RWANDA BRIDGE BUILDERS (RBB) YAMAGANYE IMVUGO ZUBAKA INKUTA, INZIGO N’INZANGANO MU BANYARWANDA

Mu kiganiro Komite Mpuzabikorwa ya Rwanda Bridge Builders (RBB) yagiranye n’abanyamakuru (conférence de presse), yagarutse ku mvugo zikomeretsa abiciwe ababo muri za 1990 na nyuma yaho, n’izindi zose zimaze iminsi zikwirakwizwa kuri murandasi mu buryo bwo kwubaka inkuta nshya za politike zibiba inzigo n’inzangano hagati y’abanyarwanda.

Ikiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru ba Radio Urumuri, Radio Itahuka, Radio Indayingoma.

RBB yagaragaje aho imiryango iyigize ihagaze kuri izo mvugo, igahamagarira abanyarwanda kwishyira hamwe tukubaka ikiraro cy’ubumwe aho kubiba inzigo.

RBB yaboneyeho kwamagana na none amagambo yavuzwe n’umubiligi witwa Joel Kotek wavugiye kuri televiziyo y’u Rwanda yibasira urubyiruko nyarwanda rwo mu Bubiligi, yemeza ko abahutu ari nk’aba NAZIS mu gihe abatutsi ari nk’ABAYAHUDI.