General “ BEM ! ” Habyarimana Emmanuel na Radio Ubumwe: kuki iyo Radio inyonga (censurer) ibisubizo by’abo uwo munyapolitike aba yavuzeho mu biganiro ihitisha?

Gen Emmanuel Habyalimana

Nyuma y’inyandiko ya Emmanuel Neretse yatangaje mu bitangazamakuru binyuranye ku taliki ya 27/11/2020 amenyesha ko ubutegetsi bwa FPR buteganya kugereka ubwicanyi buvugwa muli Mapping Report ku ba officiers b’abahutu binjiye mu ngabo zayo muli 1994 na nyuma, kandi akerekana aho yabikuye, nk’uko bigaragara muli iyo nyandiko: http://www.musabyimana.net/20201126-rwanda-mapping-report-le-regime-du-fprapr-devoile-sa-strategie-de-defense/

Umunyapolitike akaba ari n’umusilikare mukuru ku rwego rwa General ipete yaboneye mu ngabo za Paul Kagame ariwe Emmanuel Habyarimana ubu washinze ishyaka rigamije kumugeza ku butegetsi mu Rwanda, yagiranye ikiganiro kirekire ( 1hr 29 min 05 sec) na Radio Ubumwe. Muri icyo kiganiro yafashe umwanya munini avuga kuri Emmanuel Neretse ahereye kuri ya nyandiko ye ariko atandukira akavuga ibindi bitagize aho bihuriye n’ibyo Neretse yari yatangaje. https://veritasinfo.fr/wp-content/uploads/2020/11/Gen.Habyarimana-asubiza-Neretse-ku-bahutu-binjiye-muri-leta-yinkotanyi.mp3

Emmanuel Neretse amaze kucyumva yasanze agomba gusubiza uwo munyapolitike abicishije kuri Radio Ubumwe yari yamuvugiyeho, ibyo bigakorwa mu rwego rwo kwubahiriza uburenganzira bwe bwo gusubiza (Droit de Réponse). Yasabaga ko igisubizo cye yashyize mu nyandiko ngufi cyazasomwa kuli Radio Ubumwe uko cyakabaye kandi bidatinze ibyavuzwe n’umunyapolitike Emmanuel Habyarimana bitaraba impitagihe cyangwa ngo byibagirane.

Kubera ko bigaragara ko Radio Ubumwe yanyonze (censurer) igisubizo cya Emmanuel Neretse kuko ntacyo yigeze isomera abayumva nk’uko byasabwaga, twiyemeje gutangaza mu bindi bitangazamakuru icyo gisubizo,

Ibyo ariko bikaba bituma dukomeza kwibaza ku itangazamakuru mu bya politike aho bamwe bisihinga bavuga abantu runaka,  abandi ntibahabwe umwanya wo kubasubiza. Ni ibyo kwibaza ho!!

Dore ibyo Emmanuel Neretse yashakaga ko Radio Ubumwe itangariza abayumva kubyamuvuzweho bivugwa na Emmanuel Habyarimana.

Icyo mvuga kubyo Umunyapolitike Emmanuel Habyarimana yamvuzeho kuri Radio Ubumwe mu kiganiro cyahise kuya 29 z’Ukwakira 2020.

Kuya 27 Ukwakira 2020 natangaje mu binyamakuru bimwe nka “ Echos d’Afrique.com”, musabyimana.net, cyangwa “ Therwandan.com” inkuru nerekanagamo ko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi nibiba ngombwa ko buregwa mu nkiko ubwicanyi buvugwa muli Mapping Report yatangajwe muli 2010, izabugereka ku basirikare b’abahutu bari mu ngabo zayo ibyo biba, nk’uko iherutse kubitangaza mu kinyamakuru kibwegamiyeho “ The New Times.com “( Aho nabivanye nabigaragaje muli iyo article).

Nasaga rero n’uburira abo basirikare bakuru b’abahutu ko ubwicanyi bwose ingabo za FPR zakoze muli Zaire na RDCongo izabubagerekaho, ko bagombye gutangira kwiga uko baziregura.

Agiye kuvuga kuri ibyo nari nanditse, Umunyapolitike akaba n’umusirikare mukuru mu ngabo zose ziswe “ iz’u Rwanda”uko ibihe byasimburanye  ariwe Emmanuel Habyarimana, yarahushije ( taper à côté) kuko yashatse kuvugisha inyandiko yanjye ibyo itavuga ahubwo aratandukira kugirango ahari yinigure kandi yibohore ku pfunwe yari yisanganiwe ntazi icyarimuteye.

Muti ate?:

