RWANDA-DIPOLOMASI YA BAGARIRA YOSE: IMBONI Y’UMUSESENGUZI

Yanditswe na Valentin Akayezu

Ni mukiganiro nagiranye n’umwe mu bakurikiranira hafi Politiki y’ububanyi n’amahanga y’U Rwanda, nkaba ndibumugaragaze mu mazina ya MM, noneho njyewe wamubazaga nkagaragara mu izina rya VA

Ibibazo byabajijwe muri ubu buryo:

VA: Uyu munsi twabonye ko itsinda ry’ingabo z’igihugu cya Mali zakiriwe mu byubahiro bya gisirikare I Kigali, ese kubwawe urasanga uru rugendo rwaba rusobanuye iki?

MM: Mu ijambo Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda abifuriza umwaka mushya, yakomoje ko ingabo z’U Rwanda zizakomeza gutanga umusanzu mu kubaka amahoro hirya no hino. Ibyo bikaba byaravuzwe mu gihe mu gihugu cya Mali hanyuraga inkuru mu bitangazamakuru byaho zivuga ko ingabo z’U Rwanda zigera ku 2500 zaba zitegura gusimbura iz’Abafaransa zitagikenewe muri icyo gihugu. Mu ijambo kandi Kagame aherutse kugeza ku bayoboke ba FPR, yongeye kubisubiramo ko hari ibindi bihugu bibiri, ingabo z’U Rwanda ziteguye koherezwamo. Nubwo atigeze avuga ibyo bihugu ibyo aribyo, ariko ukurikije uko ibintu biri kugenda muri kariya karere ka Saheli, wareba uru rugendo rwabaye uyu munsi, ntawabura kwemeza ko kimwe muri ibyo bihugu bibiri bivugwa, Mali irimo.

VA:Ambassadeur w’Igihugu cy’Uburusiya mu Rwanda yatanze ikiganiro mu itangazamakuru ry’u Rwanda aho yanavuze ko Uburusiya buzi neza ko ibihugu by’Africa biriho bishyirwaho igitutu ngo bikumire igihugu cye! Kubwawe icyo kiganiro wakibonye ute?

MM: Tugarutse ku by’urugendo rw’abakuriye igisirikare cya Mali I Kigali, urugendo rwabereye igihe kimwe no gusohoka mu itangazamakuru rya Kigali Kwa Ambassadeur w’Uburusiya, uwo ariwe wese yahita abona ko Kigali iri gukora ibishoboka byose ngo yiyegereze cyane Moscou. Twibutse ko ubu Uburusiya aribwo buri gukorana n’igihugu cya Mali binyuze mu mutwe wa Wagner mu guhashya imitwe y’iterabwoba muri icyo gihugu. Kuba rero Leta ya Bamako ifitanye ubufatanye bukomeye na Moscou kandi icyo gisirikare cya Mali kikaba kiri gutsura umubano na RDF, ni ikigaragaza ko Kigali na Moscou, bari kwinjira mu bufatanye bukomeye mu byo kubungabunga amahoro muri Africa ariko cyane cyane guteza imbere inyungu z’uburusiya ku mugabane w’Africa. Ubwo bufatanye nibwo dusanzwe tunabona mu bihugu bya CentreAfrica. Aha tunibutse ko General Kazura uyoboye RDF yamaze igihe akuriye ishami rya gisirikari rya MUNSMA, bivuze ko asanganywe contact nini n’igisirikare cya Mali.

VA: Nonese tuvuge ko Bwana Kagame yaba arimo atera umugongo uburengerazuba bw’isi?

MM: Kagame bigaragara neza ko asoma cyangwa se afite ikipe usoma neza ibitabo by’umucurabwenge Machiavel. Bumwe mu buryo Machiavel yasobanuye mu birebana n’imibanire y’Ibihugu, n’uko ugomba guhisha amabara y’umwambaro wambaye, kuburyo buri wese ukureba asanga wambaye ibisa n’ibyo yambaye. Ibi bisobanuye ko Kagame iyo avugana n’ab’iburengerazuba babona ko ari mu ruhande rwabo, yavugana n’Abarusiya n’Abashinwa n’abo bagasanga arikumwe nabo. Dutanze urugero, ubwo mu muryango w’Abibumbye haberaga amatora yo kwamagana Igitero cy’Uburusiya muri Ukraine, U Rwanda rwahengamiye ku bihugu byo mu burengerazuba. Mu matora yakurikiye yo kwirukana Uburusiya mu kanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe ikiremwamuntu, u Rwanda ntirwigeze rwitabira amatora (Absence). U Rwanda, ubu ruravugwa mu bihugu bizajya byogererezwa peteroli n’Uburusiya ku giciro gito cyane. Muri make twavuga ko I Kigali hari abahanga cyane mu mukino wa “Echec”, bazi kuganisha aho inyungu ziri n’uko babasha kuzisarura.

