirwanya nka we  nubwo yari azi neza ko nawe atazabihonoka tukabigirira gusa kurwanirira umubyeyi wacu, u Rwanda rwatubyaye.

Kizito MIHIGO yarenze ya marangamutima atera FPR gupfobya jenoside, yemeza ko kuvuga jenoside yakorewe Abatutsi ariwo musaraba w’u Rwanda kuruta uko twavuga jenoside gusa ariko tutirengagije amateka yayo.Kizito aniyemeza kuba yabizira kuburyo iyo ageze aho avuga uwo musaraba atega amaboko nkuwiteguye kuwubambwaho kandi niko byagenze.

Ndashimira cyane Kizito n’abandi benshi Abatutsi, Abatwa n’Abahutu FPR yishe bazira gusa ko batakurikiye inyungu zayo zo gupfobya jenoside bakanga ibyatuganisha ahabi byose nk’ubwironde, ubwikanyize n’ibindi… Ndagaya kandi namaganye nivuye inyuma FPR isigaye yitwa agatsiko kandi yari yaje  ngo ari umuryango w’Abanyarwanda. Ubu se koko nyuma y’ubwicanyi ikora twatinyuka dute kuvugako yarwaniye kubohora u Rwanda, ko yahagaritse jenoside cyangwa nyine ko atariyo ipfobya jenoside mu gihe igaragaza ko kuvuga « Never again » ikiri ku butegetsi ari ukwibeshya ?

Mu gusoza ndagirango nisegure ku banyarwanda banyuranye tudahuje mu buryo bwanjye bwo gusesengura. Abafite ibikomere binyuranye bituma jenoside igomba kujyaho byanze bikunze ingereka ivuga ubwoko ndagirango mbamenyesheko njye numva bizadusaba kubanza tugatuza tukumvikana ku nyito ikwiye, kandi ari Abanyarwanda muri rusange bayishakiye.

 Ubundi njye numvako igihe FPR na Kagame bakiri ku ngoma,  jenoside itazasobanuka neza ngo tubashe guha inzirakarengane zose icyubahiro ngo duce ikibi iwacu mu butabera kandi ngo twubake ubumwe mu bwiyunge nyakuri. FPR yigisha ingengabitekerezo ipfobya  jenoside n’amateka y’igihugu ; n’ubwicanyi ikora burakabije, kuburyo mbona bimaze kurenga ingero z’igisobanuro cya jenoside yemejwe bikazanavamo kuyihakana burundu. Kandi FPR itari kubutegetsi, ngo yikuriremo indonke, yahitamo kuyihakana nk’uko yatangiye ibuza amahanga gutabara. 

Maze rero Banyarwandakazi, Banyarwanda gupfobya jenoside si ugucukumbura ugirango hamenyekane neza amafuti nyirabayazana yose cyangwa ababigizemo uruhare bose kuva mu bihe bya kera by’amateka yacu. Gupfobya jenoside kand,i si ukugirana isano n’abigeze kuba abategetsi mu bihe byahise. Gupfobya jenoside si ukurenga ubwironde no kwanga amacakubiri uharanira ubwiyunge. Gupfobya jenoside si ukwanga akarengane si no guca ukubiri n’ikinyoma n’inzangano. Gupfobya jenoside si ukutavuga rumwe na leta ;  si ukwanga ibituma abategetsi badamarara ariko bigatera ipfunwe n’umwiryane mu Banyarwanda.

Bidatinze abafunzwe bose baregwa gupfobya jenoside kandi mu byukuri barahagurukijwe no gushaka ukuri, no kurengera abandi bashaka ubwiyunge, nibarekurwe ntayandi mananiza. Nkaba nsaba ko bose bafatwa nk’inzirakarengane n’ibitambo by’amateka tugomba kubohoza bubi na bwiza kuko bari mu ntwari tugomba gushyigikira no gushingiraho u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza.

Nkaba rero nsaba uwiyita umwana w’u Rwanda wese gushyira mu gaciro akamenyako gutabara u Rwanda bimureba nka Kizito MIHIGO. Ni ukuvuga kwitanga ukaba wahara ubuzima bwawe,  ukavugisha ukuri amateka yose, ameza n’amabi ugamije kubaka ubumwe inkingi n’intwaro nyakuri zo kubaka igihugu no kukirinda. Intero njye nahisemo ni imwe ya nyakwigendera BIKINDI Simoni ivuga akana kari amanyama n’akana kari amaguru mbibutsa ko gutinda ari ugukererwa ejo tutazasanga Kagame yaratumazeho Abanyaranda. 

Imana Nyagasani itabare u Rwanda.