  • Mu gihe nari niteguye ko anshimira avuga ati:”Urakoze kutuburira” cyangwa ati “Twari dusanzwe tubizi kandi turitegura”, we yibanze kuvuga ko naba ntoteza cyangwa mvuga nabi aba officiers bagiye mu Nkotanyi zimaze gufata igihugu.  Nubwo icyo kibazo cyaba gihari, ntabwo iriya nyandiko yanjye aricyo yari igamije kuko nziko impaka kuri cyo zaba ndende, bityo cyagombye guharirwa urundi rubuga.
  • Aravuga ko tuziranye kuva za 1971 nukuvuga hafi imyaka mirongo itanu! Nibyo koko, kandi kwakomeje kumenyana haba mu mashuli cyangwa mu kazi.Yewe, ahubwo tuza n’i Bulaya bwa mbere tuli ba Lieutenants muli 1982 twarazanye mu ndege imwe! Iyo rero avuga ko hari ba officiers ” incompétents” nukuvuga b’abaswa ngo batsimbararaga mu myanya banga gusimburwa bityo bigatuma igisirikare kidatera imbere nabashoboye b’abahanga nka we bakazamuka, sinzi abo yashakaga kuvuga kuko njye ntabiyumvamo.  Nta mwanya wa gisilikare namazemo imyaka irenze ine kandi yose Emmanuel Habyarimana yari yarabaye mu yindi ingana nayo cyangwa iyisumba, kuko yari n’imbere yanjye mu byiciro.
  • Yakomoje kuli njye kandi avuga ko naba naramburaga abasilikare imyambaro yabo,  ngo ngashakamo amafaranga. Aha yagombye gufutura agasobanurira birambuye abamwumvise ibyo aho nabikoreraga n’igihe naba narabikoreye.
  • Icyo mpamiriza nuko igihe nari Commandant wa Police Militaire, iyo nahabwaga amabwiriza yo gufata umusirikare Procureur yabaga yasohoreye urupapuro rumufata ( Mandat d’Arrêt) najyaga kumufata nta marangamutima ( sans états d’âme) cyangwa ngo nibaze ibyo bamurega niba aribyo cyangwa ataribyo. Namugezaga muli Geleza yagombaga gufungirwamo nkamuha Directeur wa Geleza, nkamusaba kumpa ibikoresho bya Gisilikare iyo mfungwa yabaga ifite, ahanini ni imyenda ya Gisilikare na Carte de Service, ibindi bikaba byarabarwaga nk’umutungo we bwite , Directeur wa prison akabisigarana kugirango azabimuhe afunguwe cyangwa abigeze ku muryango we. Muri urwo rwego, amafaranga imfungwa yabaga ifite yafatwaga nk’umutungo bwite, ntabwo rero yabaga mubyo Commandant wa Police Militaire yari ashinzwe kujyana ngo azayasubize mu bikoresho bya gisirikare nka tenues militaires!
  • Byarantangaje kandi bingora kwiyumvisha, ubwo numvaga Emmanuel Habyarimana nka officier waminuje mu bya Gisilikare, akaminuza no mu mapete kuko yageze no kurya Général, akaba n’umunyapolitike ukomeye kuko yabaye Député na Ministre yihanukira agakoresha amarangamutima yo gushitura Rubanda mu gifaransa “ discours Démagogique” agerageza kwumvikanisha ko mu ntambara cyangwa igihugu cyugarijwe cyangwa cyatewe, nta musilikare cyane cyane officier wagombye guhanirwa amakosa ye ngw’ihi se igihugu kitazabura abakirwanira! 
  • Yirengagiza ko ahubwo mu ntambara kandi mu bihugu byose byo kw’isi, ariho amakosa ya gisilikare agomba guhanwa bihanukiye. Iyo muli ayo makosa n’ibyo byaha harimo gukekwa gukorana cyangwa kuba icyitso cy’umwanzi utera , ibyo bihanishwa gupfa uwo bihamye akaraswa urufaya ( peloton d’exécution).Nzi ko azi icyo ” Cour Martiale” bivuga n’aho iyo nyito yavuye. Ahubwo mu Rwanda muli 1990, ubutegetsi bwa gisilikare kuli bamwe bwarashishoje cyangwa ku bandi bwarajenjetse kuko abafatiwe ibyaha nk’ibyo, benshi bagizwe abere bararekurwa, abandi biba ngombwa ku mpamvu za politike ko badakurikiranywa ahubwo ko bagaruka mu gisilikare bakazamurwa no mu ntera. None umunyapolitike w’umugenerali, umwe muri abo ibyo byemezo byabayeho, ngo kuba hari abafunzwe bakekwaho ibyaha kandi  ahandi bihanishwa gupfa,  nyuma bakarekurwa, ngo byatumye igihugu kibura abakirwanira!! Nyamara intambara yubura muli1994, abo avuga babujijwe kukirwanira muli 1990 hafi ya biose bari baragizwe abayobozi b’ingabo kandi aho rukomeye. Nkawe yari mu Mutara ategeka ama bataillons agera kuli atanu. Ariko niho inkotanyi zafashe nta n’isasu na rimwe rirashwe n’abagombaga kuzikumira bari bayobowe na Major BEM Habyarimana. Abo yategekaga bo bavugako icyo gihe bibwiye ko icyo BEM Habyarimana yari yarize mu mashuli ya gisirikare yizemo ari gutanga itegeko rivuga ngo: “Repliez-vous!”Ubwo buhanga aterekaniye hariya igihe avugako yapyinagajwe ntahabwe imyanya yo hejuru mu ngabo mbere ya 1990, bwari bushingiye kuki?

Ngibyo ibyo nashakaga kuvuga maze kwumva ikiganiro mwagiranye n’umunyapolitike Emmanuel Habyarimana akamvugamo. 

Byafatwa nk’uburenganzira bwo gusubiza ( droit de réponse) nubwo ntabyivugira mw’ijwi riranguruye kuli micros zanyu nk’uko we yabikoze, ariko munasomeye ababumva iki gisubizo cyanjye, uburenganzira bwanjye bwaba bwubahirijwe.

Ndabashimiye.

Emmanuel Neretse.