Rwanda – Congo: ‘Gushinjanya ntibikemura ibibazo’ – Kagame muri ONU

ubu haravugwa uwa Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa mu guhuza Tshisekedi na Kagame, ndetse ko uyu munsi yabahurije i New York.

Mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye(ONU/UN) Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko ‘umukino wo gushinjanya udakemura ibibazo’ ubwo yasaga nk’usubiza ibyavuzwe mbere na mugenzi we wa DR Congo.

Muri iyi nama ya 77 iri kubera i New York, Perezida wa Félix Tshisekedi wa DR Congo yashinje yeruye u Rwanda “ubushotoranyi rwihishe muri M23”.

Kuwa gatatu, Perezida Kagame we yavuze ko hari “impamvu yihutirwa yo kubona ubushake bwa politiki” mu gukemura “guhera mu mizi” amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo.

Ati: “Umukino wo gushinjanya ntukemura ibyo bibazo.”

Kagame yanenze ko uko ibintu biheruka kumera mu minsi ishize muri ako gace bisa nk’uko byari bimeze mu myaka 20 ishize hoherezwa ingabo za ONU/UN.

Kuva muri Kamena(6) uyu mwaka, umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu ya ruguru, uri ku mupaka na Uganda, n’utundi duce tumwe two muri iyo ntara.

Muri weekend ishize, umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres yabwiye France24 ko M23 ifite ibikoresho bigezweho kandi bikomeye “biruta iby’ingabo za ONU” ziri muri RD Congo.

Guterres yemeje kandi ko “hari aho biva”, ariko yirinda kugira igihugu atunga urutoki.

Igisirikare cy’u Rwanda cyagiye gishinjwa gufasha M23 mu bikoresho no mu basirikare, leta y’u Rwanda yagiye ihakana ibi ivuga ko ikibazo cya M23 ari “ikibazo cya DR Congo ubwayo”.

Igisubizo Kagame atanga

Perezida Paul Kagame yabwiye inteko rusange ya UN ko ubufatanye bw’ibihugu by’akarere cyangwa ubwumvikane bw’ibihugu bibiri “byerekanye ko byakora itandukaniro”.

Yatanze urugero ko ibi byakozwe muri Centrafrique (ku bwumvikane bw’ubutegetsi bwa Bangui na Kigali) no mu majyaruguru ya Mozambique aho u Rwanda n’umuryango w’ibibugu bya Africa y’amajyepfo, SADC, byohereje ingabo kugarura amahoro.

Ati: “Ubu buryo bukoreshejwe neza muri DR Congo, nk’uko byasabwe na gahunda y’i Nairobi, bushobora gukora itandukaniro.”

Muri uyu mwaka, inama z’abategetsi b’akarere z’i Nairobi zageze ku mwanzuro wo gushinga umutwe w’ingabo z’akarere – hatarimo iz’u Rwanda – zikajya muri DR Congo.

Ntiharamenyekana neza igihe ibikorwa by’izo ngabo byo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo bizatangirira.

Uyu munsi i New York, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ibikorwa nk’ibyo birambe bisaba inkunga ihoraho y’amafaranga y’umuryango mpuzamahanga.

Ikibazo cya M23 cyateje umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DR Congo n’ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka, n’imibereho y’abaturage.

Nyuma y’umuhate wa Perezida wa Angola mu kunga ubutegetsi bwa Kinshasa na Kigali, ubu haravugwa uwa Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa mu guhuza Tshisekedi na Kagame, ndetse ko uyu munsi yabahurije i New York.