VA: Tuvuge ko Kagame yaba atagikeneye kwirukira ya high table y’abo mu burengerazuba?

MM: High table arayikeneye ariko yahinduye amayeri yo kuyicaraho. Mu gihe byari bimenyerewe ko ubundi abaperezida b’abafurika bajya gukubita ibipfukamiro hasi ngo bagire icyo bakura kuri bashebuja bo mu burengerazuba, Kagame we ubu yamaze guhagarara muri position ituma abo banyabubasha aribo bamukenera cyane kurenza uko we abakenera. Kagame azi neza ko ibi bihugu byugarijwe n’ikibazo cy’abimukira basa nka badafitiye igisubizo, Kagame yaberetse ko yabafasha akababera igisubizo. Ikindi ingabo z’U Rwanda zirimo zirahindurwa abarinzi n’inyungu z’ibyo bihugu ku giciro gito kirenze icyo byasaba nyohereje ingabo zabyo. Byumvikane ko Kagame yaboneye ibyo bihugu mu ruhande bibabayemo cyane, kuburyo ntanakimwe cyatinyuka kumubaza ibirebana n’imibanire ye n’Uburusiya cyangwa n’ubushinwa ndetse no kubirebana n’uburenganzira bwa muntu. Kagame aho ahagaze kugeza ubu arasa n’utikanga uwo ariwe wese mu bihugu by’ibihangage kuko nibyo bimukeneye cyane.

VA: Nonese tuvuge ko Kagame adakorwaho, opposition Nyarwanda ihebe?

MM: Kimwe mu mungu ikomeye iranga opposition Nyarwanda ni ubuhubutsi no kutagira umurongo ngenderwaho uhamye. Iyo witegereje opposition, ugasanga mu gihe Kagame arimo avuyanga akarere, acuruza Igihugu mu nyungu z’abanyamahanga, bamwe baheze mu ndirimbo ko Kagame yapfuye kandi ngo urabibona atyo arakina ya “paranoia y’amayeri 2000” y’Inkotanyi. Ese utekereza ko abantu bameze batyo, n’iki bajyana mu biganiro mpuzamahanga? Abandi uzasanga bakomeje kwizirika ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana, mapping report (n’ubwo bwose ari ibibazo bikomeye byo kuganirwaho, ariko bigoye mu gihe cyose nta butegetsi butuma bijya ku rutonde rw’ibikwiye kuganirwaho mu rwego mpuzamahanga), ibyo bintu byo mu myaka 28 ishize n’inyungu zaho isi igeze none, biragoye ko opposition Nyarwanda izabasha kubihindura agenda prioritaire ya diplomasi yayo cyane cyane ko usanga Kagame yaratangatangiye hose kuri icyo kibazo!!

VA: nonese urasanga Opposition yakora nk’iki muri ibi bihe bisa gutya?

MM: Reka nguhe urugero rimwe gusa. Mu gihe ikibazo cyo kohereza abimukira mu Rwanda ari agenda y’ishyaka ry’Abakonseravateri, cyari igihe cyiza cyo kwegera abatravaillistes(labour party) cyangwa abaLiberaux hakaba ubufatanye ku kibazo cy’u Rwanda.

VA: Ariko ngirango urabizi ko no muri Labour Party, Kagame afiteyo amaso!! Ba Tony Blair.

