Rwanda: Barindwi bafunze bakomoka mu karere ka Rutsiro bashinjwa kuba abayoboke ba FDU-Inkingi bakomeje kugaraguzwa agati kugeza n’aho babuzwa uburenganzira bwo kwitabira urubanza mu rwego rwo kubaheza mu buroko

Kigali, kuwa 27 Ugushyingo 2012.

Tariki ya 21 Ugushyingo 2012 hagombaga kuba urubanza numero RPA/12/TGI/KGI rw’ubujurire ku ifungwa ry’agateganyo rya ba Bwana Mutuyimana Anselme, Uwiringiyimana Venuste,Ufitamahoro Norbert,Twizeyimana Valens,Byukusenge Emmanuel,Nahimana Marcel na Mlle Gasengayire Leonille.

Uru rubanza ntirwashoboye kuba kuko abaregwa bimwe uburenganzira n’ubuyobozi bwa Gereza ya Muhanga (Gitarama) bwo kwitabira urubanza buvuga ko butabonye urupapuro rubahamagaza mu rubanza. Iyi mpamvu ariko ikaba ivuguruzanya n’ibyo urukiko rwisumbuye rwa Karongi rutangaza kuko rwo rwemeza ko bwamenyesheje ubuyobozi bwa gereza ubutumire bwo kwitabira urubanza. Uku kwitana ba mwana ariko biramenyerewe mu manza z’abatavugarumwe na leta ya Kigali cyangwa abo yo yita abanzi hagamijwe gutinza imanza no guheza abantu mu buroko. Urukiko rukaba rwarimuriye uru rubanza rw’izi nzirakarengane ejo tariki ya 28 Ugushyingo 2012.

Bashinjwa icyo ubushinjanjacyaha bwita kwitabira inama y’ishyaka ritemewe no kunenga zimwe muri gahunda za leta ,ibi nk’uko bubivuga ngo bikaba ari icyaha cy’ubugome cyo uguteza imvururu muri rubanda ndetse no kwangisha abaturage ubuyobozi.

Tubibutse ko aba bantu batawe muri yombi tariki ya 15 Nzeri 2012 ,tariki ya 27 nzeri hafatwa icyemezo cyo kubafunga by’agateganyo igihe cy’ iminsi 30 ,tariki ya 30 Ukwakira 2012 urukiko rwongereye nanone igihe cy’ifungwa ry’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 . Impamvu zitangwa n’ubushinjacyaha kuri uku kongera igihe cy’ifungwa ry’agateganyo ngo zishingiye ku iperereza ubushinjacyaha buvuga ko bugikora cyane cyane bukavuga ko bugishakisha umwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi wabuze Bwana Sylvain SIBOMANA buvuga ko ariwe wakoresheje inama.

Ishyaka FDU-Inkingi rikaba risaba rikomeje ihagarikwa ry’ ibikorwa nkibi bigayitse bikorwa n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi byo gufunga abanyarwanda bazira gusa kunenga ubutegetsi buriho. Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba ko izi nzirakarengane zarekurwa zigasubira mu buzima busanzwe kuko nta mpamvu ihari yatuma umunyarwanda uwariwe wese yafungwa azizwa kuba yakoresheje uburenganzira yemererwa n’itegekonshinga rya Repubulika y’uRwanda bwo kuvuga icyo atekereza ku miyoborere y’igihugu cye , kunenga gahunda za leta zitamunogeye ndetse no kuba atazizwa kuba yagira igitekerezo cyo kujya mu ishyaka runaka ashaka kuko abyemererwa n’amategeko.

FDU-Inkingi
Boniface TWAGIRIMANA
Umuyobozi wungirije w’agateganyo

1 COMMENT

  1. Yewe uwapfuye yarihuse atarabona FPR n’Intore zayo!
    Abakiri bato bahishiwe amateka aryoshye (ibikorwa bya FPR), ngirango bamwe ntibazemera ko ibizaba bivugwa ari ukuri!

    Qui vivra verra!

Comments are closed.