MM: Ndabyemera ibyo uvuga ariko wibuke ko burya igihe cya ba Tony Blair kirimo kirenga kandi influence ye ikaba itakiri nk’uko yari imeze mu myaka yashize. Mu mashyaka menshi y’i Burayi harimo haragendamo hazamo amaraso mashya y’abakiri bato badafite aho bahuriye n’ibihango Kagame yagiye agirana n’abayoboraga icyo gihe!! Rero opposition Nyarwanda ikwiye kuba “updated” ikagendana naho isi igeze, kuko gukomeza politiki y’amarangamutima bizakomeza kuba intandari yo kwiyimisha uruvugiro mu ruhando rwa dipolomasi mouzamahanga. Burya erega, hari ibibazo ahandi badashobora kugukemurira, bibonerwa igisubizo nawe ubwawe gusa igihe cyose wamaze kubaka ubushobozi butuma wabikemura. Kuri opposition Nyarwanda, kubanza kubaka umurongo wa dipolomasi uhamye, byaba uburyo bwiza uganisha mu kubonera igisubizo bya bindi bisa n’ibishyizwe imbere ubu kandi nta buryo bwo kubibonera igisibizo buhari.

VA:Turangiza, n’iki wavuga ku ifatwa rya Bamporiki wabaye ahagaritswe mu bagize gouvernement ?

MM: Reka ndebere mu ishusho rusange twibaze impamvu FPR ikomeza kwiziringaho abantu ubwayo yinengera(Evodi, Diane Gashumba, Musoni Jemus, Kalisa Alfredi, Mutsindashyaka n’ahandi) kuko bagaragaweho ibyaha bitandukanye, ariko bagakomeza kuba aribo baboneka mu mirimo yo mu nzego nkuru z’igihugu? Bigaragara ko FPR ifite ikibazo cya “recrutement de nouveau idéologues” ku Burayi ihora isubira gutoragura abo yajugunye mu kimoteri cyayo. Izo ntege nke zo kuzana amaraso mashya atuma ishyaka ribashya guhindura imikorere, bigaragaza intege nke mu gushyira imbere amahame y’ishyaka, kuko abafite ibitekerezo byatanga icyerekezo kizima, barahezwa, ahandi bimwe UBWISANZURE, abandi bagashyirwaho iterabwoba, akaba ariyo mpamvu ubona ko ishyaka risigaye ryubakiye ku nkingi z’abarangwaho ubusembwa gusa.

VA: Dusozereze kuki?

MM: Icyo tubona ni uko Kagame yiteguye kurengera inyungu za Total y’Abafaransa muri Mozambike ariko ntibimubuze gukorana na Wagner muri Mali. Kagame yiteguye kwakira abimukira yohererezwa n’uburengerazuba ariko akanakira essance ya make y’Abarusiya. Arareba impande zose icyo yahavana. Nyamara ibi byose si uko ab’abi burengerazuba babiyobewe, ariko nanone baravuga bati niba akorana n’Abarusiya ariko akaba yemera kutwakirira abimukira, niwe alternative tugomba gukomeza gushyigikira.
Opposition, ntacyo yakwitega ku Bushinwa n’Abarusiya, kuko ntibajya bo bakozwa rwa rurimi rwa demukarasi na droit de l’homme. Amaso ya opposition akwiye kuguma ku burengerazuba kuko byibuze niho Hari amahame apfa guhura n’ay’opposition Nyarwanda. Niba za “extrême droit” arizo zikataje mu bibazo by’abimukira, zikaba ziniteguye gufunga amaso ku mabi akorwa n’ubutegetsi bwa Kagame, za “partis de gauche” baba amarembo meza opposition yakwinjiriramo kuko amahame yabo y’ubufatanye bw’abaturage yafasha mu kugaragaza imiterere y’ubutegetsi bwa Kigali. Niba mu burengerazuba hari kuzamuka umurongo wo guhangana n’uburusiya bufatwa nk’ububangamiye “démocratie internationale”, ni igihe cyo kwerekana isura ya Kigali mu matsinda yose y’abaturage n’uburengerazuba bahangayikishijwe n’ibyo Uburusiya bukora muri Afrika, babwereka ko Kigali irimo kuba icyambu cy’imikorere y’Uburusiya muri Africa. Muri make, twavuga ko opposition Nyarwanda ifite akazi gakomeye ko gushyiraho imirongo wa diplomasi ugendera mu cyerekezo cy’aho inyungu mpuzamahanga zirimo ziganisha isi. Bitagenze BITYO, opposition izibona ikomeje gusigara mu ntero zitakigira uzikiriza.

VA: Murakoze cyane.